Abadepite bagaragaje ibibazo basanze mu Turere baherutse gukoreramo ingendo

Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ivuga ko hari amashuri basuye bagasanga atagira abarimu bigisha imyuga isa n’iyoroheje, harimo uwo gukora inkweto n’uwo gutunganya imisatsi.

Abadepite bakurikiye hamwe ibyakusanyijwe byavuye mu ngendo baherutsemo hirya no hino mu gihugu
Abadepite bakurikiye hamwe ibyakusanyijwe byavuye mu ngendo baherutsemo hirya no hino mu gihugu

Ni raporo ivuga iby’ingendo Abadepite bakoreye mu mirenge yose igize uturere tw’u Rwanda kuva ku itariki ya 17 Ugushyingo 2022 kugera ku ya 05 Ukuboza 2022.

Izo ngendo zari zigamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda, ibikorwa n’imishinga bigamije guteza imbere abaturage muri rusange, ndetse n’abo mu byiciro byihariye bigizwe n’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga n’abageze mu zabukuru.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe iby’Amategeko n’imikorere ya Guverinoma, Edda Mukabagwiza yasomye incamake y’ibibazo basanze mu baturage hashira isaha irenga, kandi ngo hari n’ibindi biri muri raporo z’imigereka batavuze.

Mu bibazo biri mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro higanjemo icyo kutabona amafunguro ahagije, kubura ibyangombwa nk’imfashanyigisho n’ibikoresho byo kwigiraho, ariko hakaba n’abatagira abarimu b’amasomo amwe n’amwe.

Depite Mukabagwiza yagize ati "Ishuri rya TVET Shwemu riri mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu ryabuze abarimu bigisha gukora inkweto mu mpu kandi RTB yaratanze ibikoresho bikenewe, bikaba bitari gukoreshwa."

Depite Edda Mukabagwiza ni we wasobanuye ibyo Abadepite babonye mu Turere
Depite Edda Mukabagwiza ni we wasobanuye ibyo Abadepite babonye mu Turere

Ati "VTC Ruhuha mu Karere ka Bugesera yabuze umwarimu wo kwigisha gutunganya umusatsi, TSS Cyondo mu Murenge wa Kiyombe muri Nyagatare, Ishami ry’Ubudozi rifite imashini yandika ku myenda ariko babuze impuguke yo kubereka uko bayikoresha."

Iyi raporo ivuga ko muri rusange abagize ibyiciro byihariye bibumbiye mu makoperative akabafasha gutera imbere, n’ubwo ngo bakiri ku rwego rwo hasi kubera kutitabira ibimina bose no kutabona isoko ry’ibyo bakora.

Abadepite ngo basanze hari amakoperative afite ibikoresho ariko nta bumenyi bwo kubikoresha abanyamuryango bayo bafite, kandi ubuyobozi na bwo ngo butazi ibyo bibazo.

Iyi Raporo y’Abadepite ivuga ko banasanze mu makoperative y’ibyiciro byihariye ikibazo cy’ubumenyi budahagije mu kubyaza umusaruro serivisi z’imari, kandi imwe mu mirenge nta bakozi ifite bo gukurikirana uko amakoperative akora.

Bagiye gutumizaho zimwe mu nzego za Guverinoma kugira ngo zizagire ibyo zisobanura
Bagiye gutumizaho zimwe mu nzego za Guverinoma kugira ngo zizagire ibyo zisobanura

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ikaba igiye gutumira Abaminisitiri batandukanye bazaza gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo bireba imibereho y’ibyiciro byihariye by’Abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu azasobanurira Inteko ibijyanye na gahunda ziteza imbere abafite ubumuga n’abageze mu zabukuru.

Minisitiri w’Urubyiruko azisobanura ku bibazo rwagaragaje muri gahunda zigamije kuruteza imbere, zirimo kutagira imirimo, kubura igishoro no kwibasirwa n’ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda azasobanura ibijyanye no guteza imbere Amakoperative cyane cyane ay’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga n’abageze mu zabukuru.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango azatanga ibisobanuro mu magambo ku bijyanye na gahunda zigamije guteza imbere abagore.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, azasobanura ibiteganyirijwe imirenge itagira ishuri na rimwe ry’Imyuga, hamwe no kutagira ibikorwaremezo n’ibikoresho bihagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka