2019 mu Bubanyi n’Amahanga: Umubano w’u Rwanda na Qatar wateye imbere

Mu mwaka wa 2019, hari byinshi byabaye byerekeranye n’iterambere ry’umubano w’u Rwanda n’amahanga. Kigali Today yabakusanyirije bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze umwaka wa 2019 mu bubanyi n’amahanga.

Umubano w’u Rwanda na Qatar

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu mwaka wa 2019 yagiriye ingendo muri Qatar, ibyo bikaba ari nako byagenze ku rundi ruhande, aho umuyobozi w’ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani na we yagiriye ingendo mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Muri Mata 2019, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Uwo muyobozi yagaragaye ari kumwe na Perezida Kagame batembera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Perezida Kagame yagaragaye ubwe atwaye mu modoka uwo Muyobozi w’Ikirenga wa Qatar, bagaragara bari kumwe no muri Pariki y’Akagera.

Mu Kwakira 2019, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar mu nama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga (Qatar Information Technology Conference and Exhibition), agirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu.

Iyo nama yateguwe na Minisiteri y’ubwikorezi n’itumanaho yo muri Qatar, ku bufatanye n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani.

Iyo nama yibanze ku iterambere ry’imijyi, hamurikwa n’ibijyanye n’iyo nsanganyamatsiko igamije guteza imbere imijyi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku wa mbere tariki 09 Ukuboza 2019 yakiriye i Kigali abayobozi batandukanye barimo Perezida Hage Gottfried Geingob wa Namibia n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani.

Ni bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo ku ndashyikirwa ku rwego rw’Isi mu kurwanya ruswa (the International Anti-Corruption Excellence Awards), umuhango wabereye i Kigali mu Rwanda.

Ibyo bihembo byahawe indashyikirwa mu kurwanya ruswa bifite ikirango cy’ikiganza kirambuye gisobanura gukorera mu mucyo (Transparency).

Ni ibihembo byitiriwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, bikaba bizwi nka ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Awards’.

U Rwanda na Qatar basinye amasezerano yo kubaka ikibuga cy’indege cy’ i Bugesera

Leta y’u Rwanda na Kompanyi y’indege yo muri Qatar (Qatar Airways), basinye amasezerano y’ubufatanye yo kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera.

Muri ayo masezerano, biteganyijwe ko Qatar Airways izafata 60% by’iki kibuga, bifite agaciro ka miliyari 1.3 z’Amadolari ya Amerika.

Ayo masezerano arimo ibice bitatu ari byo, kubaka, gucunga no gukoresha icyo kibuga cy’indege.

Iki kibuga cy’indege cy’i Bugesera kiri gusubirwamo, ku buryo muri 2022 kizagira ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka, ndetse hakazakorwa n’icyiciro cya kabiri kizasiga iki kibuga gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 14 mu mwaka.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa mbere tariki 09 Ukuboza 2019, ni ibuye ry’ifatizo mu iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere ku Rwanda, ndetse akaba anashimangira umubano igihugu cya Qatar gifitanye n’u Rwanda.

Kagame muri Qatar mu nama yiga ku miyoborere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 13 Ukuboza 2019 yerekeje i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama yiga ku miyoborere.

Iyo nama y’iminsi ibiri kandi yitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad Al-Thani n’abandi bayobozi bo hirya no hino ku isi, baba abo mu nzego za Leta ndetse n’abikorera.

Ni inama yari igamije kwigira hamwe uburyo bwo kujyanisha imiyoborere n’igihe isi igezemo. Abayitabiriye baganiriye no ku zindi ngingo zirimo izerekeranye n’ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari, umutekano, ikibazo cy’ubusumbane mu bantu, n’ibindi.

Iyi nama ibera i Doha muri Qatar (Doha Forum) yatangijwe mu mwaka w’ibihumbi bibiri (2000) nk’urubuga rwo kuganiriramo ibibazo byugarije isi.

Iyo nama itumirwamo abayobozi, abahanga mu mitekerereze, n’abafata ibyemezo bitandukanye, kugira ngo baganire ku buryo ibibazo byugarije isi byakemuka.

U Rwanda rwashyizeho Ambasaderi muri Qatar

Muri uyu mwaka wa 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Ambasaderi François Nkurikiyimfura kugira ngo ahagararire u Rwanda muri Qatar.

Mu bandi bashyizweho ngo bahagararire u Rwanda mu mahanga icyo gihe muri Nyakanga 2019, barimo Wellars Gasamagera, wagiye guhagararira u Rwanda muri Angola, Prosper Higiro ahagararira u Rwanda muri Canada, naho James Kimonyo ahagararira u Rwanda muri Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa.

Vincent Karega yagizwe ambasaderi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe Alfred Kalisa yagiye guhagararira u Rwanda muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri.

Dr Francois Xavier Ngarambe, yagiye guhagararira u Rwanda muri Repubulika y’u Bufaransa, naho Dr Aissa Kirabo Kakira agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Ghana. Ni mu gihe Sheikh Saleh Habimana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

Yasmin Amri SUED yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Korea, Eugene Segore Kayihura ahagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo, naho Jean de Dieu Uwihanganye ahagararira u Rwanda muri Repubulika ya Singapore.

Nkurikiyimfura François ni we wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar
Nkurikiyimfura François ni we wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar

Marie Chantal Rwakazina yagiye guhagararira u Rwanda mu Busuwisi, Maj. Gen. Charles Karamba ajya guhagararira u Rwanda muri Tanzania, naho Emmanuel Hategeka ahagararira u Rwanda mu bihugu byunze ubumwe by’Abarabu (UAE).

Mu kwezi k’Ugushyingo 2019, Ambasade z’u Rwanda mu Buhinde, u Burusiya n’u Buyapani na zo zabonye ba Ambasaderi bashya.

Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Rwamucyo Ernest aba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, naho Madamu Mukangira Jacqueline agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.

Israel yafunguye Ambasade mu Rwanda

Bwa mbere mu mateka, igihugu cya Israel cyafunguye ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano wacyo n’u Rwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, mu butumwa bwayo bwishimira iyi ntambwe mu mubano wa Israel n’u Rwanda, ku wa 1 Mata 2019, yagize iti “Israel imaze gufungura ambasade nshya i Kigali, ikaba izongera umubano n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byacu.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, Yuval Rotem, yifatanyije n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Dr Richard Sezibera, ndetse na Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda, Ron Adam muri uwo muhango wo gufungura Ambasade ya Israel mu Rwanda.

Rotem yanishimiye kandi kubonana na Perezida Kagame bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibyo bumva uwo mubano ukwiye gushingiraho.

Ambasaderi Ron Adam yageze mu Rwanda ku wa 26 Werurwe 2019 yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Africa “African CEOs Forum” yabaye hagati ya 25-26 Werurwe ivuga ku iterambere ry’ubukungu no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa kuri uyu mugabane.

Ku wa 27 Ugushyingo 2017, nibwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye giteganya gufungura Ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gutsura umubano na Afurika.

Ni mu gihe Netanyahu yari aherutse gusura u Rwanda ku wa 6 Nyakanga 2016, nabwo agamije kurushaho gutsura umubano w’igihugu cye na Afurika.

N’ubwo ubusanzwe, Israel yari isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda, serivisi z’iki gihugu zijyanye n’ububanyi n’amahanga bwacyo n’u Rwanda zakorerwaga muri Etiyopiya kuko ari ho yari ifite ambasade yari ishinzwe ibihugu bitatu birimo Etiyopiya, u Rwanda n’u Burundi.

RwandAir yatangiye ingendo i Tel Aviv muri Israel

Kuva mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2019 ku i saa sita n’igice, Abanyarwanda n’abaturarwanda bakunda gusura ubutaka butagatifu muri Israel barasubijwe kuko RwandAir, ikompanyi y’u Rwanda ikora ingendo rusange, yatangiye ingendo zerekeza i Tel Aviv muri Israel.

Mu gihe urugendo rwa mbere rwa RwandAir i Tel Aviv rwakozwe muri iryo joro, byatangajwe ko izajya ijya i Tel Aviv gatatu mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa kabiri, ku wa kane no ku wa gatandatu.

Ni ingendo zizajya zikorwa hifashishijwe indege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800NG ifite imyanya 154, harimo imyanya 16 y’icyubahiro (Business class) n’imyanya 138 ahasanzwe (Economy class).

Mu gihe i Tel Aviv habaye ahantu ha 29 RwandAir ikorera ingendo ku isi, Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko bizaba igisubizo ku bakunda gusura ubutaka butagatifu muri Israel.

Bagize bati “Kongera Tel Aviv mu ngendo zacu biri mu mugambi mugari dufite wo guhuza u Rwanda n’isi. Tel Aviv ni umwe mu mijyi iyoboye isi mu ikoranabuhanga, tukaba twiteguye gutangira gutwara abakorerayo ubucuruzi ndetse na ba mukerarugendo bajya muri Israel gusura Ubutaka Butagatifu.”

Akomeza agira ati “Ni amahirwe akomeye yo koroshya ingendo no kongerera imbaraga umubano w’u Rwanda na Israel.”

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, umwe mu bari bugende muri iyo ndege, yari yanditse kuri Twitter ye ati “Mfite amashyushyu menshi yo kujyana na RwandAir mu rugendo rwayo rwa mbere i Tel Aviv.”

Ingendo za RwandAir i Tel Aviv ku kibuga cya Ben Gurion Airport muri Israel, mu Burasirazuba bwo Hagiti, zije ziyongera ku za Dubai muri icyo gice cy’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka