2019 isize PAC yigaragarije icyizere ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite ishoje umwaka wa 2019 yiyubakiye byinshi izibukirwaho. Iyo Nteko ya kane yatangiye imirimo yayo tariki ya 05 Ukwakira 2018, aho yakomeje imirimo yo gucukumbura amategeko n’ibyo ateganya mu mwaka wa 2019.

Hon. Jean Chrysostome (hagati), Perezida wa PAC
Hon. Jean Chrysostome (hagati), Perezida wa PAC

Nyuma y’umwaka umwe gusa itangiye imirimo yayo, inteko ishinga amategeko yigaragarije icyizere mu baturage cy’uko izashobora guhangana n’abayobozi banyereza cyangwa bagacunga nabi umutungo wa Leta.

Inteko ishinga amategeko nshya yasimbuye amwe mu mazina akomeye yari azwi kutarya indimi imbere y’abayobozi bakuru mu kubahata ibibazo, harimo nka Depite Nkusi Jevenal wari uyoboye komisiyo y’umutwe w’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’umutungo wa Leta (PAC).

Nkusi amaze kugenda yasimbuwe na Hon. Jean Chrysostome Ngabitsinze, na we wagerageje kugera ikirege mu cya mugenzi we yari asimbuye azi neza ko kutamushyikira byahungabanya imikorere ya komisiyo ya PAC yahise atorerwa kuyobora.

Ngabitsinze asa nk’uwahise aziba icyuho benshi bakekaga ko kizabaho muri PAC, kuko mu mwaka wa 2019 azibukirwa kuri byinshi birimo no guhata ibibazo abayobozi bakuru barimo Abaminisitiri n’abayobozi bakuru b’ibigo bya Leta, ku bijyanye n’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

Urugero, ubwo PAC yateranaga umwaka ushize maze abayobozi batandukanye bagahatwa ibibazo by’imicugire mibi mu bigo byabo benshi bagatitira, bakarya indimi, abandi bakaruca bakarumira, bakaryumaho ari nako PAC ibaha ibihano ako kanya nta kuzuyaza, ku kunanirwa gusobanura ibyo ubazwa cyangwa ku bashakaga kubeshya.

Hari abayobozi basohorwaga muri PAC batareba inyuma

Ubwo REB yari yitabye PAC kugira ngo yisobanure kuri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta ya 2017 - 2018, bamwe mu bayobozi bananiwe gusobanura imikoreshereze y'umutungo
Ubwo REB yari yitabye PAC kugira ngo yisobanure kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2017 - 2018, bamwe mu bayobozi bananiwe gusobanura imikoreshereze y’umutungo

Urugero rufatika ni nk’aho mu kwezi wa nzeri 2019, abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), basohowe muri PAC kubera kugerageza kuyibeshya ubwo bahatwaga ibibazo.

Muri abo bayobozi harimo Anita Batamuliza, wari umuyobozi w’umusigire ushinzwe iby’amasoko muri REB, wahakanye ko atazi iby’imitangire y’isoko ryo kugura inka ryatanzwe n’icyo kigo, ndetse na Seth Buhigiro, wari umuyobozi w’ishami rishinzwe amashuri, waruciye akarumira ubwo yabazwaga ibitaragenze neza mu ishami yari ayoboye.

PAC kandi yanahishuye amakosa mu mitangire y’isoko ryo kubaka ishuri, aho byagaragaye ko isoko ryahawe umuntu utujuje ibisanbwa cyangwa wa baringa, kandi amabwiriza yo kuritanga yari asobanutse.

Mu gihe mu myaka umunani ishize abayobozi bakuru bananirwaga gusobanura iby’imicungire mibi y’umutungo wa Leta basaga n’abagawa bakanahabwa amanota make mu kazi, umwaka ushize icyo kimwaro kiyongereyeho n’ibindi.

Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), na PAC bemeranyijwe ko hagiye kujya hitabazwa ubuhamya bwa bamwe mu kurushaho gushaka ibimenyetso bitagaragajwe neza ku bibazo byabajijwe muri PAC.

Abayobozi w’uturere n’abakozi bagiye bananirwa kwisobanura neza imbere ya PAC ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta n’ibyemezo byafashwe mu buryo butumvikana mu buyobozi, bamwe bashyizweho igitutu cyo kwegura ku mirimo yabo.

Urugero ni aho mu kwezi kwa Nzeri 2019, umunyambanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Fortunée Uwimana, yahagaritswe ku mirimo ye kubera kunanirwa gusobanura neza icyatumye inyubako y’ikigo cy’urubyiruko cy’Akarere ka Ruhango idindira, ndetse n’ibyumba by’amacumbi byose byagombaga gutwara asaga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Guhagarikwa kwe by’agateganyo kwakurikiwe no kwegura kw’abanyamabanga nshingwabikorwa bane bo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, heguye kandi Eric Munezero wari umuyobozi ushinzwe abakozi mu Karere ka Karongi, ibyo ariko bikaba byarabanjirijwe n’inkundura yo kwegura kw’abayobozi b’uturere, yahawe akabyiniriro ka (Tour du Rwanda).

Ibyo byose byabaye hagamijwe kugarura abayobozi ku murongo, ariko mbere gato muri Mata 2019, Depite Frank Habineza yari yasabye ko byaba byiza Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ahawe ububasha nk’ubw’umushinjacyaha mukuru, bwo gufatira ibyemezo abayobozi banyereza cyangwa bagakoresha nabi umutungo wa Leta binyuze mu mitangire idafututse y’amasoko.

Icyo gitekerezo yagitanze muri Mata 2019, ubwo Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yari yateranye, maze hakagaragazwa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, yarimo imibare y’akayabo k’amamiliyali yanyerejwe, ibikorwa remezo byatanzweho atari make bidakoreshwa, ndetse n’ibyubatswe ariko ntibirangire byose mu mutungo w’igihugu.

Mu buryo bwemewe n’amatego, ubusanzwe ntabwo Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta (OAG) cyangwa (PAC), bashinzwe gushinja ibyaha byakozwe n’abayobozi, icyo bakora ni raporo igaragaza imisesengurire y’ikibazo, ishyikirizwa Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’Umushinjacyaha Mukuru.

Izo raporo ni na zo zaviriyemo bamwe mu bayobozi kugaragarwaho n’ibyaha bya ruswa n’iyezandonke, mu gihe abandi bafatiriwe imitungo yabo kugira ngo hagaruzwe ibyo banyereje.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta umwaka wa 2015/2016, igaragaza ko mu myaka itanu hanyerejwe miliyali 260 z’amafaranga y’u Rwanda, naho abayobozi n’abakozi ba Leta 999 bashinjwa ibyaha byo kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Leta, byose PAC ibigizemo uruhare.

Hari kandi abayobozi 270 bagaragaweho no gukoresha nabi umutungo wa Leta ufite agaciro ka miliyali, 4.2 frw, muri yo hakaba haragarujwe miliyali 3.8, mu gihe abagera kuri 625 bagaruye ibyo banyereje ku bushake, aho miliyoni 999.8frw zagaruwe, hakiyongeraho amadorari ya Amerika 9.100, n’amayero 3.225.

Abadepite kandi bakomeje gusaba Leta ko yakomeza gukorana ubushishozi mu gucukumbura impamvu nyamukuru ituma abayobozi bamwe bagaragarwaho no gucunga nabi umutungo wa Leta, ntibanabashe kubisobanurira inzego zibishinzwe.

Nkusi Juvenal yagarutse mu nshingano

Hon. Nkusi Juvenal, ubu asigaye ari Senateri
Hon. Nkusi Juvenal, ubu asigaye ari Senateri

Mu gihe benshi bakekaga ko Nkusi Jevenal w’imyaka 64 y’amavuko yaba agiye mu kiruhuko cy’iza bukuru nyuma yo kurangiza manda mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Nkusi yongeye kugaruka mu mwuga we wo gusesengura amategako noneho ari Umusenateri, nyuma yo gutangwaho umukandida n’ihuriro ry’imitwe ya politiki, Rwanda National Consultative Forum of Political Organisations (NFPO).

Nkusi yari yatanzweho umukandida Senateri we na Salama Uwamurera.

Uwamurera yaje kwangwa n’Urukiko rw’Ikirenga, kubera ko rwagaragaje kutagira uburambe buhagije mu bya politiki n’imiyoborere, maze biha amahirwe mugenzi we Hadidja Murangwa Ndangiza.

Dr. Augustin Iyamuremye ni we ubu uyoboye Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, akaba yungirijwe na bagenzi be Nyirasafari Esperence na Dr. Alivera Mukabaramba.

Nubwo nta bikorwa bihambaye Sena yagaragaje umwaka ushize, habayeho kwiga no gushyira ku murongo imikorere ya Sena, aho bagerageje gutora amateka atanu ya Perezida wa Repuburika ashyira abakozi ba Leta mu myanya, nyuma y’amezi atatu y’akazi batangiye mu Kwakira 2019.

Mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ho, hari byinshi bagezeho birimo no kwemeza iteka rishyiraho Kompanyi Nyarwanda itumiza imiti mu mahanga, no guhagarika itumizwa ry’ibikoze muri purasitiki ryabanjirijwe no guca ikoreshwa ry’amashashi.

2019 ntawakwibagirwa ibintu bibiri by’ingenzi birimo kuba nyuma y’imyaka 25, Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yarahinduwe mu mabara y’umweru agaragarira bose mu byerecyezo by’Umujyi wa Kigali byose.

Hari kandi ingingo nziza yazamuwe na Hon. Frank Shumbusho, asaba ko abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bakwemererwa kujya bakoresha imodoka zishyiramo vitesi zizwi nka (Automatic), ubu polisi y’igihugu ikaba yaremeye gushyira mu bikorwa icyo cyemezo kizatangirana n’uyu mwaka wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka