Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yitabye Imana

Itangazo ryashyizweho umukono na perezida w’inteko ishinga amatego umutwe wa SENA, Senateri Bernard Makuza, riravuga ko kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2019, Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yitabye Imana, imihango yo kumuherekeza ikaba izatangwaza mu bihe biri imbere.

Senateri Bishagara yashizemo umwuka ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaro John Hopkins muri Leta ya Maryland aho yari yaragiye kwivuriza.

Bishagara wari ufite imyaka 67, yari ahagarariye intara y’Uburengerazuba muri SENA, akaba mbere yaho yarakoze imirimo itandukanye nko kuyobora itsinda ry’ubushakashatsi muri PNLS/CNLS HIV/AIDS Center mu 1995-1996.

Yayoboye kandi ishuri rikuru ry’ubuzima KHI hagati y’umwaka w’ 1996 na 2004. Yabaye kandi umwarimu mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1999 na 2003.

Senateri Bishagara yayoboye ku rwego rw’igihugu umuryango PIEGO /MCHIP ushamikiye kuri Johns Hopkins University.

Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba umujyanama mu bya tekinike muri Save the children UK, aza kuba perezida wa pro femme twese hamwe n’ikitwa COCAFEM / Great Lakes hagati ya 2007 na 2011.

Senateri Bishagara yabaye kandi mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye nk’ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere cyaje guhinduka LODA, aba mu nama y’ubutegetsi ya FAWE, White Ribbon Alliance ndetse na ASSETIF (Association d’Execution des travaux d’interet public) yabayemo hagati ya 2008-2011.
Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yitabye Imana ari umwe mu bagize SENA, aho yayinjiyemo mu Kwakira 2011.

Imana imuhe iruhuko ridashira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana imwakire mubayo,kandi izamuhembere imirimo myiza yakoreye gihugu.kandi umuryango ukomeze wihangane muribibihe bikomeye byokubura umuntu winyirakamaro mubuzima bwabo.ndetse ni gihugu murirusange.kandi abo bakoranye abere urugero rwiza rwogukorana ubwitange nu murava mumirimo bashinzwe.

Rev nsengiyumva Dieudonne yanditse ku itariki ya: 20-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka