Yego muri Referendum bayifata nko gutora Perezida Kagame

Mu biganiro intumwa za rubanda zigirana n’abaturage ku matora ya referendum yo ku wa 18 Ukuboza 2015 bazitangarije ko biteguye gutora yego nk’inzira zerekeza ku cyifuzo cyabo cyo kuyoborwa na Perezida Kagame.

Nyuma y’ikiganiro Depite Uwayisenga Yvonne yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe ku wa 11 Ukuboza 2015, abahawe umwanya bavuze ko gutora yego ari intambwe ikomeye yo kongera kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.

Depite Uwayisenga Yvonne asobanurira abaturage amatora ya referendum.
Depite Uwayisenga Yvonne asobanurira abaturage amatora ya referendum.

Twahirwa Matieu, wo mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Kigina, agira ati “Abenshi twari twasabye ko Paul Kagame atuyobora ubuziraherezo ntibyakunda dusaba imyaka irindwi mugira itanu ! Mwarakoze,twiteguye kwitabira amatora ku wa 18 dutora yego duharanira gushyira mu ngiro icyifuzo cyacu cyo kuyoborwa na Perazida Paul Kagame”.

Rwamfizi Stefano avuga ko nk’uko bari ku mirongo mu kwezi kwa karindwi batanga ibyifuzo byabo ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ari ikimenyetso ko bazitabira amatora ari benshi.

Ati“Nk’abantu twatanze ibyifuzo ko ingingi y’101 ivugururwa ni twe dukwiye kugira uruhare runini tukaza dushyiraho rya jambo “yego” duharanira ko Perezida Paul Kagame akomeza kutuyobora nk’uko twabyifuje”.

Depite Uwayisenga Yvonne yashimiye abaturage ku bitekerezo batanze bashimira intumwa za rubanda kuba zarabatumikiye zishyira mu ngiro icyifuzo cyabo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga abasaba kwitabira amatora ya referendum.

Abaturage bagaragaza ko bafite icyizere cyo gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame,
Abaturage bagaragaza ko bafite icyizere cyo gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame,

Yagize ati “Tariki 18 Ukuboza 2015 murasabwa kwitabira amatora ya referandum mutora “yego”nk’uko mwabiharaniye, kandi ni mwe mubinyibwiriye ko mutamutoye ntawundi mwatora! Utoye neza muri referendum uba utoye iterambere, nizere ko ntakwiye gutahana impungenge nk’uko mwabinyeretse”.

Amatora ya referendum yo ku wa 18 Ukuboza 2015 agamije gushimangira ibyifuzo by’abaturage bijyanye no kuvugurura zimwe mu ngingo zigize Itegeko Nshinga zikumira manda ya gatatu y’umukuru w’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese ko batatubwira ukuntu iyi ngingo yi 113 iha ububasha umukuru w’ Igihugu kwica itegeko nshinga nkana icyo igamije . "Ingingo ya113 : Ukudakurikiranwaho icyaha ku wahoze ari Perezida wa Republika. Uwahoze ari Perizida wa Repubulika ntashobora gukurikiranwaho icyaha cyo kugambanira igihugu cyangwa cyo kwica bikomeye kandi nkana itegeko nshinga igihe aba atabikurikiranyweho akiri ku mirimo ye" .Njye ndumva rwose Igihugu cyacu iri tegeko nshinga rishya ryagasuzumwe neza kuko rirashyira abanyrwanda mubibazo bizarangizwa ni intambra kandi twarazibayemwo bihagije turazirambiwe.Nyakubahwa Perezida wa Repubulika niwe wenyine ufite Ububasha bwo gutanga urugero mu mateka y`u Rwanda akegura kandi agashyiriraho abanyarwanda itegeko rishinze rikomeye rizafasha u Rwanda igihe kinini aho kureba igihe turimwo uko we nabe bahagaze.

ritiki yanditse ku itariki ya: 13-12-2015  →  Musubize

iminsi iregereje ngo twerekane ko twateye imbere muri demokarasi dutora yego

Ferdinand yanditse ku itariki ya: 13-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka