Umurenge wa Kigarama washimiwe kuba indashyikirwa muri Referandumu

Akarere ka Kirehe kishimiye uko amatora ya Referandumu yagenze gahembera Umurenge wa Kigarama wabaye uwa mbere mu karere mu gutora “Yego”.

Ni ibirori byabaye ku wa 23 Ukuboza 2015 mu mirenge yose naho ku rwego rw’akarere bibera mu Murenge wa Kigarama wabaye uwa mbere kuri yego 99,8% mu gihe Akarere ka Kirehe kagize 98,6%.

Bari bafite n'ibyapa bisaba Perezida Kagame kubemerera kwiyamamaza.
Bari bafite n’ibyapa bisaba Perezida Kagame kubemerera kwiyamamaza.

Mukundwa Emmanuel, Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere, yashimiye abaturage ba Kigarama uko bitwaye mu matora ya Referandumu.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’akarere tuje kubashimira mwarakoze! Imirenge 12 yose yatoye neza ariko Kigarama ni mwe mwaje ku isonga.”

Yababwiye ko “Yego” batoye ikubiyemo byinshi birimo VUP, Gira inka, amazi, Mutuweri, imiyoborere myiza; amashanyarazi;imihanda n’ibindi n’ibindi bakomeje kwegerezwa.

Basabanye barya ibigori.
Basabanye barya ibigori.

Abaturage bishimiye ubwo busabane bavuga ko batoye “Yego” nta gahato bashyizweho, ahubwo ko bagendeye ku byiza Perezida Paul Kagame yabagejejeho.

Bangineza Frank ati “Twatoye yego 99,8% mu gushyigikira Perezida Paul Kagame kuko iterambere yatugejejeho ni rirerire.

Gira inka yaraduhaye turanywa amata, turivuza, abana bariga… Ni twe twitoreye “yego”nta gahato twashyizweho kandi atinze kutwemerera ubutaha ni 100%”.

Mukamuriza Francine, undi muturage, agira ati “ ‘Yego’ ni ngombwa ntawaduhase ahubwo ni uko yatugiriye akamaro gakomeye none natwemerera wagize ngo si 100%!”.

Banacinye akadiho.
Banacinye akadiho.

Murekatete Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yavuze ko Abanyarwanda ari bo bagomba kwihitiramo uko igihugu kiyoborwa akaba ari yo mpamvu bihitiyemo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Ati “Mwitwaye neza muri referandumu muba aba mbere mu karere ka Kirehe! Tuje kubashimira tubasaba gukomeza kubaka igihugu mujyana na gahunda Leta ibasaba; mukunda umurimo, mutanga ubwisungane mu kwivuza, mujyana abana mu mashuri n’ibindi bizamura iterambere ry’igihugu”.

Gushimira abaturage uko bitwaye mu matora ya Referandumu biri muri gahunda y’Intara y’Iburasirazuba aho ubuyobozi bw’uturere twose busabana n’abaturage mu mirenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza Gushimira Abaturage Kandi, Mubashishikariza Nibindi Bikorwa Byiterambere Ariko Byose Tukabiramo Uruhare Kuko Igihugu Nicyacu Tugomba Kugiteza Imbere Tutiretse, Dutegereje 2017 Nitwe Na Muzehe Ku Gipfunsi Ni 100%

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 24-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka