Tchad: Inama nkuru y’Igisirikare yashyizeho Guverinoma y’inzibacyuho

Mahamat Idriss Déby, wari washyizweho n’Inama nkuru ya Gisirikare ngo ayobore Tchad mu gihe cy’amezi cumi n’umunani y’inzibacyuho, yashyizeho Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta 40. Saleh Kebzabo, warwanyije cyane ubutegetsi bwa bw’uwahoze ari Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno, yari yatangaje ko yemera ubuyobozi bw’Inama nkuru ya Gisirikare.

Mahamat Idriss Déby
Mahamat Idriss Déby

Nyuma y’ibyumweru bibiri Perezida Idriss Déby Itno wa Tchad apfuye, Inama nkuru y’Igisirikare iyobowe na Mahamat Idriss Deby, umuhungu wa nyakwigendera Idriss Deby Itno, yashyizeho Guverinoma y’inzibacyuho, kugira ngo igabanye impungenge zo ku rwego mpuzamahanga ndetse n’imbere mu gihugu.

Kuva Inama nkuru ya Gisirikare (Conseil Militaire de Transition ‘TMC’) yajya ku butegetsi nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida Idriss Dedy Itno, iyobowe na Mahamat Idriss Déby ndetse n’Abajenerali 14, yakomeje gushinjwa n’abatavuga rumwe na Leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ko yakoze «coup d’Etat institutionnel» kandi ko kuba haragiyeho umuhungu wa Perezida Idriss Deby Itno, bigiye kuba ubutegetsi bw’umuryango umwe, dore ko Perezida Idriss Deby yari abumazeho imyaka 30.

Saleh Kebzabo, utaravugaga rumwe na Perezida Idriss Deby, ejo ku cyumweru yatangaje ko yishimiye abayobozi bashya bashyizweho, barimo na babiri mu banyamuryang b’ishyaka rye ryitwa (l’Union nationale pour la Démocratie et le Renouveau ‘UNDR’), aho umwe yabaye Minisitiri w’Ubworozi undi akagirwa Umunyamabanga Mukuru wungurije wa Guverinoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka