Rusizi: Uruhare rw’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi rurasabwa mu iterambere ry’igihugu
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barasabwa kudahagarara mu bikorwa bagezeho, bagakomeza kugira uruhare mu byateza imbere igihugu, nk’uko byatangajwe n’Umuuyobozi w’umuryango mu kagali ka Kamashangi, ubwo hizihizwaga isabukuru yawo y’imyaka 25 ku rwego rw’akagali.
Ibi birori byizihirijwe muri aka kagali gaaherereye mu murenge wa Kamembe, abanyamuryango bagaragarijwe bimwe mubyagezweho na FPR, birimo koboroza abaturage inka mu rwego rwo guca ubukene, kubaka amashuri, kunga Abanyarwanda no kwegereza abaturage ubuyobozi.
By’umwihariko muri uyu muhango abakecuru n’abasaza batishoboye borojwe inka 10, mur wego rwo kubakura mu bukene, bamwe mu borojwe izo nka harimo uwitwa Iyamuremye yishimira iki gikorwa n’umuryango wamutekerejeho umukura mu bukene.
Yavuze ko agiye guhinduka umworozi ukomeye kandi mbere ataragiraga n’inkoko, ku bwe agasanga ari intambwe yishimiye hamwe n’urugo rwe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|