RDC: Ubushyamirane hagati y’ishyaka rya Tshisekedi n’irya Kabila bukomeje gufata indi ntera

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubushyamirane hagati y’ishyaka FCC (Le Front Commun pour le Congo) ry’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila na Cap pour le Changement (CACH) rya Félix Tshisekedi bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

Ubu bushyamirane bushingiye ku kuba abarwanashyaka ba CACH ya Tshisekedi bashaka gushyira iherezo ku masezerano yo kwishyira hamwe no gukorana na FCC ya Kabila.

Abashyigikiye Tshisekedi bavuga ko abo ku ruhande rwa Kabila badatuma Guverinoma y’ubumwe ikorera mu mahoro no mu mutuzo. Baherutse gutanga urugero rwa Minisitiri w’Imari José Sele Yalaghuli, wo muri FCC bamushinja kuba atambamira imishinga myinshi ya Félix Tshisekedi, Minisitiri Yalaghuli ariko we akabihakana.

Marcellin Bilomba, umujyanama w’ibanze wa Perezida Tshisekedi ushinzwe ubukungu, na we aherutse gushinja Yalaghuli ko mu mwanya wo guhemba abakozi ba Leta yahisemo gukoresha imishahara yabo mu kwishyura abakorana n’abo ku ruhande rwa Kabila mu mishinga yabo bwite.

Ni mu gihe José Sele Yalaghuli we ahakana ibi birego avuga ko imishahara y’abakozi ba Leta yitabwaho uretse gusa mu gihe habayeho ibindi byihutirwa, ariko ko hari itavogerwa kuko abahembwa ku ikubitiro ari abasirikare, hagakurikiraho abapolisi, abarimu hanyuma abaganga.

Bivugwa ko uyu mwuka mubi umaze igihe ushingiye ku masezerano atubahirizwa Kabila yagiranye na Tshisekedi mbere yo kumuha ubutegetsi muri 2019.

Aya masezerano avuga ko mu gihe haba hagiye gufatwa ibyemezo bikomeye, impande zombi zigomba kuganira zikabyemeranyaho, ariko ngo Tshisekedi n’ihuriro rye bashaka gukora ibintu mu buryo bwabo, mu gihe uruhande rwa Tshisekedi na rwo rushinja urwa Kabila kwivanga, dore ko FCC ya Kabila ifite imbaraga mu nzego nyinshi zikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Tuvashimiye inkuru nziza mutugezaho mukomereze aho

Gusa ibya Congo byo mbona ntaherezo ryamakibirane ahahora rihari kuko habarizwa imitungo itabarika ikaba ariyo ituma badashobora kusenyera umugozumwe gusa turasaba IMANA izabahe amaso abona neza bakarebera kuri paradizo yacu ariyo URWANDA dukunda cyane.

Ndagijimana Vital yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

Ngaha aho Politike ibera akaga.Abayijyamo bahora bahanganye n’abo batavuga rumwe.Ntibasinzira. Nubwo Politike ikiza bamwe,iteza benshi ibibazo bikomeye.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: ubwicanyi,uburyarya,amatiku,amanyanga,amacakubiri,amacenga,Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira,gutonesha bene wanyu (nepotism),Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 17-11-2020  →  Musubize

Ushobora kuba uri umuyehova.Nange muzaze kunyigisha.Mbona mugenda mu ngo z’abantu mubwiriza.Nkeneye kumenya neza bibiliya.Wenda nange nahinduka.Bambwiye ko mutajya musaba icyacumi.Nicyo cyatumwe numva mbakunze.

gatare yanditse ku itariki ya: 17-11-2020  →  Musubize

Ko ushobora kuba ugira ubugugu ra? Ngo icyacumi?

Jojo yanditse ku itariki ya: 17-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka