RDC: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma yari ayoboye beguye

Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba wari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hamwe na Guverinoma yari ayoboye bashyize bemera kwegura nyuma yo gutererwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko agasabwa gushyikiriza Perezida Félix Tshisekedi ubwegure mu masaha 24.

Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba
Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Ku mugoroba tariki ya 29 Mutarama nibwo Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba yatangaje ubwegure bwe n’ubwa Guverinoma yari ayoboye.

Yagize ati «Ndashimira icyizere n’umubano mwiza nagiriwe n’Umukuru w’Igihugu mu mezi 15 nyobora iyi Guverinoma. Mu bubasha bwose no kubaha itegeko-nshinga nimeje gutanga ubwegure bwa Guverinoma nari nyoboye. »

Yakomeje agira ati «Murabizi uburyo politiki muri iki gihugu ihagaze, sinshaka kubishingiraho, ndashimira Perezida wa Repubulika hamwe na Guverinoma nari nyoboye kubera icyizere yatugiriye, mu bufatanye bwatumye igihugu cyacu kimenya guhererekanya ubuyobozi mu mahoro. »

Prof Ilunga yegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 27 Mutarama 2021, aho Abadepite 367 batoye bemeza ko yegura, naho barindwi bagasaba ko aguma ku butegetsi, mu gihe babiri bifashe.

Iyo Nteko Ishinga Amategeko yari yitabiriwe n’Abadepite bibumbiye mu ishyirahamwe rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi naho Abadepite bashyigikiye Joseph Kabila wari Perezida ntibitabiriye.

Prof Ilunga yari yahakanye umwanzuro wo kweguzwa avuga ko abamweguje batabifitiye ububasha, cyane ko bamweguje adahari.

Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba yagiye kuri uriya mwanya tariki ya 6 Nzeri 2019 ku itike y’ishyaka rya FCC rya Joseph Kabila ubu udacana uwaka na Perezida Félix Tshisekedi uri ku butegetsi.

Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba akurikiye Jeannine Mabunda wari umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko wa RDC na we wegujwe n’Abadepite, aba begujwe bakaba ari bamwe mu bashinjwa kubangamira imishinga ya Perezida Félix Tshisekedi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka