Malawi: Lazarus Chakwera utavuga rumwe n’ubutegetsi yegukanye intsinzi mu matora yasubiwemo

Komisiyo y’Amatora muri Malawi yatangaje ko umukandida Lazarus Chakwera utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri icyo gihugu ari we wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Kabiri tariki 23 Kamena 2020.

Lazarus Chakwera n'abayoboke be muri Gashyantare 2020 ubwo bishimiraga ko amatora ya 2019 yateshejwe agaciro (Ifoto: Reuters)
Lazarus Chakwera n’abayoboke be muri Gashyantare 2020 ubwo bishimiraga ko amatora ya 2019 yateshejwe agaciro (Ifoto: Reuters)

Ayo matora yari yasubiwemo, dore ko aya mbere yabaye mu mwaka ushize tariki 21 Gicurasi 2019, ariko ibyayavuyemo byemezaga ko Perezida Peter Mutharika yari yongeye kwegukana intsinzi bikaza guterwa utwatsi. Icyo gihe Lazarus Chakwera n’abandi bakandida batavugaga rumwe n’ubutegetsi bajyanye ikirego cyabo mu nkiko, nyuma yo kugisuzuma inkiko zisanga gifite ishingiro, hafatwa umwanzuro wo gusubiramo amatora.

Dr. Lazarus McCarthy Chakwera wahoze ayobora idini, abaye perezida wa Gatandatu wa Malawi, akaba yegukanye intsinzi ku majwi 58,57% atsinze Peter Mutharika wayoboraga icyo gihugu.

Icyakora hari impungenge ko intambara y’amatora muri iki gihugu itararangira, kuko ishyaka riri ku butegetsi ryahise ryamagana ibyavuye mu matora kuri iyi nshuro, rikavuga ko hari byinshi rinenga mu migendekere y’amatora.

Perezida Mutharika wayoboye Malawi kuva muri 2014 yatangiye kwamagana imigendekere y’amatora na mbere y’uko ibyayavuyemo bitangazwa. Avuga ko aya matora ari yo yagenze nabi mu mateka y’icyo gihugu, ishyaka rye rikaba ryatangiye inzira zo gusaba ko amatora yakongera agasubirwamo ku nshuro ya gatatu.

Igihugu cya Malawi cyabaye icya kabiri munsi y’ubutayu bwa Sahara cyatesheje agaciro ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ni nyuma y’uko Igihugu cya Kenya na cyo cyari cyatesheje agaciro ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri 2017.

Icyo gihe Uhuru Kenyatta yatsinze Raila Odinga bari bahanganye mu matora yateshejwe agaciro, amatora asubiwemo Uhuru Kenyatta arongera yegukana intsinzi. Icyakora ubwitabire ku nshuro ya kabiri bwari hasi cyane bungana na 38% kuko nta cyizere benshi bari bafite ko amatora azagenda nk’uko babishakaga, abandi bakaba baranze kujya gutora batinya imvururu zashoboraga kwaduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

real democracy! electoral comission and judiciary are independent

kule moses yanditse ku itariki ya: 29-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka