Hari abaturage bababajwe n’uko batazatora Referandumu

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero batarabona amakarita y’itora batanagaragara ku malisiti y’itora bababajwe n’uko batazabasha gutora

Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2015, Abanyarwanda bazatora itegeko nshinga rivuguruwe nk’uko byasabwe n’abaturage bikemezwa n’inteko ishinga amategeko.

Ba depite Nyirahirwa Veneranda (iburyo) na Nyiramadirida Fortunee basanga abayobozi bararangaranye abo baturage
Ba depite Nyirahirwa Veneranda (iburyo) na Nyiramadirida Fortunee basanga abayobozi bararangaranye abo baturage

Mu gihe mu ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Ngororero ari ko gafite abaturage benshi basabye ko iri tegeko rivugururwa bamwe muri bo ntibazabasha kuritora.

Ndagijimana Damascene wo mu murenge wa Matyazo avuga ko yaje muri uyu murenge aturutse mu karere ka Nyabihu. Amaze imyaka 9 ngo atarashyirwa ku ilisiti y’itora, ubu akaba ababajwe n’uko adatora kandi nta miziro afite.

Agira ati “Birababaje kubona maze imyaka 9 nsaba ko banshyira ku rutonde nanjye ngatora ariko ari I nyabihu ari no muri Ngororero bikaba bitarakunda”.

Undi witwa sibomana Claude nawe ngo amaze imyaka 6 atabasha gutora, nawe avuga ko yagerageje kwiyandikisha ariko bikaba bitarakunda.

Ubwo ku wa 16 /12/2015 babigaragarizaga intumwa za rubanda zasuye aka karere, abaturage 15 nibo bagaragaje ko bafite iki kibazo mu murenge wa Matyazo.

Depite Nyirahirwa Veneranda akaba yaravuze ko bikwiye gukorwa vuba aba baturage ntibabuzwe amahirwe n’uburenganzira byabo.

Bamwe mu baturage basaba abadepite kubafasha bakazatora
Bamwe mu baturage basaba abadepite kubafasha bakazatora

Yagize ati “Biragaragara ko hajemo uburangare. Kuba iki kibazo kigaragaye uyu munsi. Mukore uko bishoboka umunsi w’amatora uzagere aba baturage bafite uburyo bwo gutora”.

N’ubwo umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere Mazimpaka Emmanuel yavuze ko bagiye gukora ku buryo aba baturage bazatora, Nyirabakiga Immaculee ukuriye komisiyo y’amatora mu murenge wa Matyazo yavuze ko kwimura abaturage kuri liste byarangiye.

Avuga ko iki kibazo cyakemurwa na komisiyo y’amatora ku rwego rw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka