Gicumbi : Umukozi ushinzwe uburezi mu karere yabaye umunyamuryango wa FPR

Bizimana Claude, Umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Gicumbi, yarahiriye kuba umuryango wa FPR Inkotanyi ngo abitewe no gusobanukirwa ibyiza byayo.

Ubwo FPR Inkotanyi yakiraga indahiro ye kuri uyu wa 05 Ukuboza 2015, Bizimana yavuze ko yari asanzwe yubahiriza gahunda zose za Leta ariko akaba yiyemeje no kwinjira muri FPR Inkotanyi nyuma yo gusobanukirwa ibyiza imaze kugeza ku Banyarwanda.

Bizimana Claude, umanitse akaboko, arahirira kuba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi.
Bizimana Claude, umanitse akaboko, arahirira kuba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi.

Yagize ati “Si uko ntitabiraga gahunda za Leta ndetse ngo nzikurikize kandi nkore kimwe n’abandi Banyarwanda, gusa nifuje ko ninjira mu muryango ngakomeza gukorera igihugu cyanjye dufatanyije n’abandi Banyarwanda.”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamwakiriye nk’umunyamuryango ndetse bamusezeranya kuzakomeza gufatanya mu bikorwa byose biteza Abanyarwanda imbere.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yishimiye ko babonye umunyamuryango mushya anavuga ko ari ikimenyetso gihamya imiyoborere myiza ishingiye kuri uwo muryango.

Abanyamuryango ba RPF bakaba biyemeje guhwitura abanyamuryango ku bijyanye no kwitabira ibikorwa by’umuryango byateguwe harimo inama z’umuryango, amahugurwa n’ibindi.

Biyemeje kandi kumenya abanyamuryango batuye mu mudugudu n’abatari bo, kwinjiza abashya no gukomeza kwigisha abaturage ibyiza bya FPR Inkotanyi n’amahame yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka