EU yakuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi kuva mu 2016

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) wakuyeho icyemezo cyari cyafashwe mu 2016, cy’ibihano byari byafatiwe u Burundi, nko guhagarika imfashanyo y’amafaranga arimo n’ayari agenewe inzego za Leta.

Nyuma y'uko Evariste Ndayishimiye atorewe kuyobora u Burundi, umubano w'icyo gihugu n'amahanga wongeye kugenda uba mwiza
Nyuma y’uko Evariste Ndayishimiye atorewe kuyobora u Burundi, umubano w’icyo gihugu n’amahanga wongeye kugenda uba mwiza

Nyuma yo gukuraho ibyemezo byari byafashwe mu 2016, birashoboka ko u Burundi bwakongera guhabwa izo mfashanyo.

Ku wa Kabiri tariki 8 Gashyantare 2022 nibwo icyo cyemezo cyafashwe gishingiye ku kuba u Burundi bwarahisemo politiki yimakaza amahoro n’icyizere mu banyagihugu yatangiranye n’amatora yabaye mu muri Gicurasi 2020.

Kuva haba amatora mu mwaka wa 2020, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi uvuga ko wakiriye neza intambwe Leta y’u Burundi imaze gutera ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ubuyobozi bubereye abaturage n’iyubahirizwa ry’amategeko. Mu bindi uwo muryango ushima, ni ihunguka rya bamwe mu Barundi bari barahunze Igihugu batahutse ku bushake bwabo.

Muri 2017 abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi bari batoye basaba ko ibihano byashyiriweho u Burundi byagumaho, nyuma y’uko iki gihugu cyanze ko haba iperereza ryimbitse kandi ridafite aho ribogamiye ku bwicanyi no guhohotera uburenganzira bwa muntu ku batavuga rumwe n’ubutegetsi byashinjwaga ubuyobozi bw’uwahoze ayobora u Burundi, Pierre Nkurunziza.

Nubwo EU yafashe icyemezo cyo gukuraho ibi bihano, bisa nk’ibihabanye n’iby’ imiryango itandukanye irimo iyigenga mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, binyuze mu byegeranyo bitandukanye yagiye ishyira ahagaragara. Iyo miryango yavuze ko mu Burundi nta kintu kirahinduka ku butegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimime, watangiye imirimo nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza mu 2020.

Iyi miryango yemeza ko hari abantu bakomeje kuburirwa irengero, n’ubwo ibi birego Guverinoma y’u Burundi itahwemye kubihakana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka