Abanyamuryango ba PL bibukijwe ko ntawe ukira atakoze

Abanyamuryango b’ishyaka PL mu Ntara y’Iburengerazuba bibukijwe ko ntawe ukira atakoze, basabwa kugira umuco wo gukunda umurimo ndetse n’igihugu.

Babisabwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje abahagarariye iri shyaka mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi kuri iki cyumweru.

Depite Nyiramirimo Odette, Umunyamabanga Mukuru wa PL, asaba abanyamuryango kugira umuco wo gukora.
Depite Nyiramirimo Odette, Umunyamabanga Mukuru wa PL, asaba abanyamuryango kugira umuco wo gukora.

Depite Nyiramirimo Odette,Umunyamabanga Mukuru wa PL, avuga ko hari Abanyarwanda benshi barimo n’abanyamuryango b’ishyaka be usanga bafite umuco w’ubunebwe no gukunda ubuzima bworoshye.

Ati “Kugira ngo abantu batere imbere ni uko bagomba gukora, ariko usanga Abanyarwanda bamwe batamenya kwihagurukira ngo bakore biteze imbere, ikiganiro natanze rero ni ukugira ngo Abanyarwanda bakore kandi bakire, ntago wakira utakoze.”

Ku ruhande rw’abanyamuryango, ngo ibyo bahuguweho byaje byunga mu rya Perezida wa Repubulika, kandi ngo ibi bikaba bigomba kujyana no kujijuka ndetse no gukunda igihugu.

Uwamahirwe Saidi ati “Amasomo twigishijwe ni meza, nk’ijambo ryo gukunda umurimo ni amagambo dukunda gutozwa na Perezida wa Repubulika inshuro nyinshi.”

Amanyamuryango ba PL bibukijwe ko ntawe ukira atakoze.
Amanyamuryango ba PL bibukijwe ko ntawe ukira atakoze.

Karikumutima Donathile we ati “Nkunda igihugu cyanjye ndetse n’abayobozi bacu, kuko iterambere tugezeho ari bo baritugejejeho, bityo rero ndasaba Abanyarwanda kubanza gukunda igihugu, ndetse no kurwanya ubujiji, ubundi bagakunda umurimo kugira ngo babashe kwiteza imbere.”

Ku bwa Depite Madame Nyiramirimo, igishoro si cyo cya ngombwa kugira ngo umuntu abashe gushyira mu bikorwa umushinga wamuteza imbere kuko ngo ushobora no gutangirira ku busa ugakora, ahubwo akemeza ko icy’ingenzi ari ukugira igitekerezo cy’umushinga.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyamuryango b’ishyaka PL 115, iyi ikaba ari gahunda y’amashyaka yose ari mu Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda aho iri kuzenguruka igihugu ihugura abanyamuryango bayo ku muco wo gukunda igihugu ndetse na gahunda yo kwihangira imirimo.

Ernest NDAYISABA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabishimai

uwiragiye yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka