U Rwanda ruhangayikishijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside iri muri RDC, UN irebera

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragarije Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye (UN), ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha biyishamikiyeho bigaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Imiryango mpuzamahanga na UN birebera.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe

Uyu muyobozi yashimye ko UN yashyizeho umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashima ko hari ibihugu byafashe iya mbere mu gushyira inzibutso ku butaka bwabyo, ku buryo hari imanza z’abakoze Jenoside zaciwe, nubwo kugeza n’ubu nta byera ngo de.

Yagize ati “U Rwanda ruhangayikishijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha biyishamikiyeho bigaragara mu Burasirazuba bwa RDC, imiryango mpuzamahanga na UN ubwayo irebera. Turasaba imiryango mpuzamahanga kutongera kwirengagiza ibintu byoroshye kubona. Kwibasira, kwica no kurimbura Abatutsi b’Abanyekongo harimo n’Abanyamulenge, ni ibyaha byibasiye ikiremwa muntu byagaragaje ibimenyetso-mpuruza bya Jenoside.”

Yunzemo ati “Jenoside igira ibyiciro, ntabwo ari ijambo ryumvikanisha ibintu byinshi, kandi isobanurwa mu mategeko mpuzamahanga. Jenoside yibasira itsinda ry’abantu ryihariye bazizwa icyo bari cyo, hagamijwe kubarimbura bose.”

Minisitiri Nduhungirehe yanagaragaje ko nta gishobora guhindura ukuri ngo abicanyi bahinduke inzirakarengane, cyangwa ngo bihindure inzirakarengane abicanyi.

Ati “Iyi ni imyitwarire y’abahakana n’abapfobya bisanzwe bikoreshwa n’abayigizemo uruhare. Ni kimwe kandi n’uko nta birego byatangwa na Guverinoma iha intwaro umutwe w’abajenosideri byahindura ukuri kw’amateka. Gutera inkunga no guha intwaro umutwe uzwiho gukora Jenoside kandi ukibifite mu mugambi, ni ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.”

Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’ibihugu byose bigize UN, kugira ngo uwo muryango ukomeze kuba ishingiro ry’amahoro, ubutabera n’iterambere rirambye, anagaragaza ko nubwo ibibazo n’ibisubizo ku bufatanye mpuzamahanga bizwi, ariko ari ubushake bwa politiki bugomba gutuma bubaka UN ijyanye n’igihe.

Ati “Twese hamwe tugomba kubaka umuryango ushoboye gukemura ibibazo by’abatuye Isi, guhangana n’ihohoterwa ryibasira uburenganzira bwa muntu, imihindagurikire y’ikirere, ku bw’inyungu z’ikiragano kizaza.

U Rwanda rutewe impungenge n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR

Muri iyo Nteko Rusange ya UN, u Rwanda rwagaragaje ko rutewe impungenge n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, ihabwa inkunga n’intwaro na Leta ya RDC, igakora ibikorwa bya kinyamaswa byinshi birimo gutwika insisiro zituwe n’abaturage, kwica urubozo abantu, gutwika abasivili n’abasirikare ba Leta no guha intwaro abana, byose bigakorwa hagamije kurimbura ubwoko bumwe, ku buryo ubugome, imikorere n’ingengabitekerezo yabo bisa neza n’iby’umutwe wakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.

Nduhungirehe ati “Hakenewe kugira igikorwa mu maguru mashya ngo bihagarikwe bitarageza ku ngaruka zikomeye.”

Yunzemo ko u Rwanda rwazutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo imiyoborere yarwo yubakiye ku kubaha uburenganzira n’agaciro ka muntu no kubazwa inshingano.

Yanibukije iyo Nteko ko buri gihugu gifite ubusugire bwacyo kandi kitagomba guhatirwa guhitamo hagati y’umutekano wacyo n’iterambere ryacyo, kuko ubufasha bw’iterambere bugomba kuba igikoresho cy’ubufatanye n’iterambere, aho kuba intwaro yo gushyira igitutu ku bandi.

Yagize ati “U Rwanda rwababajwe no kubona ubufatanye mu iterambere bushyirwa mu rwego rwa politiki, bugakoreshwa n’abafatanyabikorwa bamwe mu nyungu zabo za politiki cyangwa z’udutsiko.”

Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi biganjemo Abanyamulenge n’Abagogwe, bamaze igihe bibasirwa bakorerwa ibikorwa by’iyicarubuzo bikabaviramo kuhaburira ubuzima, gutwikirwa inzu no gusahurwa imitungo yabo irimo inka, kimwe mu byatumye Ihuriro AFC ribinyujije mu mutwe waryo wa gisirikare, rihaguruka kugira ngo rirengere ubwo bwoko buvutswa uburenganzira mu gihugu cyabo, aho babita Abanyarwanda.

Ibi bibazo Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ubwo yari i New York ku wa 25 Nzeri 2025, mu ijambo yagejeje ku Nteko ya UN.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka