Dore uko wagabanya ubushyuhe mu gihe cy’impeshyi

Amezi ya Kamena (6), Nyakanga (7) na Kanama (8) ni amezi ashyuha cyane kubera izuba ryinshi mu gihe kizwi nk’Impeshyi mu mvugo y’abahinzi. Ni igihe usanga abantu babura amahoro kubera ubushyuhe burenze urugero byagera ninjoro ho bikaba ibindi bindi.

Sasa amashuka y'ipamba, ushyire ibimera mu nzu, uzimye ibikoresho bya electronic
Sasa amashuka y’ipamba, ushyire ibimera mu nzu, uzimye ibikoresho bya electronic

Nyamara hari uburyo butandukanye bw’umwimerere ushobora kwifashisha ubushyuhe bukagabanukaho gake mu gihe udafite ibyuma bikonjesha mu nzu.

Kuryama mu mashuka y’ipamba

Amashuka akoze mu ipamba (cotton) ni yo wagombye kuryamamo mu gihe cy’impeshyi kuko afasha umubiri guhumeka neza kurusha akoze mu bindi bitari ipamba (silk, satin).

Gukonjesha amashuka

Ushobora no gufata amashuka yawe ukayazingira mu ishashi ukayashyira muri firigo akamaramo umwanya mbere yo kuyasasa.

Gushyira ibimera mu nzu

Ibimera bishyirwa mu nzu urugero nk’indabyo n’ibindi bimera bibasha gukurira mu nzu, bifasha kugabanya icyuka gishyushye bityo no guhumeka bikagenda neza. Urugero nk’ikimera cyitwa igikakarubamba, kizwiho gukusanya imyanda ishobora guhumanya umwuka wo mu nzu.

Kuzimya ibikoresho bya electronic

Ibikoresho bikenera umuriro urugero nka televiziyo na mudasobwa, nabyo biri mu byongera ubushyuhe mu nzu. Niba rero bidakenewe byihutirwa, ibyiza ni ukubizimya kugira ngo wirinde inyongera y’ubushyuhe kandi n’impeshyi itakoroheye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gukonjesha amashuka

Ushobora no gufata amashuka yawe ukayazingira mu ishashi ukayashyira muri firigo akamaramo umwanya mbere yo kuyasasa.

Abatagira furigo twabigenza dute ko natwe dushaka kuyakonjesha? Nsobanurira Marcelin.

Charles Prosper GAHAKWA yanditse ku itariki ya: 21-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka