Dore uko wagabanya ubushyuhe mu gihe cy’impeshyi
Amezi ya Kamena (6), Nyakanga (7) na Kanama (8) ni amezi ashyuha cyane kubera izuba ryinshi mu gihe kizwi nk’Impeshyi mu mvugo y’abahinzi. Ni igihe usanga abantu babura amahoro kubera ubushyuhe burenze urugero byagera ninjoro ho bikaba ibindi bindi.
Nyamara hari uburyo butandukanye bw’umwimerere ushobora kwifashisha ubushyuhe bukagabanukaho gake mu gihe udafite ibyuma bikonjesha mu nzu.
Kuryama mu mashuka y’ipamba
Amashuka akoze mu ipamba (cotton) ni yo wagombye kuryamamo mu gihe cy’impeshyi kuko afasha umubiri guhumeka neza kurusha akoze mu bindi bitari ipamba (silk, satin).
Gukonjesha amashuka
Ushobora no gufata amashuka yawe ukayazingira mu ishashi ukayashyira muri firigo akamaramo umwanya mbere yo kuyasasa.
Gushyira ibimera mu nzu
Ibimera bishyirwa mu nzu urugero nk’indabyo n’ibindi bimera bibasha gukurira mu nzu, bifasha kugabanya icyuka gishyushye bityo no guhumeka bikagenda neza. Urugero nk’ikimera cyitwa igikakarubamba, kizwiho gukusanya imyanda ishobora guhumanya umwuka wo mu nzu.
Kuzimya ibikoresho bya electronic
Ibikoresho bikenera umuriro urugero nka televiziyo na mudasobwa, nabyo biri mu byongera ubushyuhe mu nzu. Niba rero bidakenewe byihutirwa, ibyiza ni ukubizimya kugira ngo wirinde inyongera y’ubushyuhe kandi n’impeshyi itakoroheye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gukonjesha amashuka
Ushobora no gufata amashuka yawe ukayazingira mu ishashi ukayashyira muri firigo akamaramo umwanya mbere yo kuyasasa.
Abatagira furigo twabigenza dute ko natwe dushaka kuyakonjesha? Nsobanurira Marcelin.