Yibarutse abana b’impanga badasa: umwe ni umwirabura undi ni umuzungu

Umugore witwa Pamela Frazer w’imyaka 30 y’amavuko wo mu gihugu cy’u Bubiligi yibarutse abana babiri b’impanga ariko badahuje uruhu, kuko umwe ni umuzungu undi ni umwirabura.

Izi mpanga z’abakobwa bamaze ibyumweru bine bavutse bahawe amazina ya Candice Anne ufite umubiri, imisatsi n’amaso by’abirabura na Aleisha Lilly ufite ikimero, umusatsi n’ibimuriho byose by’abazungu.

Umuganga yasobanuriye uyu mubyeyi ko nubwo kubyara impanga zidasa bitajya bikunda kubaho ariko bibaho, dore ko ngo bibaho inshuro imwe kuri miliyoni; nk’uko bitangazwa na The Sun.

Ngizo impanga z'abakobwa zavutse zidahuje uruhu.
Ngizo impanga z’abakobwa zavutse zidahuje uruhu.

The Sun ivuga ko uwo mudogiteri yabanje kubaza Pamela ababyeyi avukaho kugira ngo abone uko amumara impungenge kuri izo mpanga yabyaye.

Pamela yasubije ko nyina ari Umunyajamayika, Umunyafurika uvanzemo no kuba umunya Irlande. Papa we ni umwera w’umuyahudi. Ababyeyi b’umugabo wanjye ni abanyajamayika na Irlande.

Amaze kumva ibi, Dogiteri yahise amubwira ko ahereye kuri iyo miterere y’ababyeyi babo, ibyo byamubayeho ari ibintu bisanzwe kuko uko byamera kose hagomba kubaho ko basaza be na bakuru be cyangwa barumuna be badasa neza kandi ibara ry’impu zabo atari rimwe. Gusa ngo ubusanzwe ibi ntibikunda kugaragara ku mpanga.

Ise na nyina b'abana nubwo babonye ari ibintu bidasanzwe ariko babyakiriye neza.
Ise na nyina b’abana nubwo babonye ari ibintu bidasanzwe ariko babyakiriye neza.

Pamela yishimiye aba bana bombi yabyaye aho yagize ati “Kuri njye, abana banjye kuba badasa kandi ari impanga nicyo kibagira agahebuzo cyane.’’

Ise w’aba bana witwa Oswald, abajijwe uburyo yakiriye aba bana dore ko ngo hari abagabo babona abagore babo babyaye batya bagatekereza ko babaciye inyuma, yasubije ko yakiriye neza n’ibyishimo aba bana kandi umugore we akimara kubyara yahise yumva abakunze cyane. Yongeraho ko kandi nubwo badahuje uruhu, ariko basa cyane.

Nubwo batarakura, Aleisha ngo aracangamutse nka mama we naho Candice we ngo atuje nka papa we.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

nta gishya cyabaye c’est normal

issa yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

KO MBONA WAGIRANGO UMUZUNGU NI NYAMWERU? RURIYA RUHINJA RWITWA UMUZUNGU NGE NDABONA ARI NYAMWERU NAKWAMBIYA!!!!

yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Uyu mugabo imisatsi ye iragaragara ko ari imyirabura.Nge ndabona nta gitangaza kirimo cyane ko n’ababyeyi be bavanze.Ahubwo kariya kirabura ni keza cyane disi!

coco yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Ibi ni ibintu bishoboka cyane. Ababyeyi b’abana baravanze cyane ku buryo muri bo bafite amaraso y’abazungu n’abirabura. Muri genetics iyo ibi bibayeho habaho icyo bita "incomplete dominance" ku buryo ababyeyi bashobora kubyara abazungu, ibyotara (metis) cyangwa abirabura. Nk’uko mu nkuru babivuga, ntabwo bikunze kubaho iyo abana ari impanga, ahubwo ushobora kubyara umwana umwe w’umuzungu, ukurikiyeho akaza ari umwirabura.

Robert yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

umugabo kwifoto agaragara nkutishimye ariko?

yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Imana ibarinde!

ariko biragoranye kubyumva ko bishoboka

KK yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Nyagasani azafashe bano bana bazakomeze kubaho neza.

Ibi biramutse bibaye mu Rwanda, urwo rugo rwarangwa n’amakimbirane n’intonyanga ndetse no gushwana bidasanzwe, umwe ahinja undi ko abana atari abe.

Ahandi imyimvire yarazamutse, ibyo nibyo bikwiye kuba no kubanyarwanda,aho ibiba bigomba kutubera isomo.

Olivier yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

BIRASHOBOKA KOKO ?

yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka