Rusizi: Ubukwe bwatashye ababutashye bataha bifashe mu matama

Umukobwa wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi n’umusore wo mu mujyi wa Kigali barasezeranye mu rusengero kuwa 21/09/2013 ariko bigeze igihe cyo kwiyakira abantu bagwa mu kantu kuko byagaragaye ko umusore nta mafaranga yari afite.

Byari biteganyijwe ko aba bageni bajya kwiyakirira muri Hoteri Munini yo mu murenge wa Gihundwe gusa ba nyiri iyi hoteri bakomeje guhamagara umusore ngo azane igice cya 2 cy’amafaranga yagombaga kwishyura akabizeza ko ari buyatange ahageze.

Ubwo abashyitsi bari batashye ubukwe bageraga aho bari bateguriwe kwiyakirira abageni bari bakiri aho bari bagiye kwifotoreza mu busitani ngo ba nyiri salle bahise bakubitaho ingufuri abantu bakwira imishwaro.

Aho abageni bari bateguriwe kwicara nta n'inyoni yahakandagiye.
Aho abageni bari bateguriwe kwicara nta n’inyoni yahakandagiye.

Mu kanya katarambiranye abageni bari bahageze nabo basanga abantu bakubise buzuye hanze icyaje kugaragara ngo nuko umusore nta mafaranga yari afite. Gusa ariko abatashye ubukwe ntibabivuga kimwe kuko hari abavuga ko umuhungu ngo yashatse kwirira amafaranga yatwererewe.

Imiryango y’abageni imaze kubona byakomeye abatashye ubukwe buzuye imbere ya Salle bagombaga kwiyakiriramo bagerageje kujya hamwe bakusanya amafaranga ariko biba ibyubusa ntiyuzura kuko ngo batari babyiteguye.

Abageni bahise bafata imodoka baragenda gusa nta wamenye iyo berekeje kuko banabuze amafaranga 8000 yo kwishyura ijoro rimwe aho bari kurara.

Abari bazanye ibyuma bya muzika nabo ngo barahombye.
Abari bazanye ibyuma bya muzika nabo ngo barahombye.

Ubu bukwe bwahombeje abatari bake kuko mu kanya gato imodoka yari izanye ibiryo byo kwakira abatashye ubukwe yari ihageze ariko isanga abageni n’abashyitsi bari batumiwe bamaze kugenda hasigaye imbarwa.

Si abo gusa kuko ngo salle bari bakodesheje yari yateguwe hakoreshejwe amafaranga menshi nayo barayahomba ndetse nabateguye imiziki y’indirimbo twasanze aribo basigaye bari guhambira ibyuma byabo.

Ibi bintu byatangaje abantu benshi kuko ngo aribwo bwa mbere bibaye muri aka karere ka Rusizi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

ndumva bumeze nkubwabereye i kigali kicukiro byo birenze ukwemera

fifi yanditse ku itariki ya: 8-01-2014  →  Musubize

nyine nukwihangana

fred yanditse ku itariki ya: 1-12-2013  →  Musubize

Ahubwo nujye mumenya ubwenge gusa sinabona ukombwita.

murashi yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

ntawaseka uwo musore nawe byakubaho ikigari haba abiyemezi muze mutinya abasore ni babikabyo

makuza yanditse ku itariki ya: 6-10-2013  →  Musubize

Ntawe upfa atamwaye natwe twari duhari twaramwaye!Ariko se iyo umusore areka tukubaka igisharagati cya sheeting ahabera Inama umuryango remezo.Cga akavuga ijambo nijoro nta muntu yatumiye.Mbabajwe nuriya mugeni baraye barongorera mu gahinda yihangane arwubake

dumbuli yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Nkaba baba bari mu biki? iyo yifatira umugeniwe bakitahira bakazabukoresha bafite amikoro!! ubwo ngo yagirango yemeze!!!!

Gad yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

uyumusore ubanzabyaramu tunguye kukonawakwifuza guseba imiryangoyabo nayo ubanza icyennye kabisa nibyoroshye ahaaa!!!

DUSHIMIYIMANA THEOGENE yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Ariko n’ubwo binatangaje ,urebye nta n’icyo bitwaye.Ngirango abantu bakwiriye kujya batandukanya kurongora no kurongorwa k’umuhungu n’umukobwa naya minsi mikuru yo gupfusha ubusa isigaye yaradutse,cyokora wenda n’uko baba bafite ayo gutera inyoni,ariko usanga bikabije.
Wenda uriya musore ushobora gusanga yararebye kure,ubu we n’umuchérie we bakaba aribwo bameze neza kuruta iyo baza gutanga ayo mafaranga.Icyo nzi cyo, muzabaseka nk’ukwezi kumwe gusa ubundi mubyibagirwe ubuzima bukomeze.Erega ngo burya umugayo uvuna ugaya ,ugawa yigaramiye!!!!!

Pundit yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

ahaa ni agahomamunwa,ndumiwe pe. bagiye bareka kwiyemera bakamenya uko bahagaze ku mufuka.

mimy yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

akumiro ni tushi koko

alias yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

yewe ibi byo birandenze pee gusa nyine nge ndumva ntawahombye hano kuko ari ba nyiri salle bari bartishyuwe igice ,banyirugutekera abageni nabo ndakeka batari kujya guteka nta noti babahaye,na sonorisation nayo nuko ntago wajya kuyikora batarishyura!! ndumva nge byarahwaniyemo uicyangombwa nuko baraye ba consomye mariage kuko nicyo cyambere

BYUKUSENGE BARAKA yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Muzatubabarire mudushakire amafoto yabo bageni twihere ijisho! none se ko muvuga ngo yabuze na 8000 yo kwishyura aho bari kurara bari kurara mu i lodge?

eva yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka