Rusizi: Ubukwe bwatashye ababutashye bataha bifashe mu matama

Umukobwa wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi n’umusore wo mu mujyi wa Kigali barasezeranye mu rusengero kuwa 21/09/2013 ariko bigeze igihe cyo kwiyakira abantu bagwa mu kantu kuko byagaragaye ko umusore nta mafaranga yari afite.

Byari biteganyijwe ko aba bageni bajya kwiyakirira muri Hoteri Munini yo mu murenge wa Gihundwe gusa ba nyiri iyi hoteri bakomeje guhamagara umusore ngo azane igice cya 2 cy’amafaranga yagombaga kwishyura akabizeza ko ari buyatange ahageze.

Ubwo abashyitsi bari batashye ubukwe bageraga aho bari bateguriwe kwiyakirira abageni bari bakiri aho bari bagiye kwifotoreza mu busitani ngo ba nyiri salle bahise bakubitaho ingufuri abantu bakwira imishwaro.

Aho abageni bari bateguriwe kwicara nta n'inyoni yahakandagiye.
Aho abageni bari bateguriwe kwicara nta n’inyoni yahakandagiye.

Mu kanya katarambiranye abageni bari bahageze nabo basanga abantu bakubise buzuye hanze icyaje kugaragara ngo nuko umusore nta mafaranga yari afite. Gusa ariko abatashye ubukwe ntibabivuga kimwe kuko hari abavuga ko umuhungu ngo yashatse kwirira amafaranga yatwererewe.

Imiryango y’abageni imaze kubona byakomeye abatashye ubukwe buzuye imbere ya Salle bagombaga kwiyakiriramo bagerageje kujya hamwe bakusanya amafaranga ariko biba ibyubusa ntiyuzura kuko ngo batari babyiteguye.

Abageni bahise bafata imodoka baragenda gusa nta wamenye iyo berekeje kuko banabuze amafaranga 8000 yo kwishyura ijoro rimwe aho bari kurara.

Abari bazanye ibyuma bya muzika nabo ngo barahombye.
Abari bazanye ibyuma bya muzika nabo ngo barahombye.

Ubu bukwe bwahombeje abatari bake kuko mu kanya gato imodoka yari izanye ibiryo byo kwakira abatashye ubukwe yari ihageze ariko isanga abageni n’abashyitsi bari batumiwe bamaze kugenda hasigaye imbarwa.

Si abo gusa kuko ngo salle bari bakodesheje yari yateguwe hakoreshejwe amafaranga menshi nayo barayahomba ndetse nabateguye imiziki y’indirimbo twasanze aribo basigaye bari guhambira ibyuma byabo.

Ibi bintu byatangaje abantu benshi kuko ngo aribwo bwa mbere bibaye muri aka karere ka Rusizi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

cyokora byo ndumiwe,kuki muli rusizi hahora udushya,uko nsomye igihe cg kigali todayu,ntihaburamo udushya twa rusizi,rwose niba hari abasenzi bahatuye mufate iminsi yo kwiyiriza musenzi agace kanyu kuko satani yarabagendereye,cyokora uyu musore yakoze amakosa rwose kuko birutwa n’uteruye akerekana ko nta bushobozi stp,akazakora ubukwe nyuma

dina yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Abitegura kubaka bagomba kwitegura mbere y’igihe kandi bakamenya uko bareshya nuko bakora.Bakwiriye kuba bujuje ibyangombwa mugihe igihe kitaragera ubwo s’ubukwe ahubwo n’ikinamico. (Mbese ubukwe nyabgo nuko bumera??) <> Uwo musore abereye abandi icyitegererezo. MURAKOZE CYANE.

Sebageni yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka