Nyanza: Temarigwe ntiyerekanye ubuhanga azwiho bwo kurya bidasanzwe

Temarigwe Abdallah uzwiho ubuhanga bwo kurya ibiryo byinshi kandi mu buryo budasanzwe mu Rwanda yatunguranye ntiyigaragaza neza muri uwo mukino ubwo yari mu mujyi wa Nyanza tariki 01/08/2012 umunsi wizihirijweho umuganura.

Temarigwe yari mu mujyi wa Nyanza ku butumire yahawe na Motel IDEAL kugira ngo aze kwifatanya n’abakiriya bayo abereka ubuhanga bwe mu kurya ibiryo byinshi kandi mu buryo budasanzwe.

Byari biteganyijwe ko Temarigwe arya ibiro 10 by’umutsima w’amasaka, ibijumba 100 by’inyotse, amagi 10 adatetse kandi akiri mu bishishwa byayo hamwe n’utundi tuntu twarimo imineke idatonoye hanyuma akanarenzaho n’igaziye ya Fanta z’ubwoko bunyuranye; nk’uko byatangajwe na Ragadi nyiri iyo Motel yagombaga kuberamo uwo mukino wo kurya bidasanzwe.

Temarigwe abwira abafana be ko umukino awusubitse kubera impamvu z'akavuyo.
Temarigwe abwira abafana be ko umukino awusubitse kubera impamvu z’akavuyo.

Mu gutangira kwerekana ubuhanga bwe Temarigwe yabanje kurya amagi 10 adatonoye ayasomeza Fanta yongeraho n’iseri ry’imineke idatonoye. Ibiyobwa bya Fanta yari yateguriwe yanyoyemo amacupa 2 gusa ayandi aramwegeka. Icyakora yemeje abantu ubwo yateruraga ijerekani yuzuye mazi akoresheje amenyo ye y’imbere mu kanwa.

Abakurikiranaga uwo mukino batangiye gushwishwisa ko Temarigwe, inzobere mu kurya afashe akaruhuko ariko akaba ari buze kubakorera ibitangaza bagataha bemeye. Hashize nk’isaha imwe Temerigwe yongeye gutumwaho ngo yerekane uwo mukino wo kurya ibyo yari yateguriwe byose.

Ubwo yari agarutse yatunguye abantu mu mvugo ye avuga ko nta mukino agikomeje kwerekana wo kurya bitewe n’impamvu zimwe na zimwe yavugiye aho.

Yagize ati: “Ntabwo nshoboye kwerekana umukino ngo urangire kuko aho ndi gukinira hari abantu benshi banteza icyugazi bigatuma ntashobora kwitwara neza mu mukino, rero ndabasezeranya ko nzagaruka ubutaha ntari no mu gisibo nkabashimisha cyane kandi mwanteguruye ahantu heza byibura nko muri stade”.

Imbaga y’abantu bari babukereye bitabiriye gufana no kwihera amaso uwo mukino wo kurya bahise batangira kwijujutira ko ataberetse ubuhanga bwe bwose nk’uko bari babimutegerejeho.

Imineke idatonoye yayiryaga ashishikaye.
Imineke idatonoye yayiryaga ashishikaye.

Temarigwe yavuze ko icyatumye uwo mukino adakomeza kuwukina ari ibintu by’akavuyo byabayeho mu bari baje kumureba. Ati: “Muri Talent (impano) yanjye mfite iba idashaka ko abantu baba benshi cyane”. Yakomeje avuga ko iyo atangiye umukino abantu baba bagomba kuba kure ye batamwegereye.

Akomeje avuga ko abantu bamwegereye cyane akumva ashatse kwikubita hasi kubera ikibazo cy’isereri yagize agitangira uwo mukino. Mu byifuzo bye yavuze ko abashaka bose ko abakinira mu karere ka Nyanza bazamutegurira muri Sitade hanyuma ubundi akabereka umukino wo kurya ukosoye; nk’uko yabisobanuye.

Abantu bari bakoranye ku bwinshi baje kureba Temarigwe.
Abantu bari bakoranye ku bwinshi baje kureba Temarigwe.

Temerigwe kandi yanaboneyeho kubwira abantu bose cyane cyane abakunzi be kutitiranya umukino wo kurya no kugira ubusambo bw’ibiryo. Iyo abantu barushanwa nta busambo buba bubyihishe inyuma ahubwo baba bagomba kwishima bagaseka.

Temarigwe ni umugabo uvuga ko afite indesho ya metero 1,50 ndetse akaba anapima ibiro 70 nk’uko yabitangarije Kigali Today.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

kurya si igikorwa dukwiye gushimira
uyu mugabo
kurya cyane byatugeza kuki

kaka bresil yanditse ku itariki ya: 4-03-2014  →  Musubize

izina niryo muntu 2! ni TBB.

dukuzetheos yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

ewana temarigwe ndamwemera cyane ko yibitsemo impano!ahubwo nafashwe ashyireho ishuri ryabafungura imyaka!!!!!!!turigane.atazapfa ubwa ruganzu!bravo coupe tombe!!!!!!!!!!!!!!!!!!

savimbi yanditse ku itariki ya: 9-10-2012  →  Musubize

ahaaaaaa,4me de’s no cment!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1

R .Amani yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

ARIKO JYEWE HARI IBINTERA UMUJINYA UBWO EREGA BASHISHIKAYE NGO BARAHA TEMARIGUE KANDI HARI BANTU BASHONJE BABAUZE IBYO KURYA NGO BARAHA URIYA MUDAIMONI NDUZIKO NTAMUNTU MUZIMA WARYA KURIYA ,WAMUGANI BURIYA WAZANGA IBYO ARYA BIJYA IKUZIMU HARUWO BABISANGIRA NAMWE MUGASHISHIKARA,AMAFARANGA YAGIYE MURI BIRIYA BYO KUMUTEGERA KURYA BYINSHI MWAYASHYIZE MUKIGENGA NKABANDI?

uwase yanditse ku itariki ya: 30-08-2012  →  Musubize

umugore ugutekera afite ibibazo .

Dondi yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

ewana mube maso uriya mutipe temarigwe muzaasanga ari Magie,ariko buriya asengewe ntiyashobora kurya niba mubihakana muzaze mbibereke nzane abamusengera biminanire.

yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

uwo ntamukino urimo bavandimwe,kuko ntimuzi igituma arya cyane,kandi namwe mwarabyiboneye mwaramutumiye imbaga yabantu ingana kuriya yateranye yarangiza ntakore icyamuzanye,bishobokako hari impamvu atababwiye yatumye adakora icyo mwita umukino,bavandimwe rero murage mwitondera ibintu nkibyo.

jack sungura yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

Uyumugabo mworoye nabura icyo arya mumwitege azarya abana bacu mugerageze mubimubuze hakirikare kuko muzibonera numwana wumunyarwanda.

Agaba eugene yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

ubu se iri rushanwa harya ritwereka iki mu iterambere, kwagura igifu gusa ahubwo murebe neza ko atarya abyohereza ikuzimu

kayitesi yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

ariko buriya ntatudayimoni yifitemo naze tumusengere

xxx yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

Ariko se ko mperuka Leta yacu isobanutse, Ngunda uyu nguyu turamwororo mo iki koko none ejo yazarya n’umuntu? Stop this

Puchu yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka