Nyanza: Temarigwe ntiyerekanye ubuhanga azwiho bwo kurya bidasanzwe
Temarigwe Abdallah uzwiho ubuhanga bwo kurya ibiryo byinshi kandi mu buryo budasanzwe mu Rwanda yatunguranye ntiyigaragaza neza muri uwo mukino ubwo yari mu mujyi wa Nyanza tariki 01/08/2012 umunsi wizihirijweho umuganura.
Temarigwe yari mu mujyi wa Nyanza ku butumire yahawe na Motel IDEAL kugira ngo aze kwifatanya n’abakiriya bayo abereka ubuhanga bwe mu kurya ibiryo byinshi kandi mu buryo budasanzwe.
Byari biteganyijwe ko Temarigwe arya ibiro 10 by’umutsima w’amasaka, ibijumba 100 by’inyotse, amagi 10 adatetse kandi akiri mu bishishwa byayo hamwe n’utundi tuntu twarimo imineke idatonoye hanyuma akanarenzaho n’igaziye ya Fanta z’ubwoko bunyuranye; nk’uko byatangajwe na Ragadi nyiri iyo Motel yagombaga kuberamo uwo mukino wo kurya bidasanzwe.

Mu gutangira kwerekana ubuhanga bwe Temarigwe yabanje kurya amagi 10 adatonoye ayasomeza Fanta yongeraho n’iseri ry’imineke idatonoye. Ibiyobwa bya Fanta yari yateguriwe yanyoyemo amacupa 2 gusa ayandi aramwegeka. Icyakora yemeje abantu ubwo yateruraga ijerekani yuzuye mazi akoresheje amenyo ye y’imbere mu kanwa.
Abakurikiranaga uwo mukino batangiye gushwishwisa ko Temarigwe, inzobere mu kurya afashe akaruhuko ariko akaba ari buze kubakorera ibitangaza bagataha bemeye. Hashize nk’isaha imwe Temerigwe yongeye gutumwaho ngo yerekane uwo mukino wo kurya ibyo yari yateguriwe byose.

Ubwo yari agarutse yatunguye abantu mu mvugo ye avuga ko nta mukino agikomeje kwerekana wo kurya bitewe n’impamvu zimwe na zimwe yavugiye aho.
Yagize ati: “Ntabwo nshoboye kwerekana umukino ngo urangire kuko aho ndi gukinira hari abantu benshi banteza icyugazi bigatuma ntashobora kwitwara neza mu mukino, rero ndabasezeranya ko nzagaruka ubutaha ntari no mu gisibo nkabashimisha cyane kandi mwanteguruye ahantu heza byibura nko muri stade”.
Imbaga y’abantu bari babukereye bitabiriye gufana no kwihera amaso uwo mukino wo kurya bahise batangira kwijujutira ko ataberetse ubuhanga bwe bwose nk’uko bari babimutegerejeho.

Temarigwe yavuze ko icyatumye uwo mukino adakomeza kuwukina ari ibintu by’akavuyo byabayeho mu bari baje kumureba. Ati: “Muri Talent (impano) yanjye mfite iba idashaka ko abantu baba benshi cyane”. Yakomeje avuga ko iyo atangiye umukino abantu baba bagomba kuba kure ye batamwegereye.
Akomeje avuga ko abantu bamwegereye cyane akumva ashatse kwikubita hasi kubera ikibazo cy’isereri yagize agitangira uwo mukino. Mu byifuzo bye yavuze ko abashaka bose ko abakinira mu karere ka Nyanza bazamutegurira muri Sitade hanyuma ubundi akabereka umukino wo kurya ukosoye; nk’uko yabisobanuye.

Temerigwe kandi yanaboneyeho kubwira abantu bose cyane cyane abakunzi be kutitiranya umukino wo kurya no kugira ubusambo bw’ibiryo. Iyo abantu barushanwa nta busambo buba bubyihishe inyuma ahubwo baba bagomba kwishima bagaseka.
Temarigwe ni umugabo uvuga ko afite indesho ya metero 1,50 ndetse akaba anapima ibiro 70 nk’uko yabitangarije Kigali Today.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
kurya si igikorwa dukwiye gushimira
uyu mugabo
kurya cyane byatugeza kuki
izina niryo muntu 2! ni TBB.
ewana temarigwe ndamwemera cyane ko yibitsemo impano!ahubwo nafashwe ashyireho ishuri ryabafungura imyaka!!!!!!!turigane.atazapfa ubwa ruganzu!bravo coupe tombe!!!!!!!!!!!!!!!!!!
ahaaaaaa,4me de’s no cment!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1
ARIKO JYEWE HARI IBINTERA UMUJINYA UBWO EREGA BASHISHIKAYE NGO BARAHA TEMARIGUE KANDI HARI BANTU BASHONJE BABAUZE IBYO KURYA NGO BARAHA URIYA MUDAIMONI NDUZIKO NTAMUNTU MUZIMA WARYA KURIYA ,WAMUGANI BURIYA WAZANGA IBYO ARYA BIJYA IKUZIMU HARUWO BABISANGIRA NAMWE MUGASHISHIKARA,AMAFARANGA YAGIYE MURI BIRIYA BYO KUMUTEGERA KURYA BYINSHI MWAYASHYIZE MUKIGENGA NKABANDI?
umugore ugutekera afite ibibazo .
ewana mube maso uriya mutipe temarigwe muzaasanga ari Magie,ariko buriya asengewe ntiyashobora kurya niba mubihakana muzaze mbibereke nzane abamusengera biminanire.
uwo ntamukino urimo bavandimwe,kuko ntimuzi igituma arya cyane,kandi namwe mwarabyiboneye mwaramutumiye imbaga yabantu ingana kuriya yateranye yarangiza ntakore icyamuzanye,bishobokako hari impamvu atababwiye yatumye adakora icyo mwita umukino,bavandimwe rero murage mwitondera ibintu nkibyo.
Uyumugabo mworoye nabura icyo arya mumwitege azarya abana bacu mugerageze mubimubuze hakirikare kuko muzibonera numwana wumunyarwanda.
ubu se iri rushanwa harya ritwereka iki mu iterambere, kwagura igifu gusa ahubwo murebe neza ko atarya abyohereza ikuzimu
ariko buriya ntatudayimoni yifitemo naze tumusengere
Ariko se ko mperuka Leta yacu isobanutse, Ngunda uyu nguyu turamwororo mo iki koko none ejo yazarya n’umuntu? Stop this