Nyanza: Ari mu maboko ya Polisi akekwaho gushaka gusagararira Minisitiri w’intebe mu birori

Umugabo witwa Vital Karibwende afungiye kuri Station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza, nyuma y’uko atawe muri yombi agerageza gusagararira Minisitiri w’Intebe, Dr Habumuremyi Pierre Damien ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuganura.

Karibwende utuye mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, yahagurutse nta burenganzira abiherewe ava mu mwanya we ajya gusatira Minisitiri w’Intebe ashaka kumuha ibitabo bitari bizwi bitanateganyijwe gutangwa muri gahunda.

Yahagurutse ubwo itorero Inganzongari ryerekanaga imwe mu mbyino zaryo, inzego z’umutekano zibonye zihita zimuhagarika ataragera ku cyo yashakaga gukora amugezeho, zimujyana ahiherereye guhatwa ibibazo.

Abajijwe ubutumire bwamuzanye muri ibyo birori n’icyo yashakaga kugeraho, yavuze ko yaje aturutse mu kirwa cya Nkombo bitewe n’itangazo yumviye kuri Radio rimenyekanisha ko tariki 03/08/2012 Minisitiri w’Intebe azitabira umuhango w’Umuganura uzabera mu mu Ngoro yo mu Rukali.

Yagize ati: “ Kuva icyo gihe nahise mfata gahunda yo kuzaboneka muri ibyo birori ndetse nitwaza n’ibitabo bikubiyemo imishinga yanjye kugira ngo nzabimushyikirize amfashe kuyitera inkunga”.

Mu byo yafatanwe harimo ibyo bitabo yanditse byerekana umuco n’amateka by’abatuye ku Nkombo.Yasanganwe n’ikarita y’akazi yikoreye igaragaza ko ari umuyobozi ku giti cye w’ingoro yitwa Ingobyi ikorera mu kirwa cy’iwabo ku Nkombo.

Yakomeje avuga ko indirimbo yabyinwaga n’inganzongari yatumye ahimbarwa bituma ahaguruka, ahakana ko nta bugizi bwa nabi yari agambiriye. Yavuze ko yize amashuli atandatu yisumbuye, yubatse kandi n’abana bane.

Ibyangombwa bye byose byerekanaga ko akomoka mu kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi, afite n’umushinga wo kwiyubakira ku giti cye ingoro yerekana umuco n’amateka by’abatuye ku Nkombo mu kirwa yavukiyemo.

Impungenge zari zose ku bashinzwe umutekano banyuranye.
Impungenge zari zose ku bashinzwe umutekano banyuranye.

Uwo mushinga we kugira ngo ugerweho uzatwara miliyoni zisaga Zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko biboneka mu nyigo yari ikubiye muri ibyo bitabo yeretse inzego z’umutekano.

Nyuma yo guhatwa ibibazo, yurijwe imodoka ajya kuba acumbikiwe n’inzego z’iperereza mu gihe iperereza rigikomeza.

Bamwe mu babonye ibyo biba, byabateye urujijo, nk’uko byatangajwe n’umw muri bo.

Ati: “Uriya mugabo bigaragara neza ko ajijutse ariko ntabwo byumvikana neza ukuntu yashatse kugaragaza ibyifuzo bye byo guterwa inkunga ku mushinga avuga ko afite arogoye ibirori ndetse asagariye minisitiri w’intebe”.

Hagati aho Komanda wa Polisi mu karere ka Nyanza ushinzwe umutekano w’abantu, yatangaje ko hari ubundi buryo bwemewe yari gukoresha akagera kuri Minisitiri w’intebe atamusagariye mu birori, ageretseho no gushaka kwiba umugono inzego z’umutekano.

Ikindi cyatumye uwo mugabo arushaho gukekwa ni uko atigeze asaba umwanya abari bashinzwe ibyo birori, ahubwo we agahengera itorero ribyina akaryihisha inyuma ashaka kugaragaza ko bari kumwe nyamara ntaho bahuriye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

uko natekerezaga uwo mushinga wanjye byaciwe intege no kudashyigikirwa nabari kunkorere mu ngata.nabaye wubitse mbanze niyubake nzawushyire mu bikorwa nta tegereje inkunga,ESE ko wari mu nyungu rusange kuki utitaweho.ukeye kumvugisha mpamahara 0784072106/0726565385

karibwende vital yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

uyo mugabo ahubwo bamubaze neza icyo yashakaga, kuko umuntu yanyuze mwishuri ntashobora gukora ibintu nkibyo, none se mu rwanda ko nzi abantu bafite imishionga bafashwa kandi ntawe bimira, kuki se atabinyujije mu buyobozi atuyemwo!!!!!!

runanira yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

UBWINSHI BW’AMAKOSA NTIBUYAKURAHO,TUJYE TWIYUBAHA NK’INTORE KUKO KUBA UKENNYE CYANGWA USHAKA KUGERA KUKINTU NTIBIKUGIRA UMUSAZI,UBUNDI SE KUKI YIYAMBITSE NK’ABABYINNYI?

john yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize

uyu muntu ni umugabo ahubwo n’afshwe.

Sam yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Uyu mugabo afite igitekerezo cyiza ahubwo akwiye gufashwa.

Sam yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

ahubwo abanyarwanda bagombye gusobanukirwa n umuco kuko kumunsi nkuriya umwami yacagabugufi akegera ba karibwende bakamuganiriza.ariko nihahandi nzamubona kdi ibiganurwa biturutse ku nkombo bizamuryohera.

karibwende vital yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Uyu munyenkombo ndabona nta kibi yashatse gukora, gusa yagize kwitinya atinya no kugisha inama .Umushinga we urasobanutse cyane ahubwo akwiye gushyigikirwa.Azegere Minisitiri Mitari azamufasha.
Rwose nimumukorere ubuvugizi igitekerezo cye hatagira uzacyiyitirira kandi ariwe wakiruhiye.
Ariko se kuki nk’Akarere ka Rusizi katamukorera promotion? Banyamakuru rwose nimumube hafi.

murasi yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ahubwo se ibi yakoze utabikora ni nde? uzi kugira umushinga wawe inzego zibanze zigakomeza kukudindiza kandi uzi ko udashobora kugera ku bayobozi bo hejuru usimbutse uwo uba akudindiza? Bitera ikibazo. Ubu se abantu bapfana ibibazo babuze aho babivugira ni bangahe? Baciye umugani ngo aho kunigwa nijambo uzanigwe nuwo uribwiye! Uyu mugabo rwose ni intwari kandi biragaragara ko nta ribi rye ahubwo yifitiye ibibazo bye yashakaga kuvuga kandi no kuba byanditswe aha ni imwe muri objectives ze igezweho! Ahubwo mumbwire aho umuyobozi azataramira vuba aha nanjye nzakore nk’ibi kuko abayobozi bacu badufata umunwa bagakabya. Abo bashinzwe umutekano na bo baba baremereje ibibazo ukagira ngo bafashe Ben Laden!!!!

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ubukene butuma umuntu amera nkumusazi ntayindi migambi mibisha afite please.

Mugabe jean baptiste yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

ukurikije umuganura wambere byagaragaraga ko umwami yacaga bugufi abaturage bakamugeza ho umuganura w’ibyeze mu gihugu cyose uubwo rero inzego z’umutekano ntizari zikwiye guhita zifata uwo muntu kuko ibyo yakoze ni cyo umuganura uvuga

Nzungize Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

hari icyo abantu benshi bashobora kuba batazi cg badaha agaciro,burya ubukene butinze kumuntu butuma ibitekerezo bye bisa nk’ibisubira inyuma! cyane cyane iyo wize nk’uyu en plus n’ikibazo cy’akazi cyabaye ingume(ntagahari);abandi nabo bati nimwihangire imirimo nyamara se wasanga ama projets tubitse mumago iwacu wasanga angana ate? gukora umushinga mwiza ni ikibazo ukwacyo ;no kubona access kuri credit ni ikindi! kandi numvise bamwe banavuga ko umushinga we ari mwiza;none se niba banks zikomeza kumuringana nk’ibyo njya mbona hanze aha none akaba yashakaga kuwereka NYAKUBAHWA ngo arebe ko wenda byarushaho kumvikana ngo arebr ko yashobora gushira mubikorwa inzozi ze ubwo koko ahabwe induru se? Ok yaranyuze munzira mbi arko kandi ababarirwe niba ntayandi makosa asanzwe azwi ho! KANDI ATERWE INKUNGA hama ashobore kuwushyira mubikorwa bityo binarusheho kumenyekanisha ibyiza by’abanyarwanda b’iyo!!!!

Evha" yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

Nkurikije ukuntu MUZEHE RWASAMIRERA yasobanuye ukuntu umuganura wagendaga ngo umwami yicishaga bugufi rubanda rukamugeraho ndakeka ko uwo mugabo ariko yabifashe . Nta kibi k’umunsi w’umuganura.

GAGA Sharangabo yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka