Nyanza: Ari mu maboko ya Polisi akekwaho gushaka gusagararira Minisitiri w’intebe mu birori
Umugabo witwa Vital Karibwende afungiye kuri Station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza, nyuma y’uko atawe muri yombi agerageza gusagararira Minisitiri w’Intebe, Dr Habumuremyi Pierre Damien ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuganura.
Karibwende utuye mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, yahagurutse nta burenganzira abiherewe ava mu mwanya we ajya gusatira Minisitiri w’Intebe ashaka kumuha ibitabo bitari bizwi bitanateganyijwe gutangwa muri gahunda.
Yahagurutse ubwo itorero Inganzongari ryerekanaga imwe mu mbyino zaryo, inzego z’umutekano zibonye zihita zimuhagarika ataragera ku cyo yashakaga gukora amugezeho, zimujyana ahiherereye guhatwa ibibazo.
Abajijwe ubutumire bwamuzanye muri ibyo birori n’icyo yashakaga kugeraho, yavuze ko yaje aturutse mu kirwa cya Nkombo bitewe n’itangazo yumviye kuri Radio rimenyekanisha ko tariki 03/08/2012 Minisitiri w’Intebe azitabira umuhango w’Umuganura uzabera mu mu Ngoro yo mu Rukali.
Yagize ati: “ Kuva icyo gihe nahise mfata gahunda yo kuzaboneka muri ibyo birori ndetse nitwaza n’ibitabo bikubiyemo imishinga yanjye kugira ngo nzabimushyikirize amfashe kuyitera inkunga”.
Mu byo yafatanwe harimo ibyo bitabo yanditse byerekana umuco n’amateka by’abatuye ku Nkombo.Yasanganwe n’ikarita y’akazi yikoreye igaragaza ko ari umuyobozi ku giti cye w’ingoro yitwa Ingobyi ikorera mu kirwa cy’iwabo ku Nkombo.
Yakomeje avuga ko indirimbo yabyinwaga n’inganzongari yatumye ahimbarwa bituma ahaguruka, ahakana ko nta bugizi bwa nabi yari agambiriye. Yavuze ko yize amashuli atandatu yisumbuye, yubatse kandi n’abana bane.
Ibyangombwa bye byose byerekanaga ko akomoka mu kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi, afite n’umushinga wo kwiyubakira ku giti cye ingoro yerekana umuco n’amateka by’abatuye ku Nkombo mu kirwa yavukiyemo.

Uwo mushinga we kugira ngo ugerweho uzatwara miliyoni zisaga Zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko biboneka mu nyigo yari ikubiye muri ibyo bitabo yeretse inzego z’umutekano.
Nyuma yo guhatwa ibibazo, yurijwe imodoka ajya kuba acumbikiwe n’inzego z’iperereza mu gihe iperereza rigikomeza.
Bamwe mu babonye ibyo biba, byabateye urujijo, nk’uko byatangajwe n’umw muri bo.
Ati: “Uriya mugabo bigaragara neza ko ajijutse ariko ntabwo byumvikana neza ukuntu yashatse kugaragaza ibyifuzo bye byo guterwa inkunga ku mushinga avuga ko afite arogoye ibirori ndetse asagariye minisitiri w’intebe”.
Hagati aho Komanda wa Polisi mu karere ka Nyanza ushinzwe umutekano w’abantu, yatangaje ko hari ubundi buryo bwemewe yari gukoresha akagera kuri Minisitiri w’intebe atamusagariye mu birori, ageretseho no gushaka kwiba umugono inzego z’umutekano.
Ikindi cyatumye uwo mugabo arushaho gukekwa ni uko atigeze asaba umwanya abari bashinzwe ibyo birori, ahubwo we agahengera itorero ribyina akaryihisha inyuma ashaka kugaragaza ko bari kumwe nyamara ntaho bahuriye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
ntihakagire umuntu numwe ugirira icyizere.ni igicucu cyawe ntukakizere
ariko ndabona uyu mugabo bamuhinduye ikiburabwenge ariko umuntu ufite amashuri atandatu yisumbuye aba asobanutse ikindi kandi ni uko ibyo yashatse gukora yatekereje nabi nubwo inzego ziri hariya zumutekeno ntaho wazica yewe nabayobora ibiganiro mujye mumenya ko rubanda rugufi ntajambo babaha,uzi ko nababaza cg batanga ibitekerezo baba babanje gutoranywa no kumvwa ibitekerezo byabo? tanga igitekerezo kivuga nabi abayobozi urebe ahhhhhh ntajambo wabona kabisa.
Plz uyu muntu akeneye kwegerwa, uko bisa kose afite impamvu yabimuteye. Ariko rwose reka mbisabire ikintu Kimwe Kanjongo si iyo muri Rusizi ahubwo ni iya Nyamasheke ikindi Kanjongo na Nkombo biratangukanye cyane!! Kandi ni ubwo kenshi mbonye mwitiranya uturere.
uyu mugabo niba ibyo avuga ari ukuri yafashwa ahubwo mu mishinga ye , kuko ni gake ushaka kubonana na ba nyakubahwa ababishinzwe bakaguhakanira kandi mu byukuri hari byinshi abayobozi batamenya kubera ba secretaire babo cg ababarinda . inzego zishinzwe umutekano zibikurukirane nibasanga nta kindi kibyihishe inyuma bamusabire audience kuko afite ibitekerezo n’imishinga yo guteza imbere kiriya kirwa uko mbibona . kandi abayobozi bajye biyoroshya , ese PM yaba yaragize amatsiko y’uwo muturage ngo amufashe cg amuyobore aho bamufasha mu bikorwa bye. hanze aha hari abanyarwanda benshi bazi ubwenge ariko bakabura ababafasha kugirango babubyaze umusaruro , niba rero hari ugerageje amahirewe yo kubonana na nyakubahwa byifatwa ngo ni ugusagarira , nk’uko mu bibona amafoto ntakihishe inyuma y’ibyo mbona asaba .
Ariko rero tujye tureba impande zose.pe yakoze ikosa kuvanga amadosiye,ari umuganirije wasanga afite akabazo mumutwe kuko ntiwavuga ngonubujiji yaratekereje umushinga wokubaka Museum.urubye neza wakwibaza impamvu yatumye aza mu RUKULI.kuki atamusanze ahandi?naganirizwe bazumva impamvu.tuboneyeho kubashimira umunyamakuru wanyu ukorera mukarere ka Nyanza.
Arambabaje ! It’s a poor judgement not crimimal offence
Uyu mugabo niba atari umugizi wa nabi ni injiji. Inzego zishinzwe iperereza zikurikirane neza zimenye mu by’ukuri icyo yari agamije. Ariko jye ndabona ari uburezi (Ubujiji) kuko abantu nk’abo babaho