Mu Rwanda hateguwe amarushanwa yo kunywa inzoga nyinshi

Smart Motel iherereye ku Muhima mu mujyi wa Kigali yateguye amarushanywa yo kunywa inzoga mu gihe gito. Muri ayo marusanywa yabaye tariki 13/04/2012 uwitwa Jean Elysé Byiringiro ni we wegukanye igikombe agitwaye Sibomana Callixte.

Jean Elysé Byiringiro
Jean Elysé Byiringiro

Mu cyiciro cya mbere, buri umwe yagombaga kunywa amacupa ane y’inzoga ya rufuro ashatse mu gihe kitarenze iminota ibiri. Mu mategeko yagengaga amarushanwa nta muntu wagombaga gukura inzoga ku munwa atarayimaramo, nta kuyimenaho, nta guhumeka utarayimaramo ndetse nta no gutukura amaso.

Muri iki cyiciro, abakinnyi bombi bananiwe kubahiriza amabwiriza yagengaga amarushanwa kuko Sibomana wanywaga petit primus yatukuye amaso animenaho inzoga, naho Byiringiro wanywaga petit skol we yakuye icupa ku munwa ritarashiramo.

Sibomana Callixte mu marushanwa.
Sibomana Callixte mu marushanwa.

Aba bombi baje kongera guhurira mu kiciro cya kabiri aho buri umwe yagombaga kunywa icupa rimwe gusa mu gihe gito gishoboka.

Kuri iyi nshuro, Jean Elysé Byiringiro ni we washoboye kwegukana igikombe kuko yanyweye petit skol mu masegonda 7 ahita yegukana igikombe. Ibihembo ngo bizatangazwa mu cyumweru gitaha.

Umuyobozi w'umukino KNC-Runiga (hagati) aha abakinnyi amabwiriza y'umukino.
Umuyobozi w’umukino KNC-Runiga (hagati) aha abakinnyi amabwiriza y’umukino.

Sibomana Callixte si ubwa mbere atsinzwe mu marushanwa nk’aya kuko aherutse no gutsindirwa mu marushanwa yari ayo kurya aho yari ahanganye n’uwitwa Temarigwe mu kurya amagi menshi. Sibomana yariye amagi 47 aho yagombaga kurya 60 aba abuze igikombe atyo.

Kuri iyi nshuro Sibomana yavuze ko icyatumye atsindwa iri rushanwa ari uko yari amaze igihe adasoma ku nzoga.

Sibomana Callixte na Jean Elyse Byiringiro bahanganye. Byiringiro yanyweye petit skol mu masegonda 7.
Sibomana Callixte na Jean Elyse Byiringiro bahanganye. Byiringiro yanyweye petit skol mu masegonda 7.

Aya marushwanwa adasanzwe mu Rwanda yo kurushanwa kunywa inzoga nyinshi mu gihe gito yakunzwe n’abantu bayitabiriye. Abayitabiriye bavuga ko uyu mukino udasanzwe kandi ngo urashimishije cyane, bakaba basabye ubuyobozi bwa Smart Motel bwatekereje uyu mukino kujya bawutegura buri gihe.

Abitabiriye amarushanwa.
Abitabiriye amarushanwa.

Ndungutse Emmanuel ni umwe mu bari bitabiriye uyu mukino yagize ati “Imikino iba myinshi ariko uyu wo urandenze kuko mu buzima bwanjye nibwo nabona ikintu kinsetsa bene aka kageni”.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Narcisse Habiyaremye ivyo uvuga nivyo ntabwo babiri bakwiye.Ubwo ntanzoga zoguha benshi baba bafite nico gituma batumira bake,abakiriya babo gusa.Mwe naho muvuga ngo iryo rushanwa rirateje isoni,ntakibi kirimwo kuko usanga manager waho yarebye ya film ya Beer fest akaba aronse igitekerezo ciza gituma yunguka kandi nabazikunda bishima.Erega nisukari nyinshi nimbi,nzi benshi bicwa na diabete mugihe gito nabake bumwijima(ahubwo nibo baramba).Aba ny’afrika twama twigana abazungu mubintu vyose bakora,mwumva imico yakizungu itari myiza murareka kwambara nimyenda zabo mwambare izakinyarwanda.

yanditse ku itariki ya: 4-06-2012  →  Musubize

Courage ariko mujye mwibukako uyivana mu gicuma ikakuvana mu bagabo.Ubwo iyo uvuye mu bagabo sinzi abo uba ugiyemo.Ese amarushanwa nk’aya MINISANTE iba iyazi.Polisi yo iba iyazi.

Abandi bahiga ibikorwa bifatika naho abandi bahiga ibishobora kubangiza.Ubutaha nanjye muzantumire ndebe abantu bakoza intoki mu jisho ry’ingwe.

Inama nabagira mumenyekane mu byiza aho kumenyekana mu bibi.

Amani

Amani yanditse ku itariki ya: 18-05-2012  →  Musubize

Ariko uburi kera ntihazabaho irushanwa ryo kumywa acide y’imodoka? Ubu bababagenzuye ko ntawahapfira azize izo nzoga nyinshi gutyo? Ahaaaa!

yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

Ko mwabyihereranye?

BADO yanditse ku itariki ya: 16-05-2012  →  Musubize

Niko se, abandi bari mugahinda k’icyunamo namwe muri mumarushanwa adafite rimwe na kabili? Ahaaaaaa gupfobya ntaho bizajya koko ndumiwe!

Kabebe yanditse ku itariki ya: 15-05-2012  →  Musubize

urufpu hafi

nila yanditse ku itariki ya: 15-05-2012  →  Musubize

Njye hari umuhungu twigana muri kaminuza ndemeza neza ko yakamya ikimodoka cya Bralirwa mu minota 30 gusa uwo rero ahageze aho mwasigara mwumiwe.

Ariko kunywa gutyo n’ubwo ari umukino si ibintu pe kuko uwo muntu ntiyakubaka.

Mu mategeko yagengaga amarushanwa nta muntu wagombaga gukura inzoga ku munwa atarayimaramo, nta kuyimenaho, nta guhumeka utarayimaramo ndetse nta no gutukura amaso.

Uyu mukino koko murabona utahitana umuntu ndumiwe kabisa!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 14-05-2012  →  Musubize

uyu mukino mwawutumiyemo abakinnyi bake hari n’abashobora kuba bayinywa mu masegonda 5 , ubutaha muzatumire benshi kandi ibihembo bitangwe uwo munsi kugirango tuwitabire turi besnhi.

habiyaremye narcisse yanditse ku itariki ya: 14-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka