Mu Rwanda hateguwe amarushanwa yo kunywa inzoga nyinshi
Smart Motel iherereye ku Muhima mu mujyi wa Kigali yateguye amarushanywa yo kunywa inzoga mu gihe gito. Muri ayo marusanywa yabaye tariki 13/04/2012 uwitwa Jean Elysé Byiringiro ni we wegukanye igikombe agitwaye Sibomana Callixte.

Mu cyiciro cya mbere, buri umwe yagombaga kunywa amacupa ane y’inzoga ya rufuro ashatse mu gihe kitarenze iminota ibiri. Mu mategeko yagengaga amarushanwa nta muntu wagombaga gukura inzoga ku munwa atarayimaramo, nta kuyimenaho, nta guhumeka utarayimaramo ndetse nta no gutukura amaso.
Muri iki cyiciro, abakinnyi bombi bananiwe kubahiriza amabwiriza yagengaga amarushanwa kuko Sibomana wanywaga petit primus yatukuye amaso animenaho inzoga, naho Byiringiro wanywaga petit skol we yakuye icupa ku munwa ritarashiramo.

Aba bombi baje kongera guhurira mu kiciro cya kabiri aho buri umwe yagombaga kunywa icupa rimwe gusa mu gihe gito gishoboka.
Kuri iyi nshuro, Jean Elysé Byiringiro ni we washoboye kwegukana igikombe kuko yanyweye petit skol mu masegonda 7 ahita yegukana igikombe. Ibihembo ngo bizatangazwa mu cyumweru gitaha.

Sibomana Callixte si ubwa mbere atsinzwe mu marushanwa nk’aya kuko aherutse no gutsindirwa mu marushanwa yari ayo kurya aho yari ahanganye n’uwitwa Temarigwe mu kurya amagi menshi. Sibomana yariye amagi 47 aho yagombaga kurya 60 aba abuze igikombe atyo.
Kuri iyi nshuro Sibomana yavuze ko icyatumye atsindwa iri rushanwa ari uko yari amaze igihe adasoma ku nzoga.

Aya marushwanwa adasanzwe mu Rwanda yo kurushanwa kunywa inzoga nyinshi mu gihe gito yakunzwe n’abantu bayitabiriye. Abayitabiriye bavuga ko uyu mukino udasanzwe kandi ngo urashimishije cyane, bakaba basabye ubuyobozi bwa Smart Motel bwatekereje uyu mukino kujya bawutegura buri gihe.

Ndungutse Emmanuel ni umwe mu bari bitabiriye uyu mukino yagize ati “Imikino iba myinshi ariko uyu wo urandenze kuko mu buzima bwanjye nibwo nabona ikintu kinsetsa bene aka kageni”.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Narcisse Habiyaremye ivyo uvuga nivyo ntabwo babiri bakwiye.Ubwo ntanzoga zoguha benshi baba bafite nico gituma batumira bake,abakiriya babo gusa.Mwe naho muvuga ngo iryo rushanwa rirateje isoni,ntakibi kirimwo kuko usanga manager waho yarebye ya film ya Beer fest akaba aronse igitekerezo ciza gituma yunguka kandi nabazikunda bishima.Erega nisukari nyinshi nimbi,nzi benshi bicwa na diabete mugihe gito nabake bumwijima(ahubwo nibo baramba).Aba ny’afrika twama twigana abazungu mubintu vyose bakora,mwumva imico yakizungu itari myiza murareka kwambara nimyenda zabo mwambare izakinyarwanda.
Courage ariko mujye mwibukako uyivana mu gicuma ikakuvana mu bagabo.Ubwo iyo uvuye mu bagabo sinzi abo uba ugiyemo.Ese amarushanwa nk’aya MINISANTE iba iyazi.Polisi yo iba iyazi.
Abandi bahiga ibikorwa bifatika naho abandi bahiga ibishobora kubangiza.Ubutaha nanjye muzantumire ndebe abantu bakoza intoki mu jisho ry’ingwe.
Inama nabagira mumenyekane mu byiza aho kumenyekana mu bibi.
Amani
Ariko uburi kera ntihazabaho irushanwa ryo kumywa acide y’imodoka? Ubu bababagenzuye ko ntawahapfira azize izo nzoga nyinshi gutyo? Ahaaaa!
Ko mwabyihereranye?
Niko se, abandi bari mugahinda k’icyunamo namwe muri mumarushanwa adafite rimwe na kabili? Ahaaaaaa gupfobya ntaho bizajya koko ndumiwe!
urufpu hafi
Njye hari umuhungu twigana muri kaminuza ndemeza neza ko yakamya ikimodoka cya Bralirwa mu minota 30 gusa uwo rero ahageze aho mwasigara mwumiwe.
Ariko kunywa gutyo n’ubwo ari umukino si ibintu pe kuko uwo muntu ntiyakubaka.
Mu mategeko yagengaga amarushanwa nta muntu wagombaga gukura inzoga ku munwa atarayimaramo, nta kuyimenaho, nta guhumeka utarayimaramo ndetse nta no gutukura amaso.
Uyu mukino koko murabona utahitana umuntu ndumiwe kabisa!!!!!!!!!
uyu mukino mwawutumiyemo abakinnyi bake hari n’abashobora kuba bayinywa mu masegonda 5 , ubutaha muzatumire benshi kandi ibihembo bitangwe uwo munsi kugirango tuwitabire turi besnhi.