Kirehe: Yamaze ukwezi akora muri resitora bazi ko ari umukobwa

Umusore w’imyaka 17 wo mu kagari ka Cyunuzi ho mu murenge wa Gatore yahisemo kujya yivugira ko ari umukobwa, ndetse akaniyambarira imyenda y’abakobwa kuko ngo we yumva muri we ari umukobwa.

Uyu musore witwa Hatungimana avuga ko ubu aho yakoraga muri resitora yo mu isantire ya Nyakarambi ho mu murenge wa Kigina bamwitaga Niyonsaba Jeanette akaba avuga ko yari ahamaze igihe gisaga ukwezi ahakora ariko bazi ko ari umukobwa.

Yakundaga kwambara amajipo akanambara imyenda ifata amabere ku buryo uwamubonaga wese yari azi ko ari umukobwa bitewe nuko yitwaraga.

Hatungimana wiyise Niyonsaba Jeanette.
Hatungimana wiyise Niyonsaba Jeanette.

Uyu musore avuga ko akiga mu mashuri abanza nabwo yajyaga yambara imyenda y’abakobwa ubundi akambara iy’abahungu kandi ku ishuri bakamureka nta kibazo. Aho yakoraga muri resitora yabaga mu gikoni ku buryo nta muntu wari uzi ko ari umuhungu.

Kugira ngo bamenye ko ari umuhungu byatewe n’abandi bahungu baje kumutereta hanyuma baza kumuvumbura ko ari umuhungu bityo ahita anirukanywa muri resitora yakoragamo kuko bo bari bazi ko ari umukobwa.

Uyu muhungu avuga ko afite ikibazo cy’uko we yiyumvamo ko ari umukobwa kuva afite imyaka umunani ibi bikaba ari nabyo bituma yambara imyenda y’abakobwa gusa akomeza avuga ko bamubwira ko bamuroze akaba abona ariyo mpamvu yumva buri gihe ari umukobwa kandi ari umuhungu.

Utwenda tw'abakobwa bambara mu mabere atwambara ari umuhungu.
Utwenda tw’abakobwa bambara mu mabere atwambara ari umuhungu.

Nyuma y’uko basanze ari umuhungu kandi yiyitaga umukobwa yagejejwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe ubuyobozi bwa polisi busanga ntacyo bwamukorera kuko nta cyaha yari afite yakoze mu gihe yiyitaga umukobwa bumwohereza mu rugo iwabo.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo   ( 15 )

Mwaramutse bavandimwe? Iki ni ikigaragaza ko bamwe mu bana b’abakobwa bakora mu tubari bahohoterwa na ba shebuja. Ubwo boss yari yamwibikiye azi ko rimwe azamwivuriraho imvune kubera ko yari yamubwiye ko yitwa Jeanette, abonye ko ibyo yashakaga atazabibona aramwirukana.None se kuvuga ko ari umukobwa atari we ni icyaha? ahubwo ajye kurega shebuja amusubize ku kazi.

sehene yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

Ibi ni ivandura! ubwose bamwirukaniye iki niba akazi ke yaragakoraga neza?

yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

Uyu musore-kobwa yararenganye kuko bibaho.KUBA MURI WE ARI UMUKOBWA nta kibazo yateye muri restora niba akazi ke yagakoraga neza.Akwiye kurenganurwa

umusore Giovany yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka