Ikamyo ishaje cyane kurusha izindi mu Rwanda iri i Karongi

Iyi kamyo (camion) yo mu bwoko bwa FIAT yakozwe mu 1970 iracyakoreshwa mu kazi gatandukanye mu mujyi wa Karongi. Abazi Kibuye ya kera (Karongi y’ubu) bavuga ko bayizi mbere y’1994 kandi nabwo ngo yari ishaje.

Yakozwe mu 1970, na n'ubu iracyakora akazi mu Rwanda.
Yakozwe mu 1970, na n’ubu iracyakora akazi mu Rwanda.

Umuntu ayirebye yagira ngo yarangije urwayo, ariko icyakukuza. Yikorera amabuye, umucanga n’ibindi bikoreshwa mu bwubatsi.

Ku ifoto ikurikira murabonaho mugenzi wayo (ifite ibara ry’icyatsi) nayo yigeze ku murikwa mu butaliyani mu mwaka wa 2000, ari nacyo gihugu gikora FIAT. Ariko yo biraboneka ko yafashwe neza, bitewe n’imihanda myiza.

Yakozwe mu 1970, yashizwe mu nzu ndangamurage mu Butaliyani.
Yakozwe mu 1970, yashizwe mu nzu ndangamurage mu Butaliyani.

Si nk’iriya y’ibara ritukura yakubitse kubera imihanda itari imeze neza mu Rwanda rwo hambere.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese ifite Controle technique buriya?

Rwama yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka