Goma: Umubyeyi yabyaye abana barindwi

Umujyi wa Goma muri Kongo watangiranye umwaka wa 2013 inkuru idasanzwe y’umubyeyi wabyaye abana barindwi icyarimwe.

Abana bavutse taliki 01/01/2013 mu bitaro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru (Hopital General de Goma). Abakobwa babiri n’abahungu batanu bakaba bavutse bafite amagarama ari hagati ya 400 na 600.

Bamwe mu batuye umujyi wa Goma bavuga ko bigoye guha amahirwe kubaho kw’aba bana kuko kubaho k’umwana ufite amagarama 600 bigoye.

Abana barindwi babyawe n'umubyeyi umwe icyarimwe.
Abana barindwi babyawe n’umubyeyi umwe icyarimwe.

Bamwe mu bashoboye kubona abo bana bavuga ko nyuma yo kuvuka bashobora kuba bitabye Imana nubwo nta makuru avuye mu buyobozi bw’ibitaro arabyemeza.

Umubyeyi wabyaye abana barindwi yari amaze imyaka ine yubatse urugo uru rubyaro rukaba rwari urwa mbere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Uyu mubyeyi yihangane, gusa haricyo bihatse, nabyo n’ubuhanuzi akazakurikira ibi kazafatishwa amaboko abili.
Eza makambo soki bana nyonso oyo bakufi, bato bakokufa ebele.Bitumba ezamingi kati na pays oyo !!!!!!!!

kambale kakule yanditse ku itariki ya: 9-01-2013  →  Musubize

ihangane mama,Imana ikurinde!!!!!

nizzo yanditse ku itariki ya: 9-01-2013  →  Musubize

Abagiraneza bamutabare bamwiteho bihagije azandikwe muri. Guinness de lecord

peter yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

ujikaze sana mama mungu muwezavyote atakusaidia tunazidi kuomba huruma muwezavyote kwani nawewe unahitaji mutoto tuombe sana kwabahati ya mungu moja au wa wiri wakomae mungu utuhurumiye ,mungu utuhurumiye naye umuhurumiye umuponye mungu wetu

jeanne yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Turashaka kumenya iherezo ry’abo bana numubyeyi byadufasha

jesussaveus yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Imana isingizwe yo ikora ibitangaza.
Mubyeyi ihangane turagutwerera amasengesho

Leta ya Congo, bagiraneza mutandukanye haba n’abihaye Imana, mwihangane musabe umugisha Uhoraho mufasha uriya mudam mbona bazandika mu dushya tw’ikinyagihumbi

Murakoze

Yankurije yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Biratangaje cyane pe!Uwo mubyeyi yitabweho cyane kdi abaganga bakore iyo bwabaga bite kuri abo bana1

UHIRIWE MARIZA yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Uwo mubyeyi niyihangane turi mubihe bya nyuma

Ingabire Naddy yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

pole sana mama!

mugemana yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Narabivuze mpurampinyura none birabaye, sinababwiye ko "Ishashi izabyara abana barindwi bakanga konka" Igihe kirageze rero mwitegure ibigiye gukurikira,..

Magayane yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Uyu ni umusaraba mu yindi...gusa Imana imufashe...

Umusaraba yanditse ku itariki ya: 2-01-2013  →  Musubize

ubu se Mana koko iki cyo si ikigeregezo koko,kubyara abana bangana kuriya mu karere katarangwamo umutekano et en plus bose bakaba bashobora gupfa umubyeyi agataha amaramasa. birababaje ariko kandi tumusabire.

kipepewo yanditse ku itariki ya: 2-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka