Goma: Umubyeyi yabyaye abana barindwi
Umujyi wa Goma muri Kongo watangiranye umwaka wa 2013 inkuru idasanzwe y’umubyeyi wabyaye abana barindwi icyarimwe.
Abana bavutse taliki 01/01/2013 mu bitaro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru (Hopital General de Goma). Abakobwa babiri n’abahungu batanu bakaba bavutse bafite amagarama ari hagati ya 400 na 600.
Bamwe mu batuye umujyi wa Goma bavuga ko bigoye guha amahirwe kubaho kw’aba bana kuko kubaho k’umwana ufite amagarama 600 bigoye.

Bamwe mu bashoboye kubona abo bana bavuga ko nyuma yo kuvuka bashobora kuba bitabye Imana nubwo nta makuru avuye mu buyobozi bw’ibitaro arabyemeza.
Umubyeyi wabyaye abana barindwi yari amaze imyaka ine yubatse urugo uru rubyaro rukaba rwari urwa mbere.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mubyeyi yihangane, gusa haricyo bihatse, nabyo n’ubuhanuzi akazakurikira ibi kazafatishwa amaboko abili.
Eza makambo soki bana nyonso oyo bakufi, bato bakokufa ebele.Bitumba ezamingi kati na pays oyo !!!!!!!!
ihangane mama,Imana ikurinde!!!!!
Abagiraneza bamutabare bamwiteho bihagije azandikwe muri. Guinness de lecord
ujikaze sana mama mungu muwezavyote atakusaidia tunazidi kuomba huruma muwezavyote kwani nawewe unahitaji mutoto tuombe sana kwabahati ya mungu moja au wa wiri wakomae mungu utuhurumiye ,mungu utuhurumiye naye umuhurumiye umuponye mungu wetu
Turashaka kumenya iherezo ry’abo bana numubyeyi byadufasha
Imana isingizwe yo ikora ibitangaza.
Mubyeyi ihangane turagutwerera amasengesho
Leta ya Congo, bagiraneza mutandukanye haba n’abihaye Imana, mwihangane musabe umugisha Uhoraho mufasha uriya mudam mbona bazandika mu dushya tw’ikinyagihumbi
Murakoze
Biratangaje cyane pe!Uwo mubyeyi yitabweho cyane kdi abaganga bakore iyo bwabaga bite kuri abo bana1
Uwo mubyeyi niyihangane turi mubihe bya nyuma
pole sana mama!
Narabivuze mpurampinyura none birabaye, sinababwiye ko "Ishashi izabyara abana barindwi bakanga konka" Igihe kirageze rero mwitegure ibigiye gukurikira,..
Uyu ni umusaraba mu yindi...gusa Imana imufashe...
ubu se Mana koko iki cyo si ikigeregezo koko,kubyara abana bangana kuriya mu karere katarangwamo umutekano et en plus bose bakaba bashobora gupfa umubyeyi agataha amaramasa. birababaje ariko kandi tumusabire.