Uyu mugabo ngo nta kimutera ipfunwe mu guheka umwana mu mugongo akigendera mu nzira

Umugabo witwa Matabaro Isaië ukomoka mu karere ka Nyamagabe akaba atuye muri Gasabo mu mujyi wa Kigali, avuga ko kuba aheka umwana we mu mugongo akajya mu nzira akagenda nta gisebo n’isoni bimutera ngo kuko umwana ari uwe kandi yumva uburinganire hagati y’umugabo n’umugore bikwiye kuba umuco nyarwanda.

Matabaro twahuriye muri santere ya Rusumo iri mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, ahetse umwana mu mugongo yifashishije igitenge, ari kugenda mu muhanda, asa nk’ufite urugendo.

Matabaro ngo ntiyumva igiteye isoni mu guheka umwana wawe
Matabaro ngo ntiyumva igiteye isoni mu guheka umwana wawe

Hari mu masaha ya mbere ya saa sita, Abantu benshi wabonaga bamwitegereza cyane bigaragara ko muri ako gace badakunze kubona umugabo uhetse umwana. Matabaro we ariko avuga ko guheka umwana we mu mugongo akajya mu nzira akagenda nta kibazo, nta soni n’igisebo bimutera.

Agira ati “Hari bagenzi banjye bamwe bashobora kubona ari igisebo ariko kuri jyewe nta gisebo gihari kuko umwana ni uwanjye. Nta kibazo bishobora kuntera na busa.”

Uburinganire...

Uyu mugabo uvuga ko aturuka mu karere ka Gasabo, yari mu Burere aho ngo yagiye kurwaza umugore we uri kwivuriza mu bitaro bya Butaro biri muri ako karere. Akomeza avuga ko aheka umwana kugira ngo amufashe umugore we urwaye.

Ni muri uru rusisiro umunyamakuru wa Kigali Today yahuriye na Matabaro ahetse umwana we.
Ni muri uru rusisiro umunyamakuru wa Kigali Today yahuriye na Matabaro ahetse umwana we.

Avuga ariko ko no mu buzima busanzwe iwabo mu rugo bafatanya muri byose, buri wese akaba yakoza umwana akanamuhindurira ibyahi igihe undi ari mu yindi mirimo.

Agira ati “Turabana nyine tugafatanya nk’umugabo n’umugore mu rugo (…) Usibye no kumuheka cyangwa kumukikira no kumwoza ndamwoza.”
Matabaro avuga kandi ko gahunda y’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore ayumva neza, akaba asanga uretse kuyita gahunda ya leta, ikwiye kumvikana nka gahunda y’abashakanye ibafasha mu rugo rwabo bwite.

Uyu mugabo atangaza ibi mu gihe usanga bamwe mu bagabo bavuga ko aho gahunda y’uburinganire yaziye mu Rwanda ngo byatumye abagore bishyira hejuru cyane, ngo ku buryo mu rugo usanga aribo bategeka abagabo babo.

Mu Rwanda, guheka umwana bisa n'ibyahariwe abagore n'abakobwa
Mu Rwanda, guheka umwana bisa n’ibyahariwe abagore n’abakobwa

Matabaro ariko we ngo siko abyumva. Ngo umugabo n’umugore mu rugo bagomba kuzuzanya kandi iyo bashyize iyo gahunda mu bikorwa mu bwubahane bibafasha kumvikana kurushaho muri byose.

Agira ati “Wasanga hari aho bimeze bityo (abagore bategeka abagabo) ariko njye kuba mpetse umwana wanjye ndabizi neza nta gahato ni ubwumvikane ngirana n’uwo twashakanye kandi dusangiye gupfa no gukira.”

Ubusanzwe mu Rwanda bafata guheka umwana mu mugongo nk’ibigenewe abagore, ntibimenyerewe ku bagabo. N’aho bigaragaye usanga bamwe babifata nk’ibidasanzwe, bakitegereza cyane umugabo uba uhetse umwana bamwe banavuga ko bitamubereye cyangwa ko umugore we yamugiriyeyo.

Matabaro yikomereje urugendo rwe atitaye ku bamurebaga batangaye
Matabaro yikomereje urugendo rwe atitaye ku bamurebaga batangaye

Ibi bituma n’iyo umugabo ashaka kuruhura umugore we unaniwe guheka umwana, umugabo we usanga yamushyize ku rutugu aho kumushyira mu mugongo.

Matabaro ashobora kuba ari umwe mu ngero z’abagabo bake bamaze gucengerwa na gahunda y’uburinganire kuko bamwe bavuga ko iyo gahunda yatumye abagore aribo bategeka abagabo mu rugo aho kuzuzanya nabo.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

muratunezeza cyane ariko mbasabe mutujyezeho amakuru ya music nyarwanda

kwizera yanditse ku itariki ya: 29-09-2013  →  Musubize

Matabaro afite ibindi yikuraga ni mumureke.

kazungu yanditse ku itariki ya: 22-09-2013  →  Musubize

ibinibyiza cyane nanjye ndubatse ariko njye n’umugabo wanjye dufatanya muribyose ninawe wita kumwana cyane akanamuheka kandi twembi turajijutse turakora twese ariko ntiyirata abandibagabo nabo barebereho ariko bivakurukundo mufitanye

Lili yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

C’est la difference qui fait l’harmonie.
uyu mugabo akwiye ishimwe kabisa.............

sergabin yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

amafranga ntago agura ibyishimo icyakubwira buriya ukuntu iwe mu rugo ari amahoro abaturage ni abana beza rwose.

muhire paul munana yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

matabarowe urumugabope wabyaye ukunze umwanawawepe sinzi ikosaririmo ahubwo nabandibakwigireho

callixte yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Abagobo bingazwa basanze byarya ibikonze barabaza ngo ese kurya ibikonje byagenze bita undi ati urya ibikonje baterwa nogukora cyane undi nawe ati wabiwanje bagomba kujya babinkorera maze mbashegukora cyane abikojeje umugore urabimwemerera buke arabimuha umugabo arya ajyaguhinga akubise isuka yambere ati munda bimeze nabi pe nuko uwigana ingendo wundi aratangatanga ibyamatabaro nawe nukubyitondera impamvu izwi nawe gusa niba koko umugore arwaye ningobwa ariko mumenye ko habaninganzwa abita abariye ndaramabuno

alis yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Mataboro nimataboro iwe kandi burya umugabo wese afite uburyo yubuka urugo rwe ahubundi aho ibyamatabaro bizi matabaro nuburiranganire afitanye numugore we ibyabagore nabagabo ni dange ntibyororshye utaranigwa agaramye agira ngo ijuru ririhafi

pac yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Nonese si uburinganire ndumva uwo yaranjirije abandi

Antoine Roger yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Ese ikibazo nuko amutwaye mumugongo cg nuko amuhetse mu gitenge? ndumva aho yamutwara hose icyangombwa nuko amwitaho nzi ko kuva kera abagabo batwara abana babo ku rutugu babicayeho < igihe ari kurugendo rero ananiwe yamuheka no kugira ngo asinzire, mu bihugu byateye imbere babatwara no kunda maze kandi nta gitangaje kirimo< umwana nuwababyeyi bombi.

Jeanne yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Ni matabaro koko! Akawamugani!

kalisa yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

aharamahoro uruhu rwimbaragasa rwisasira batanu matabaro niyigishe abibone babagabo bumvako akamarokabo ari gutera intanga gusa muze dufatanye nabagore bacu kukwita kubana bacu

karimwabo placide yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka