Urwenya rw’umuntu wagiye gusaba atazi Ikinyarwanda

Umugabo yagiye gusaba umugeni atazi Ikinyarwanda, gusa yari azi ko agomba gukoresha imigani ya Kinyarwanda kuko yari azi ko bihagije ko haba hari amagambo ari muri iyo migani kandi ahuye n’ayo yakoresheje mu ijambo avuze.

Nyiri ugusabwa umugeni (umusaza Karekezi) yatanze ikaze asaba umukwe mukuru (umusaza Kanyamibwa) gutambuka agasoma ku nzoga babazaniye ngo amanure akavumbi.

Umusaza Kanyamibwa agiye kuyisomaho aravuga ati: «Murakoze muzehe Karekezi kutwemerera gusoma ku nzoga n’ubundi baca umugani ngo “ushaka urupfu asoma impyisi”» abari aho bose bagwa mu kantu bagira ngo aribeshye!

Hashize akanya imisango iba iratangiye, Umusaza Kanyamibwa ahabwa umwanya ati: « …umusore wacu yabaye aho ashaka mu gihugu hose umugeni yashima nyuma aza gushimana n’umukobwa wanyu, burya mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Ubuze inda yica umugi”, abari aho noneho barumirwa.

Arakomeza ati: ”Yambwiye ko yashimanye n’ inkumi yanyu kandi murabizi ko mu muco wacu bavuga ngo: “Nta nkumi yigaya kuko n’irwaye igisebe iravuga ngo izarongorwa”, rero yasabye umubano umukobwa wanyu nawe arabyemera adatinze dore ko baca umugani ngo “Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi».

None rero nk’uko umukobwa wanyu yiyemereye kubana akaramata n’ umuhungu wanyu, kandi mu Kinyarwanda bakaba bavuga ngo “Urwishigishiye ararusoma” niyo mpamvu twabazaniye inkwano,…Kuko: ”ubuze uko agira agwa neza”.

Umusaza Karekezi, nk’umusangwa mukuru aba afashe ijambo ati: “Ntituguha umugeni wacu dore umukobwa wacu aracyari umwana kandi ga aracyari mu mashuri ngo yongere n’ubwenge (aha ni kwa kundi abasaza baba bari kugorana mu misango).

Nuko umusaza Kanyamibwa, mu gusubiza arihanukira ati: ”Rwose mugerageze muce inkoni izamba, nibyo koko umukobwa wanyu aracyari umwana burya murabizi baravuga ngo: « Ntukabone ifundi ngo uyite umwana w’inyoni, rwose umuhungu wacu azamurera kuko akuze kandi murabizi burya ngo: “Ubugabo si ubutumbi”, hanyuma byo kuba ari n’umunyabwenge rwose ni byiza natwe umuhungu wacu yaraminuje kandi ga baravuga ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe”. None rero musaza Karekezi twiteguye kubaha inkwano amashyo y’inka yose mushaka dore nawe urakuze ngirango urazi ko “Uhongera umwanzi amara inka”.

Uhagarariye umuryango usabwa arumirwa, noneho ibyo gusabwa birahinduka bati: ”Nta mugeni wacu tubaha kuko muducira amarenga ko umwana wacu twaba tumuroshye”.

Umusaza Kanyamibwa mu gusubiza aciye bugufi nk’utakamba ati: « Rwose muvandimwe Karekezi, abakuru bajya bavuga ngo “Ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi”, none rwose nimutwemerere tubakwere dore “akatari amagara barahaha”.

Umuryango uratsimbarara uti: « Nta mugeni tubaha yemwe ahubwo nimwitahire muri gutinda muzababwire batume undi abe ariwe uza gusaba umugeni ».

Umusaza Kanyamibwa mu gusubiza ati: “Yego rwose turemeranya burya “Intumwa n’uwayitumye barangana”, kandi “kuntuma ni nko kwituma cyangwa kwigirayo”.

None rero “utakwambuye aragukerereza “ Mumpe umugeni rwose. Ariko mumumpa, mutamumpa Mumenye ngo “N’i Nyagasambu rirarema”, mwitwima umugeni rwose mba ndoga Fundi.

Abari aho bose batashye bazinze umunya. Ngayo nguko !!!Burya kumenya ururimi ni ngombwa kandi ni ngombwa ko umuntu akora ibyo azi !

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 101 )

MBEGUMUSAZA UYUNI danger 2 .ko yakoreye amabara umuhunguwe ,rero mureke twige ururimi tugetujya kwixabira.

MOUSA BRUCE yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Uyu musaza usabira uyu muhungu we arakaze byahatar kbs ndumva umuhungu ababaje cyane

Elie yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

abasaza babaho pee!! ariko uyu aranyemeje kbs

TUMULOVE jeandedieu yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

mbega ikinyarwanda!!

PASSY yanditse ku itariki ya: 8-11-2018  →  Musubize

uyumusaza wumusazi numunyamabara MBA mbaroga ntiyatuma ubona umugeni

mudaheramwa fabrice yanditse ku itariki ya: 15-09-2018  →  Musubize

uyumusaza umutumiye yakubuza umwanwana

bertin yanditse ku itariki ya: 21-03-2018  →  Musubize

mbegambega umusaza

alaja yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

Umusza nkuyu aba ateye ibitwenge nukuri gsa abantu bazajye birinda gukoresha imigani batazi icyo ivuga.

N.Samuel yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

uyumusaza ni fresh uwamubona umuntu akamunnyesha amarwa

uwingabo venuste yanditse ku itariki ya: 2-01-2018  →  Musubize

Uyu Musaz Ni Umunyamabara Pe!

Niyomuhoza Paul yanditse ku itariki ya: 28-12-2017  →  Musubize

yewe mbega umusaza cyakora umuhungu arababaje

nuswaiba uware yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

ee!!!! uyumuzehe arakazepe

tuyishine theophile yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka