Umugore yabyaye uruhinja rusa n’ingagi

Umubyeyi ukomoka mu gihugu cya Nigeriya ahitwa Kargo kuwa mbere w’iki cyumweru yibarutse uruhinja rufite isura y’ingagi nyuma y’igihe gito ruhita rwitaba Imana.

Uyu mugore ukomoka mu giturage cya SabonIcel yafashijwe n’abaganga kuva yagera ku Bitaro bya Kargo kugeza abyaye ariko ntiyibaruka umuntu nk’uko bisanzwe abyara igisimba gisa nk’ingagi.

Uwo mugore akibona ibimubayeho agahinda karamurenze asuka amarira. Muganga wamufashije kubyara avuga ko yageze kwa muganga 7h30 za mugitondo bamwitaho uko bakwiye biragira yibarutse uruhinja rusa nk’igisimba.

Igice cyo hasi ni umuntu hejuru ni ingagi.
Igice cyo hasi ni umuntu hejuru ni ingagi.

Ngo icyamutangaje ni isura y’uruhinja yibarutse, igice cyo hasi asa n’umuntu mu gihe igice cyo hejuru ari ingagi; nk’uko urubuga www.mpekuzi.com rubyandika.

Mu minsi ishize, mu Karere ka Rubavu havuzwe umugore wabeshye ko yabyariye mu nzira ajya kwa muganga igisimba gisa n’urukwavu, abaganga bakabyamaganira kure bemeza kuko ngo bidashoboka.

Polisi yakoze iperereza isanga uwo mugore utabyaraga yarafashe urukwavu akarubaga ashaka kubeshya umugabo we ko yabyaye ariko abyara igisimba.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Mu minsi y’imperuka hazabaho ibintu bidasanzwe.

Oscar yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

IBI NTIBIBAHO.MUSIGAYE MUDUTUBURIRA BENE AKA KAGENI?

chantal yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

turi mumunsi iheruka

alias yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Basha ko muratubesha,twe ntituzi gutandukanya inkuru zi mpamo muje mureka kutwihaya ho!.

alias yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Ingagi yitaba imana se???
Wasanga abazungu bafite ukuri iyo bavuga ko abanyafurika dufite icyo dufana ningagi!
wowese, abantu duhora mubibazo kuva dyari. abandi batera imbere. puuuuuuu

kabanda yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

abanyamakuru basigaye batubeshya cyane.ko mutashyizeho ifoto y’uwo mugore?

alias yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

umunyamakuru wanditse iyi nkuru yisubireho kweli none se iyi photo arabona ari iyu muntu wavutse uwo munsi ex:ibirenge;intugu;amaboko...none se anatomie y’umuntu yamwemerera gutwita cg kubyara ikintu kingana kuriya plus de 30kg (comparing to the pic) biriya ni ibyo bita guterura wagirango ntaba aziko bisomwa n’abantu benshi bingeri nyinshi kandi bashobora gukorera analyse inkuru aumoins iyo adashyiraho ifoto .

mugabo yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

umunyamakuru wanditse iyi nkuru yisubireho kweli none se iyi photo arabona ari iyu muntu wavutse uwo munsi ex:ibirenge;intugu;amaboko...none se anatomie y’umuntu yamwemerera gutwita cg kubyara ikintu kingana kuriya plus de 30kg (comparing to the pic) biriya ni ibyo bita guterura wagirango ntaba aziko bisomwa n’abantu benshi bingeri nyinshi kandi bashobora gukorera analyse inkuru aumoins iyo adashyiraho ifoto .

mugabo yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

ariko inkuru mwandika mu bona koko ari inkuru mwajya mureka gukabya.ubuse iyi photo kweli?????Mwishe itangazamakuru gusa

nnnnnnnn yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

Haaaaaa kombona arikinini cyabaga mundaye. nonese uwomu
byeyi anganate. izi ninkuru zo gutangara.Rebaicyocyirenge ukokingana.Aha,

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

Iyi nkuru mbona ntacyo imariye abasomyi,ntekereza ko nyuma yibya Rubavu nta mpamvu yo gutangaza iyi ngiyi.

jean yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

isi irashaje pe!

mbonabihita yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka