Pasiteri yasezeranyije umugabo umwe abagore batatu
Umugabo wo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yashyingiranywe n’abagore batatu kuzabana akaramata ndetse na pasiteri abiha umugisha.
Ibi byabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu karere ka Bukavu, aho basezeraniye mu rusengero rwa pasiteri Zigabe Cirhuza ari nawe wabazeseranyije ndetse anabaha umugisha.
Pasiteri Zigabe Cirhuza yabwiye abo bagore ko bagomba koroherana mu nzu yabo nubwo haba yari ibyo umwe atishimira muri urwo rugo; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa lecongolais.cd.
Abantu bibajije impamvu uyu mu pasiteri icyaba cyaramuteye gusezeranya umugabo umwe ku bagore batatu.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimutekereze kubagabo bafite abagore barenze umwe imibanire y’abana babo
Nimutekereze kubagabo bafite abagore barenze umwe imibanire y’abana babo
ahubwo iy’isi irashaje n’ibyahanuwe bisohoye ngo mu minsi y’imperuka abagore icumi bazitirirwa umugabo umwe ababa maso babe maso naho ubundi isi yo yarangiye biteye ubwoba.
ahubwose buriya agapipi ke kazavaho biriya bikwiye gukora abahehesi kdi nabwo kereka bafite cash
Abagabo bazima nkuwo Munyekongo nibadutabare vuba iwacu mu Rwanda;
Uburaya mu bana bacu bugabanuke, uburara mu mukobwa bacu nibura bwashira, indaya z’abakobwa biyanika mu mihanda ya CARDILAC buri mugoroba no mu nguni z’indi mihanda bashaka abagabo nabo babonye abagabo babatwara bakabagira abagore nubwo yaba uwa cumi na bangahe mu rugo rwuwo mugabo yabaho neza bitandukanye n’ubuzima bwo mu muhanda no kwiyandarika, ubusambanyi bwacika, uburaya bwaganyuka, ubuhehesi bwarurwa burundu, indwara z’ibyuririzi nazo zaganuka.
Kuko umugore muzima agirwa nigisure cy’umugabo we.
Murakoze kurayo makuru meza.
Ndashima cyane uyu mubyeyi Christine kumyumvire ye isobanutse, jye mbyita gusobanukirwa, ukwishyira ukizana mubijyanye no kubaho ubuzima dukunda /twisanzuye, kandi Imana nayo yishimira bene abo bantu bibohoye " uwo munyeCongo nawe ndamushimiye kucyemezo cyiza yafashe ndetse n’uyu Christine utameze nk’ababyeyi usanga bihishira bagakora ibyaha bihishe nyamara ugasanga baca imanza zitabera kumanywa ’ihangu "
Mwakoze cyane namwe kuri iyi nkuru yibutsa abantu ubumuntu dore ibi byahozeho kandi burya byarinda ihohoterwa rikorwa abagore mungo zabo.
Uti iki yacuye abagore batatu ku munsi umwe;
Mbega byiza uzi ko bihuye nibyo Yesu yavuze muri MATAYO igice cya 25 uhereye ku murongo wa 1 ukageza ku murongo wa 15 ATI;
Ngo Ubwami bw’imana buragereranywa n’umugabo warambige abali icumi, bati ngo batano bari abanyabwenge abandi batano ngo n’abafapfa ibukwe butashe yinjirana batano bose mu cyumba cye uwo munsi, kuri iyo saha nyine, arakinga. Ntumbaze uko babigenje ubwo nawe urabyumva.
Ubwo se ko ari ubwami bw’ijuru ry’imana yesu yavuze.
Twavuga ko uwo mugabo yakosheje se?????
Ubwo se ko ari urugero yatanze ku bwami bw’ijuru tuvuge ko atemera guharika akageraho yatanga uro rugero.
Nta Mwigisha nka Yesu wakwigisha abantu be abahe isomo n’urugero rw’ibitari byo kandi atemera.
Uwo munyekongo njye ndabona ahuje na Yesu, ahubwo ni ninshuti ye. kuko yumvitse ibya yesu
ntago muzi ibyiza bya guharikwa
banyarwanda nimumfashe turwanye iri shyano umuntu ashinga idini ashaka inyungu buriya bafite impamvu
nta dini ritagira ibikabyo ariko abamyarwanda nibishinga abo muri congo bazisenyera ubwo se waba ukodesha ugashaka aba gore 3 wakurahe frw ibyo nibyo reta yanze mubyare abo mushoboye kurera nahu bundi turi mibihe byanyuma iryo dini ndarizi riba kumuhima hasengeramo abanyecongo maze abanyarwanda bataye umutwe bakajyayo ariko mbanz babahemba kukwezi kuko bafite cash buriya bafite abatera nkunga amaherezazo reta izarifunga basubire muri congo ninde mugore wo murwanda wakwemera iharikwa ahaaaaaaaa byarakomeye
birakabije pe abagore bemera guharikwa baba bafite impamvu kdi abagabo babikora nuko baba bafite cash ahubwo se buriya abigenza ate ubuzima bwiki gihe sinzi niba murwanda bazabishobora iryo torero numvishe ko rihari ahubwo reta nibirwanye hakiri kare kuko rikandamiza abantu
Reka tureke imana yitwe imana ivyayo n,amabanga bavuga bati raba ivyo mvuga nturabe ivyo nkora namwe rero ntimuzoze muraba ivyo bakora muzaze mwumviriza ivyo bavuga.
Eh eh eh ibi birakwiye mbega gutekereza neza ku uyu mugabo aho gusambana nka abagabo hafi 95% bibera muribyo kandi bigira abera na bibiliya mu ntoki. koko uyu Mugabo yakoze igikorwa nki icya abayaudi. Wamugabo we ahubwo ababishoye babe nkawe ( basabe bakwe barongore ) ibyo nibyo by’Imana.
None se uriya Mugabo azabashya kubahaza mu imibonano, cyangwa kubagaburira, cyangwa se kubayobora ko abagore aribo bashaka kuyobora urugo? Mwifurije kuba Umugabo w’Imana
Nihagira ushindikanya kuko njye nemeye atange umurongo wa Bibiliya ubihakana