Nyamasheke: Ubukwe budasanzwe, abageni kuri moto bwashituye benshi!

Mu masaha ashyira saa munani n’igice zo kuri uyu wa Gatatu, tariki 31/07/2013, abatuye mu mirenge ya Kagano na Bushekeri mu karere ka Nyamasheke batunguwe n’ubukwe budasanzwe aho abakwe bari batwaye moto bahetse abageni babo.

Aba bageni bari mu karasisi ka moto zindi zari zibashagaye zigenda zivuza amahoni mu muhanda. Abakwe bari batwaye moto bahetse abageni babo bari bahagaze bafashe mu bitugu byabo ku buryo wabonaga bishimishije.

Abandi bantu batwaye moto bari babashagaye n’amahoni menshi ndetse bakaba bagendaga bakatakata mu muhanda ku buryo wabonaga barabyitoje.

Abantu bari benshi muri Centre ya Kabeza bitegereza ubukwe budasanzwe.
Abantu bari benshi muri Centre ya Kabeza bitegereza ubukwe budasanzwe.

Ubwo bahagararaga aho bari bagiye kwiyakirira, aba bageni batangarije Kigali Today ko bateguye ibi birori kugira ngo bishimane n’imiryango yabo ndetse n’inshuti kuko kuri bo ari umunsi udasanzwe.

Ubu bukwe ni ubw’imiryango ibiri , uwa Nzeyimana Emmanuel na Uwinema Agnes ndetse n’uwa Niringiyimana Damascene na Urusaro Solange; yasezeraniye mu murenge wa Bushekeri ariko ijya kwiyakirira mu murenge wa Kagano; hose ni mu karere ka Nyamasheke.

Asobanura iby’ibi birori ndetse n’aka karasisi ka moto, Nzeyimana Emmanuel yabwiye Kigali Today ko nyuma yo kuva gusezeranira ku murenge wa Bushekeri, bahise bakora akarasisi kagera mu murenge wa Kagano ahitwa ku Ishusho (ya Bikira Mariya), barongera basubira ahitwa ku Kinini mu murenge wa Bushekeri; bahageze barakata bagaruka mu murenge wa Kagano, ari na ho biyakiriye.

Aha ntabwo moto zihagaze, ahubwo zirimo kugenda.
Aha ntabwo moto zihagaze, ahubwo zirimo kugenda.

Nzeyimana yabwiye Kigali Today ko bari barabiteguye. Yagize ati “Twari twarabiteguye kandi urabona ko dukeye. Ibyishimo ni byose kuri jyewe kubera ko ni ishimwe kandi no kuri bagenzi banjye bose urabibona ko buri wese amwenyura yishimye kandi na cherie wanjye urabona ko acyeye. Numvaga binejeje rwose kuko uyu ni umunsi wa mbere mu mateka yanjye”.

Umugeni wa Nzeyimana na we yemereye Kigali Today ko bashimishijwe n’ibi birori bakoze kandi avuga ko ibyabaga byose yumvaga neza inyungu zabyo.

Yagize ati “Ndumva nishimye cyane kuko icyo Imana yashatse ko kibaho cyagezweho”. Uyu mugeni Uwinema asaba abandi bakobwa kwirinda kwishyingira ahubwo bakajya bitonda bagakora ibirori nk’ibingibi ngo bishimisha ababyeyi n’abavandimwe.

Nzeyimana Emmanuel (n'umugeni we Uwinema Agnes) yabwiye Kigali Today ko uyu munsi udasanzwe mu buzima bwe.
Nzeyimana Emmanuel (n’umugeni we Uwinema Agnes) yabwiye Kigali Today ko uyu munsi udasanzwe mu buzima bwe.

Niringiyimana Damascene n’umugeni we Urusaro Solange na bo babwiye Kigali Today ko banezerewe cyane ku bw’uyu munsi wabo kandi ko babiteguriye hamwe kugira ngo babashe gushimisha abantu.

Uwarebaga aba bakwe n’abageni babo bari kuri moto, abakwe batwaye, abageni babahagaze inyuma yabonaga bishimishije ariko akagira n’impungenge z’uko hashobora kuba impanuka. Cyakora ubwo twabazaga Urusaro (umugeni wa Niringiyimana), yagize ati “Numvaga nishimye cyane bindenze, numvaga nta kintu nshobora kuba”.

Yagize ati “Abakobwa bishyingira nta cyiza kirimo kuko hari byinshi bahomba, ukabona ntibabonye ibintu nka biriya kandi byagakwiye kuba ngombwa na bo bakabibona.”

Niringiyimana Damascene n'umugeni we Urusaro Solange.
Niringiyimana Damascene n’umugeni we Urusaro Solange.
Moto zari Nyinshi ziherekeje izitwaye abageni.
Moto zari Nyinshi ziherekeje izitwaye abageni.
Nzeyimana Emmanuel ateruye umugeni we Uwinema Agnes.
Nzeyimana Emmanuel ateruye umugeni we Uwinema Agnes.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

nangebinkumbuje kuba umumotari

bizimungu yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Oya abavuga baceceke aba bantbaraberewe le!

Assoumpta yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Ko mbona Niringiyimana yatonze urubobi ku munwa iriya sesemi arayikura kuki?

kabone yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

ariko buriya uramusore ntasobanutse nukuri akoze agashya yari akwiriye igihembo cya bantu bakoze udushya.

patience yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

ABAMOTAR BOKU KITABI NTIBAGIKODESHA AMAVATIR BATWARA ABAGENI KURI MOTOZABO .TWEBIRASANZWE

MANISHIMWE claude yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

bira tangage kanbi biranashimishije mbegu bukwebwiza coutre yambaye umutuku iraberanye ntawahenzundi iyakabiri sinzibyayo nabo bameze nkabatazi ibyobarimo mugire urugo ruhire mubyare hungu nta kobwa

irakoze consolee yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Ese babanje gusaba uburenganzira kuri Police bwo kutambara caske?niba batarabikoze babandikire

ukwishaka yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

ewana nukuri butubere isomo kuko ntakiza nko kumenya uwo uriwe mumufuka kdi tureke kwishimisha munguzanyo

elias2 yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

ewana nukuri butubere isomo kuko ntakiza nko kumenya uwo uriwe mumufuka kdi tureke kwishimisha munguzanyo

elias2 yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Ubwobukwe ni bwiza ahubwo hakenewe cask z’abageni kugirango amategeko y’umuhanda yubahirizwe kandi bikagenzurwa na police kugirango hatabaho impanuka.bazagire urugo ruhire.

Fidele yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

ABA BANA NDABEMERA NAHO IBYA POLICE MUBYIHORERE KUKO BATWERETSE AGASHYA UBUNDI SE POLICE YARI IRI HEHE

mukamwiza yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Iyi couple yambaye umutuku irasobanutse pe. Congrats!!! naho uriya mutype wundi wagirango bamuforsheje kurongongora uriya mukobwa (ngirango nuko yamuteyinda... lol) urabona atishimye.

Bella yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka