Muhanga: Umugabo arashinja umugore we kumufata ku ngufu kuko ngo afite igitsina gito

Umugabo Kamatali [si izina rye nyakuri mu rwego rw’ibanga] utuye mu murenge wa Kabacuzi ho mu karere ka Muhanga, aravuga ko yagize ikibazo cyo gufatwa ku ngufu n’umugore bashakanye amushinja kuba ntacyo amumarira mu buriri.

Uyu mugabo agira ati: “mu gihe cyo gutera akabariro nk’abashakanye yarantotezaga ngo mfite agatsina gato katagira icyo kamumarira…nibwo yashatse kujya abikora ku ngufu ageraho abona guhora abinkoresha ku ngufu ntazabivamo”.

Uyu mugore ngo abonye ikibazo kitazakemurwa n’ingufu ngo yagejeje ikibazo cye kuri polisi ayibwira ko umugabo we ntacyo amumarira mu mibonano mpuzabitsina, ibi ageretseho n’ibindi birego ngo byatumye uyu mugabo yisanga muri gereza kenshi.

Nyuma batangiye kujya bageza ikibazo cyabo mu miryango yabo, waba uw’umugore kimwe n’uwe bwite.

Ikibazo cyakomeje gukomera kuko uku kungwa n’imiryango yabo ntacyo byigeze bitanga na kimwe. Uyu mugabo avuga ko iwabo w’umugore bashatse kuzana igitugu kuri uyu mugabo ngo bituma nawe afata ibindi byemezo binyuranye n’ibyo bo bifuzaga.

Akomeza avuga ko umugore we yari amaze kumunanira ku buryo bukabije, ati: “yari amaze kwigira ikirara yangara ku misozi, agashaka abandi bagabo, ubwo jye nkumva sinabishobora”.

Abaturanyi b’uyu mugabo nabo bemeza ko umugore we mbere akimuzana babonaga yitonda ariko ngo baje gusanga nta bwitonzi afite kuko ngo byagaragariraga buri wese ko ahohotera umugabo we.

Uyu mugabo avuga ko umugore atigeraga ashaka ko baganira nk’abashakanye ngo barebe uko bagera ku ngingo nyamara ngo umugore we yumvaga yakorerwa ibyo ashaka gusa, umugabo ati: “icyo yashyiraga imbere ni ukumva ko jye ngomba kuba igikoresho cye, nanjye rero nk’ukugabo wubatse uzi icyo nshaka ngasanga bitashoboka nkamwihorera”.

Aba bashakanye mu mwaka wa 2002 bamaze kugirana abana batatu. Kuba mu gutera akabariro n’umugore we bitagenda neza, uyu mugabo ngo yumva muri we nta kibazo cy’uburwayi afite ahubwo ngo asanga umugore we ashaka kuyikora ku rwego rumurenze cyane ko yahoraga amubwira ngo arasha kujya ashaka abandi bagabo bafite ibitsina byamuhaza.

Iki kibazo cyanageze mu nkiko, aho uyu mwaka urubanza rwarangijwe bategeka ko inzu, n’igice cy’isambu biba iby’umugore kuko ariwe urera abana naho umugabo agasigarana ikindi gice cy’isambu.

Uyu mugabo akaba asaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ko bwamufasha nk’umwe mu bantu batishoboye kuko iri hohoterwa ngo rwamusigiye ubumuga atagaragaje ubwo aribwo.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere batangaza ko uyu mugore ashobora kuba afite ikibazo cyo kuba atarashakana n’uyu mugabo yaba yararyamanye n’abagabo benshi ku buryo bishobora kuba byaramurenze bigatuma ashaka guhora akorerwa imibonano mpuzabitsina ku buryo bushobora kuba indengakamere, umugabo by’umwihariko utaramenyereye imibonano we atakwihanganira igihe kirekire.

Uyu mugabo yagannye ikigo kita ku kurwanya no gukumira amakimbirane yo mu ngo kitwa Mpore Mutima w’urugo cya Mukasekuru Donatille.

Mukasekuru avuga ko basabye inzego z’ibanze kuba bakurikirana iki kibazo ku buryo bw’umwihariko kuko ngo atari ikibazo cy’amategeko. Akaba yarasabye ko bakemura iki kibazo umwe adahohoteye undi.

Akomeza avuga ko bishoboka ko iki kibazo cyakemuka mu gihe bazaba baganiriye n’impande zombi kuko urugo ngo rutubakwa n’umuntu umwe. Aha akaba avuga ko bashaka kubonana n’umugore bakaganira kugirango bumve nawe ikibazo afite babe babasha kugikemura.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

AHUBWOUYUMUGORE,ARIMUKURI,WAHANGANANIBIBAZOMPAKAGUFPA,YAJE,ASHAKAUMUGABONONEUMUGABONTIYUJUJEI,BYANGOMBWA,WATWARAIKAMYO,NTAGATEGURIYAYOUFITE,NTAGOBYAKUNDA,

JEAN yanditse ku itariki ya: 4-03-2018  →  Musubize

NDAHAMYAKO NIBA UMUGORE AFITE IKIBAZO CYO KUTANYURWA NUMUGABOWE KANDI YARAMUKUNZE NTAWE AGISHIJE INAMA YO KUMUKUNDA KANDI NTAKINTU ABUZE MURUGU ABANA BATABURARA BIGANEZA NTACYO UMUGABO ADAKORA KUGIRANGO BUBAKE UMURWANGO NDUMVA UMUGORE YAGANA MPORE MUTIMA WURUGO NYIRIKINO AKAMUGANIRIZAKUKINTU CYOKUBAHA UMUGABO AKGERA MUKASEKURU DONATHILA AKAMUGIRINAMA KUKO NICYO BAFASHA URWANDA NABANYARWANDA MURI RUSANGE KUKO NTABWO ARISATANI AHUBWO NIMYUMVIRE ICYIRINYUMA MUNGO.

SHUMBUSHO ERIC yanditse ku itariki ya: 29-05-2018  →  Musubize

Abagorebaragwiraniba,aribi sinkimuzanye Nabiteganyaganone Nsanzebisaba ubumenyi(uburambe) .

Vedaste yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

Urugo rwaba babyeyi rwatewe na satani nabagira inama yo kugana murusengero bagasengerwa bagakizwa kuko batandukanye abana babo bagira uburere bubi baba babaye nki phubyi kandi bafite ababyeyi imana ibarengere.

UWITONZE ERIAS MAKIPE yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

ariko ibyago biragwira!uyu mugabo c we arazira iki ko nta ruhare yagize mu irdmwa rye?nibaganire bafatanye gukemura ikibazo basangiye,gusa nuko uwo mtgore atabyemera

nsabimana wellars yanditse ku itariki ya: 15-09-2013  →  Musubize

mbega umugabo warigushije ariko uyu mugore agannye aba sexuologue bamufasha

alis yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

BIRABABAJE PE . ABACAMANZA NABO NI ABANDI UBWO ARI BO BYABAYEHO ? NGAHO NIBABATANDUKANYE UBWO BAZI UKO ABO BANA BAZARERWA; KIZAKEMURWA N’IMANA

cduerru yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Nta kindi kizavura uyu mugore atari amasenngesho yo kumwirukanamo umudayimoni wo gusambana umurimo. Naho ubundi barata igihe. Nayoboke abanyamasengesho azakira!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-08-2013  →  Musubize

ibi bibaho gusa uyu mugore agane aba psychologue bamufasha mu bujyanama kdi yakira

mwamutsa yanditse ku itariki ya: 3-08-2013  →  Musubize

toka shitani mbega kabutindi y’umugore ahubwo uyu mugore arashaka impamvu naho ubundi nta mboro iba nto uri uwo kunyurwa uko yaba ingana kose

mutimamwiza yanditse ku itariki ya: 3-08-2013  →  Musubize

Uyu muryamgo ntituwucire urubanza, ahubwo impande zombi (umugabo n’umugore) bose ni abanyabibazo kuko biragaraagara ko batari kuvuga neza bivuye imuzi le fondement de la question. so, birakeneewe ko ubujyanama nubaganiriza bose kandi bigatangira babonana nabo mumuhezo ubundi nyuma yo gukora isesengura bakabaganiriza bose muruhame bahibereye. Murakoze.

MAHORO Cynthia yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

Uyu muryamgo ntituwucire urubanza, ahubwo impande zombi (umugabo n’umugore) bose ni abanyabibazo kuko biragaraagara ko batari kuvuga neza bivuye imuzi le fondement de la question. so, birakeneewe ko ubujyanama nubaganiriza bose kandi bigatangira babonana nabo mumuhezo ubundi nyuma yo gukora isesengura bakabaganiriza bose muruhame bahibereye. Murakoze.

MAHORO Cynthia yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

uyu ni umudayimoni wo gusenya urugo, utuma agatima gahora karehareha, ntatuze. Kereka ashatse abanyamasengesho bakamusengera Imana bakirukana uwo mudayimoni, si non ararusenya da.Ntibyumvikana ukuntu umuntu abyaye gatatu, nyuma y’imyaka irenga icumi akumva umugabo atamuhagije

mimi yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka