Mama wa Obama yagaragajwe kuri twitter yambaye ukuri

Umuntu utazwi yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter amafoto bavuga ko ari aya nyina wa Obama, Ann Dunham, yambaye umwenda w’Adamu.

Iyo foto yerekana umugore wambaye uko yavutse iherekejwe n’amagambo “ Nshuti Barack Obama, dore ifoto ya mama wawe.”

Iyo foto uwo muntu utazwi avuga ko yabonye ku rubuga (forum) 4Chan ngo yaba yarafotowe mu myaka za 50 kandi ngo ishobora no kuba yarashyizwe ahagaragara mu matora ya Perezida muri Amerika ubwo Obama yatorerwaga kuyobora icyo gihugu. Cyakora, ngo icyo gihe ntibashoboye kumenya ko ari iya nyina wa Obama.

Aya mafoto biravugwa ko ari aya mama wa Obama.
Aya mafoto biravugwa ko ari aya mama wa Obama.

Amakuru dukesha urubuga rwa internet www.7sur7.be avuga ko bishobora kuba byarakozwe mu rwego rwo guhorera Julian Assange, umugabo watangije igitangazamakuru Wikileaks cyagiye gushyira ku ka rubanda amabanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Gusa nk’uko uru rubuga rubivuga, ngo kuri internet intambara nyigira umupaka.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

abazungu bameze nk’ abasigaye batekererezwa n’ imashini.

yanditse ku itariki ya: 27-08-2012  →  Musubize

biragayitse

sabane olga yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

biriya sibyiza pe gushyira amafoto yumutu nkariya kurubuga nkoranya mbaga uwo ariwe wese birababaje

uwase muhire grace yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Obama yarangije gutambuka niyo bamusebya ntakizabihindura

niyomubyeyi jean damour yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

ARIKO BARETSE GUSEBANYA?UBWO NUKO AMATORA YEGEREJWE,NYAMARA BIRENGAGIZA KO OBAMA YASHYIZWEHO NIMANA,ARIKO SE NDABARENGANYA BABIBWIRWE NIKI?BARARUSHYWA NUBUSA, IMANA YAVUZE NTAWE UYIVUGURUZA NIBAKOMEZE GUTA IGIHE

Uwisanze Grâce yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

ariko uzi ko nubwo yambaye ukuri ari umugore mwiza!!!!!aruta benshi mu Rwanda kandi naho haba beza, naho ibyo guharabika byo ntibizabuza Gentleman OBAMA gutegeka isi, uwabikoze nakureyo amaso

birori yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

ibi nugusebanya

jado yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

NDAGAYA ABANTU BATANGA AMAKURU ADAFITE AGACIRO UBWO IYBO BIMARIYE ABANYARWANDA IKI? MUJYE MWIHA AGACIRO MUGAHE HESHE NABANDI . UBWO IYO NKURU ISEBYA MURABONA IKWIYE ABANYARWANDA BIYUBAHA? CYANGWA ABANA BIMANA?

NYINA WA OBAMA NUMUBYEYI NKA BABABABYAYE. AKWIYE ICYUBAHIRO NKICYUMUBYEYI WESE. BANYARWANDA MUREKE TWIYUBAHE KANDI TWUBAHISHE NICYATUBYAYE. NUMURAGE WURWANDA RWAGASABO

FIFI yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

birababaje ariko uwabikoze yigaye apfa kuba yarabyaye presind wowe wabikoze wabyaye nde wigayeeeee

kevin yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka