Inyandiko ziburira abirabura zatangiye gukwirakwira kuri internet

“Abirabura ntibasoma, kubw’iyo mpamvu bazahora ari abacakara bacu,” ni amagambo akubiye mu butumwa buri gukwirakwizwa ku mbuga zitandukanye za internet, ipfobya abantu bafite uruhu rwirabura, ishingiye kubyo ibanenga birimo ubujiji, kwifuza birenze n’ubusambo.

Abagiye bakwirakwiza iyi nkuru ntibagaragaza uwavuze ayo magambo, n’ubwo ngo ari umuntu w’uruhu rutukura (umuzungu), ariko bagasobanura bose ko bayumvanye uwitwa Dee Lee kuri radiyo batavuga izina, ikorera mu mujyi wa New York (USA).

Mu rurimi rw’igifaransa iyi nyandiko igira iti:” Les noirs ne lisent pas et resteront toujours nos esclaves”, ibanzirizwa n’amagambo yo kwisegura kubera ikosa ryo gupfobya abantu b’uruhu rwirabura, ariko nanone igasaba uwayisoma kwitekerezaho, akareba koko niba nta banga ry’ubuzima rimwihishe mu bitabo.

Iyi nyandiko yemeza ko abirabura bazahera mu bucakara babitewe n’ubujiji, aho igira iti: « Uburyo bwiza bwo guhisha ikintu umwirabura , ni ukugishyira mu bitabo”.

Nyamara ngo bitewe n’uko isi y’iki gihe yateye imbere mu ihererekanyamakuru, mu masomero anyuranye no kuri internet hari ibitabo byaha Abirabura ubumenyi bwo kubafasha kwibohora ku ngoyi y’ubukene no kumenya amategeko abarengera.

Iyi nyandiko inenga ko Umunyafurika ufite impano y’ubuvumbuzi, imurimo cyangwa se yahawe na ba sekuru, ashaka kuyikubira akarinda iyo ayipfana. Ngo abirabura bariyibagiwe, bibagirwa idini ryabo gakondo n’abahanuzi babo baribagiranye.

Ikindi kinengwa ku birabura muri iyi nyandiko, ni ukwifuza birenze ubushobozi bwabo, gusesagura ibyo bafite, hamwe no kudateganyiriza ejo hazaza; aho ngo usanga buri Mwirabura yifuza kugura ibintu byiza cyane kandi bihenze.

Iyi nyandiko igira iti: “Bifuza kubaho nk’Abanyamerika, bakambara inkweto zigezweho, bakagendera mu modoka nziza cyane kandi zihenze, bakifuza ku mazu y’imitamenwa, nyamara ntibibuke guteganyiriza abazabakomokaho .

Iyi nyandiko yatangiye guhererekanywa guhera mu 2008, ariko ntibahamya neza igihe Dee Lee yayitangarije. Ikavuga ko mu mwaka wabanjirijeho wa 2007 wonyine, abirabura bakoresheje mu minsi mikuru ya Noheri n’ubunani, amafaranga agera kuri miriyari 10 z’amadolari y’amerika.

Aha ngo bari biyibagije ko umusaruro bakorera uko ari bose ku isi mu gihe cy’umwaka, ngo utajya urenga miriyari 450 z’amadolari ya Amerika. Ayo mafaranga angana na 2% by’umusaruro abantu bose ku isi bakorera mu gihe cy’umwaka.

Abirabura ngo aho baba bari hose ku isi bateye kimwe, baba Abanyamerika, abari i Burayi cyangwa muri se muri Afurika, bose ngo bameze nk’abasazi mu bijyanye no kwaya (gupfusha ubusa ibyo bafite), kandi ibyinshi ari ibyo baba bahawe mu nkunga iva ku Bazungu.

Icya nyuma abirabura banengwa ni ubusambo cyangwa kwikubira, ngo bizatuma bakomeza gufatwa nk’abacakara cyangwa abakoroni b’abazungu.

Bavugwa ko bakunda kuba ba nyamwigendaho ntibaharanire kuzamurana ngo bagakunda kurya bonyine biyibagije ko hari bagenzi babo cyangwa abavandimwe bababaye.

Iyi nyandiko irangira ivuga ko n’iyo abirabura basomye, ibyo basomye nta kamaro bibagirira kuko batabisoma bafite intego bashaka kugeraho.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

ntabwo byemeye nagato ahubwo baratwibasira kuko badutanze kwiterambere,umunyarwanda yaravuze NGO ntanwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi kandi uko imyaka ishira Africa igenda itera imbere natwe bizagenda biza kandi aho tugeze harashimishije

dinah yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Thx Simon,ntiyabeshye na busa:ibi byigeze no kuvugwa n’undi mu raciste w’umuzungu ariko we yaranatukanye cyane arangije isebanya ati "ntimukwangwe nuko mbivuze kuko abirabura ntibazabimenya kuko badasoma".Byaraduhamye rero

uwizeyimana lambert yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

nyamara harimo isomo rikomeye nubwo batwibasiye ariko tumenyeko babyaje umusaruro umutungo bafite kandi tuge twibukako ntacyo bahawe tudafite ariko gukoresha imitungo kamere yacu nabi hamwe nokuyiryaniramo bituma duhora tubategeye amaboko
duhaguruke dukore kandi dukore neza kurigahunda tuzatera imbere .

mugasa samu yanditse ku itariki ya: 4-08-2012  →  Musubize

Les Africains sont vraiment intelligents puis qu’il existe plusieurs écrivains en Afrique et même les blancs en utilisent dans leurs études. Même s’ils ont été riches avant notre planète, ils leur fallaient savoir que les noirs ont donné bcq leurs contributions tant force que scientifique. Ils ont utilisé la malignité et la rusée pour coloniser l’Afrique comme ça, avec la colonialisme et l’esclavagisme, ont bloqué le développement de l’Afrique. Si vous les blancs, nous laissez traquilles sans toutes fois nous chamailler, embêter et tracquasser dans notre vie privée, nous aurions la richesse plus avancée que le votre. Sachez-vous que vos produits commerciaux, vous trouvez les matières premières en Afrique etc

Alpha yanditse ku itariki ya: 4-08-2012  →  Musubize

Iyi nyandiko irashaje, gusa ibyo yanditse, kandi uwariwe wese byari bikwiye kudutera kwibaza.

karera yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Nyamara nibyo! Ukuri guca mu ziko ntigushya! Nanjye rwose ndabyemeza. Ko benshi muri mwe bize, ni bangahe bagura ibinyamakuru? Ni bangahe bagura byibura igitabo kimwe mu mwaka? Ni bangahe bikopesha muri banki, bakwubaka inzu y’ibyumba umunani, douches/toilettes eshanu, na parking ifite imyanya ine, kandi afite umugore umwe n’abana batatu?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Njyewe simbyemera na gato, ubuse mu bazungu mwubwira ko nta njiji zirimo, abakene, ninde ubarusha kwikundase? ahubwo ni ukwiyemera kwabo, ubuse abanyafurika bangahe banditse ibitabo byinshikandi byiza kurusha ibyabo? ahubwo bashime Imana kuko badutanze iterambere barangiza bakaza kuridukangisha tukamera nkaho tugomba gukurikiza ibyabo!
mes chers amis il faut donner le temps au temps, nabo byabatwaye imyaka myinshi ngo bige batere n’imbere!
tuzabigeraho ne vous enfaites pas gusa nyine ni ukubishyiramo courrage!

kazini yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

nubwo yibasira abirabura ariko irigisha.icyo nemera ni uko ntaho uruhu ruhurira n’imitekereze cyangwa imigirire y’umuntu.ariko ntibibabuza ko ibi bituma usanga abazungu badufata nk’abana nk’uko uzabibona kenshi iyo bigisha mu mashuri, ahubwo kuva tubimenye nitwisubireho. ariko nanashimira kamuzinzi kubw’inkuru ziba zicukumbuye.courage!

Innocent yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Non! que Dieu vous pardonne! Votre mémoire est trop courte. Auriez vous oublié les crimes que les blancs ont commis en tant que tortionnaires esclavagistes?!!!
Si africains ou afro americains creent la jalousie dans les coeurs de certains extremistes,
comprenons par là orgueil et mauvaise foi!!! n oublions pas leur complexes multiples qui à ce jour les rendent ridicules de n avoir pas pu riposter au célèbre Pasteur MARTIN LUTHER KING. "I HAVE A DREAM" no DREAM but a bright REALITY. Les africains ou afro américains ne doivent rien aux rapaces qui pillent les forets et les sols africains...

Imitae yanditse ku itariki ya: 29-07-2012  →  Musubize

Iyi nyandiko irasobanuye neza, kuvuga uko abirabura tumeze nta kosa ririmo, kandi ibyo ivuga njye mbona ari ukuri , ahubwo duhereye kuri iyi nyandiko twakagombye kwishakamo ibisubizo.

BIMENYIMANA Théophile yanditse ku itariki ya: 29-07-2012  →  Musubize

"Uburyo bwiza bwo guhisha umwirabura ikintu ni ukucyandika mu bitabo"... Nyamara ubanza uku ari kwa kuri kubabaza ukubwiwe! Uretse muri bureau/office na bibliotheque/libraries ibitabo na raporo bibikwa, uzarebe mu modoka tugendamo umubare w’ababa bagenda bareba mu idirishyaaaaaaaaa.... basinzira, baganira kuri kanaka na nyirakanaka, ariko agatabo wapi.
Gupfukirana ubuhanga, ubushobozi n’impano se hari ubishidikanyaho? Umusaza w’iwacu wajyaga avura abantu bose bariwe n’inzoka akanunga abavunitse mu minsi itatu abavuje kubaciraho uducandwe duke no kuvuga imitongero ntiyapfuye akabijyana?!
Gusesagura no kutazigama cg ngo duteganyirize ejo byo ni utuntu twa benshi muri twe rwose...

Ad yanditse ku itariki ya: 29-07-2012  →  Musubize

iyi nyandiko ntabwo byatangaza ko yaba yaranditswe numwe mu ba RASISTE. agerageza kwerekana ukuri kwenda gushoboka ariko akabishyiramo kwiyemera. Ibi uzabisanga mumvugo nyinshi zabazungu bakwereka ko bazi cyane uko abirabura tubaho kandi buzuye ivangura gusa mumitwe yabo

kjoss yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka