Abagore n’abakobwa bakoze isiganwa bambaye inkweto ndende n’ijipo ngufi

Abagore bagera ku 150 basiganywe ku maguru bambaye inketo ndende n’utujipo tugufi i Moscou mu gihugu cy’u Burusiya aho hari hateraniye imbaga y’abantu benshi bari baje kureba ari rushanwa.

Inkweto bari bambaye.
Inkweto bari bambaye.

Abo bagore n’abakobwa bagombaga gusiganwa metero 50. Iryo siganwa ryari rifite amabwiriza yihariye; umugore wese wari witabiriye iri rushanwa yagombaga kuba yambaye inkweto ndende nibura zifite cm 9 za talon, ijipo ngufi imwe izwi ku izina rya mini-jupe nk’uko bitangazwa na 7s7.be.

Bamwe muri bo ntababashije kurangiza iri rushanwa, kubera kunanirwa kwihuta bambaye izo nkweto zifite uburebure bukabije

Abarangije n'imbarwa kuko abenshi baraguye.
Abarangije n’imbarwa kuko abenshi baraguye.

Batatu ba mbere nibo bageze ku isiganwa rya nyuma, naho uwa mbere, yabonye igihembo cy’amayero 2.500.

Iri rushanwa risanzwe riba buri mwaka kandi ryitabirwa n’abantu benshi, baba abaryitabiriye cyangwa se abaje kwihera amaso.

Uwatsinze irushanwa yahawe amayero 2500.
Uwatsinze irushanwa yahawe amayero 2500.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka