Zambia: Umugeni yatekesheje amenyo bitungura benshi
Muri Zambia, umugeni yasabwe guteka akoresheje amenyo kugira ngo agaragaze ko yakwita ku mugabo we n’umuryango muri rusange n’igihe yaba adafite ingingo nk’amaboko.
Amafoto yerekana uwo mugeni ateruje isafuriya amenyo, amaboko ari mu mugongo, yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, umukobwa wayashyize kuri urwo rubuga yasobonuye ko ibyo bijyanye n’umuco n’imigenzo ya sosiyete y’Aba-Bemba muri Zambia.
Ayo mafoto yerekana uwo mugeni ateka ibyo kurya akoresheje amenyo ku munsi w’ubukwe bwe, yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, maze abantu batangira kuyavugaho ibintu bitandukanye, bamwe bavuga ko batabikora nubwo waba ari umuti bitewe n’uko babona bigoye cyane, abandi bakibaza impamvu uwo mugeni yemeye gutekesha amenyo kandi mu by’ukuri afite amaboko. Abandi bakavuga ko uwo ari umuco wa cyera, kandi urimo gukandamiza cyane.
Nyuma y’uko ayo mafoto avuzweho byinshi n’abibaza impamvu z’icyo gikorwa, umukobwa ukoresha urubuga rwa Twitter yitwa @DonCorleANN, yasobanuye ko ibyo biri mu muco n’imigenzo y’Aba-Bemba bo muri Zambia, yemeza ko ibyo biba bigamije guhamya ko umugore nubwo yaba yatakaza ingingo zimwe na zimwe nk’amaboko, n’ubundi yakomeza kwita ku mugabo we neza.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter @Being_Adaa yagize ati, " Ndashima kuba njyewe ndi uwo muri Nigeria, kubera ko mu by’ukuri ndibaza, ni gute nshobora gukoresha amenyo nterura isafuriya ku ziko?”
@Marketer yagize ati, “ Ko mbona ari ukumurushya uyu mwana w’umuntu koko, harya ngo ni ukwerekana ko yashobora kwita ku muryango, by’umwihariko umugabo?. Ntibyaba bitangaje ko uwo muco watangijwe n’abagabo.”
@raytony001 we yagize ati, “ Byose biba byerekeye ibyo kurya ku bagabo b’Abanyafurika. Na nyuma yo gutakaza urugingo, baratekereza ibyo kurya gusa. Kubera iki mudasaba uwo mugabo kujya gukoresha amenyo ye ahiga inyamaswa mu ishyamba, akerekana niba yabishobora yanatakaje urugingo”.
" Akenshi njyewe nemera imico n’imigenzo ariko hari bimwe na bimwe numva ntashyigikira. Sinshobora gukora ibi bintu bibi gutya, nubwo byaba ari umuti”.
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo se n’umugabo we yarabyemeye ko umugore we avunishwa gutyo? Mbega bibi! Icyo gihugu nubwo cyaba ari cyo cyanjye nakivamo ngashaka abadatekereza gutyo, nkazakigarukamo barajijutse
Ibyo birenze kuba umucakara?!isafuriya ishushye uyu mugeni yayiteruza amenyo Koko?cg nuguhonyora uburenganzira bwamuntu?
ahubwo iryombona arihohoterwa rikorerwa abagore bazambaya ukonukugora umugorepepe