Yongeye kubona gitari ye yibwe mu myaka 46 ishize

Umuhanzi w’Umunya-Canada uzwi cyane mu njyana ya ‘rock’, Randy Bachman, yongeye kubona gitari ye yibwe mu myaka 46 ishize, biturutse ku mufana we wayibonye mu Buyapani, nk’uko byatangajwe na France 24.

Randy Bachman yongeye kubona gitari ye yibwe mu myaka 46 ishize
Randy Bachman yongeye kubona gitari ye yibwe mu myaka 46 ishize

Bachman, ari we wa mbere wanditse indirimbo "American Woman" ari kumwe na ‘Guess Who’, yagiye i Tokyo ku ya 1 Nyakanga 2022, kwakira gitari ye yari imaze imyaka 46 iburiye muri Hoteli y’i Toronto muri Canada.

Bachman yagize ati "Wow", ubwo yari amaze gufata gitari ye mu ntoki mbere yo kuyijyana ku rubyiniro, aho yahise ajya gucuranga mu gitaramo kidasanzwe kuri Ambasade ya Canada mu Buyapani.

Icyo cyamamare mu njyana ya rock ubu ufite imyaka 78 y’amavuko, yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abafarannsa (AFP), ko yari yarababajwe cyane no kwibwa kw’iyo gitari.

Yagize ati "Hamwe n’iyo gitari, nanditse indirimbo zagurishijwe za miliyoni…,mbese yari nka gitari irimo imitsindo kuri njye, ibuze rero mu buryo butunguranye, ni imitsindo yanjye yari igiye."

Iyo gitari ngo yari yaraguze mu 1960, akiri umusore w’ingimbi, ayigura ku Madolari 400, yaragiye ayizigamira ayakuye mu tuzi yakoraga nko kogereza abantu amamodoka, gusigarana abana (babysitting), n’ibindi.

Ni Gitari ngo yakundaga cyane kuko yayikoresheje igihe kirekire, acurangira abantu ku mihinda we n’inshuti ye akaba n’umunyamuziki Neil Young.

Yari gitari isobanuye byinshi kuri Bachman ku buryo ngo yayijyanaga no mu bwiherero iyo yabaga ari ku rugendo.

Yagize ati "Buri wese muri ‘Band’ yabaga arimo kunseka ukuntu njyana gitari no mu bwiherero, ariko kubera ukuntu nari naravunitse cyane kugira ngo mbone iyi gitari, numvaga ntashaka ko yazibwa."

Gusa umunsi umwe mu 1976, Bachman yahereje gitari ye umuntu warimo ashyira imizigo yabo mu cyumba mu gihe abagize ‘band’ bari bakirimo gusakwa no kugenzurwa, nyuma rero ntibamenye aho yarengeye.

Bachman yakomeje gushakisha iyo gitari ye mu myaka myinshi ntiyayibona, nyuma Umunya-Canada William Long yiyemeza kumufasha gushakisha, akajya agereranya amafoto y’iyo gitari yibwe n’amafoto ari ku mbuga za Internet z’amaduka acuruza za gitari hirya no hino ku Isi.

Aganira na AFP, William Long w’imyaka 58 y’amavuko yagize ati "Numvaga, mfite icyizere ko nzayibona, ntangira gushakisha ndeba mu mafoto agera kuri 300 ya za gitari za ‘orange Gretches’ kuko iyo gitari ya Bachman ni ko yari imeze."

Mu mafoto yose yabanje kureba, ntayahuzaga ibirango n’iya Bachman yibwe, kugeza ubwo abonye gitari imwe ku rubuga rwa Internet rw’iduka rya za Gitari ryo muri Tokyo mu Buyapani.

Akomeje gushakisha, Long yaje kugwa kuri videwo kuri ‘youtube’ y’umunyamuziki w’Umuyapani witwa Takeshi, arimo acuranga iyo gitari ya Bachman yakundaga cyane.

Takeshi, yavuze ko yaguze iyo gitari ya Bachman mu 2014, akayigura ku ma Yen hafi 850.000 ($6,300).

Long yahise abwira Bachman ibyo yabonye, nyuma bategura uko bazahurira muri Tokyo Bachman akongera kubona iyo gitari ye yari amaze imyaka myinshi abuze.

Ku wa Gatanu, mu birori byateguwe na Ambasade ya Canada ‘Canada Day’, abo baririmbyi bombi babihuriyemo, nyuma bajyana ku rubyiniro. Bacuranganye indirimbo zirimo iyitwa American Woman yakunzwe cyane mu myaka ya 1970, nyuma ikagenda isubirwamo n’abahanzi batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka