Yitabye Imana amaze imyaka 42 muri koma
Umukobwa witwa Edwarda O’Bara ukomoka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Floride yapfuye tariki 24/11/2012 afite imyaka 59 nyuma y’imyaka 42 ari muri koma.
Mu mwaka wa 1970 ubwo yari mu mashuri yisumbuye O’Bara yafashwe n’uburwayi ku buryo butunguranye ahita ajya muri koma asinzira ubudakanguka kandi atarapfuye, abaho atyo mu gihe cy’imyaka 42.
Gusa ngo mbere yo gusinzira yahise asezeranya nyina ko atazigera amusiga bibaho, ibyo kandi ngo yabyubahirije muri iyi mwaka 42 yose yabayeho ari muri koma ariko atarapfuye.

Impamvu ngo batigeze batekereza ko yapfuye ngo babe bamushyingura nuko nyina akimara guhabwa iryo sezerano n’umukobwa we nawe ntiyigeze amuva iruhande, mu myaka 5 ntiyigeze agira ahantu na hamwe ajya asize umukobwa we.
Aho byabaga ngombwa ko yigirayo yamusigagaho mukuru we byaje kuba na ngombwa ko uwo mukuru we areka imirimo yari afite kugira ngo aze kuba kuri murumuna we wari muri koma kandi ngo ibyo ntiyigeze abibonamo ikibazo kuko ngo yabigiriraga mwene nyina yakundaga.
Nubwo O’Bara apfuye amaze iki gihe cyose muri koma umuryango we ntiwigeze utekereza kumujyana kurwarira mu bitaro ahubwo watumagaho abaganga bakaza kumukurikiranira mu rugo iwabo i Floride muri iyo myaka yose; nk’uko bitangazwa na 7s7.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|