Yishe umwana we kuko atari kuzamubonera inkwano

Umugabo w’Umuhinde witwa Reshma Banu afunzwe na polisi y’icyo gihugu azira kwica umwana we amuziza ko ari umukobwa kandi bikaba bitari kuzamworohera kumubonera inkwano kuko muri icyo gihugu hari amoko ategeka ko abakobwa aribo batanga inkwano.

Uyu mugabo yamenye ko umugore we yabyaye umukobwa arababara cyane, ndetse abwira umugore we ko yumva bakwiye kwica uwo mwana bakihekura ngo kuko batari kuzabona ubushobozi bwo gukemura ibibazo byari kuzaterwa n’uko babyaye umukobwa.

Uyu mugore ariko ntiyigeze atekereza ko umugabo we akomeje ibyo yavugaga, ngo yumvaga umugabo we nabona ukuntu ako kana ari keza azagakunda, ibyo kukaziza inkwano bikamuvamo.

Nyuma y’amezi atatu yakubiswe n’inkuba amenye ko umugabo we yishe akana, akavunnye ijosi ndetse akanagatwika akoresheje itabi.

Abaganga bo mu Buhinde babwiye televiziyo CNN y’Abanyamerika ko imico imwe n’imwe mu Buhinde n’ubukungu bwifashe nabi bisigaye bituma benshi mu Bahinde bahitamo kuvanamo inda iyo bamaze kumenya ko batwite abakobwa.

Ibi ngo bimaze kugera ku ntera yo hejuru ku buryo ku bana bari munsi y’imyaka itandatu aho ubonye abahungu 1000 haboneka gusa abakobwa 914 mu gihe ahandi abakobwa bakunze kuba baruta abahungu ubwinshi.

Umuryango w’Abibumbye uravuga ko mu Buhinde ariho hantu umuntu wese agirira ibyago byinshi iyo avutse ari umukobwa kurusha ahandi hose ku isi.

Dr Anand Krishnan wakoze ubushakashatsi kuri iki kibazo yasanze iyi migirire idakwiye igaragara cyane mu bantu bajijutse n’abifashije kurusha mu miryango y’abakene, dore ko ari nabo babasha kwishyura amafaranga yo kureba igitsina cy’umwana ukiri mu nda y’umubyeyi no kwishyura amafaranga basabwa ngo inda bayivanemo.

Uretse ikibazo cy’inkwano, mu Buhinde babona umwana w’umuhungu nk’inkingi kuko n’ubwo abakobwa aribo batanga inkwano, umuryango mushya ukunze kujya kuba hafi y’ababyeyi b’umuhungu. Ibi bigatuma ababyaye abakobwa basigara bonyine ntacyo uwari umukobwa wabo akomeza kubafasha cyane mu buzima busanzwe.

Mu Buhinde hari amategeko abuza abaganga kubwira ababyeyi igistina cy’umwana utaravuka ndetse n’irihagarika gutanga inkwano, ariko yose ntakurikizwa. Ibi byose nyamara biraba mu gihugu cyiyobowe n’umugore ndetse na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko akaba ari umugore.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nonese ko yamwishe nakomeza akabyara abakobwa azajya ahora abica? njyewe numva atakagombye gukora iryo kosa ryo kwica umwana w’ umukobwa abwiwe n’ iki ko wenda ko atari kuzakura abahungu aribo batanga inkwano.

Janviere yanditse ku itariki ya: 28-06-2012  →  Musubize

agahinda nica kagira mubi,yamwe abakobwa twaragowe kuva cyera..ariko uwa mugabo nanundi mwana azapfa abonye.imana izamuha...

amanda yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka