Yiciye intoki enye kugira ngo abone uko areka akazi

Mu Buhinde, umugabo w’imyaka 32 yiciye intoki enye ku kiganza cy’ibumoso, kugira ngo abone uko ahagarika akazi, kuko yari yaratinye gusezera ku mwanya yakoragaho nk’ushinzwe ibya mudasobwa (computer operator) mu ruganda rucukura rukanatunganya amabuye y’agaciro ya diyama, rwa mwenewabo wo mu muryango.

Guhakana cyangwa se kuvuga ‘oya’ hari abantu babifata nk’ikintu cyoroshye, ariko hari abo bikomerera kugeza ubwo bashobora no kwigirira nabi, kubera gusa ko byabananiye guhakana cyangwa se kuvuga oya ku kintu runaka, nk’uko byagenze ku mugabo wo mu Buhinde witwa Mayur Tarapara, wiciye intoki enye, kugira ngo abone uko yava mu kazi, kuko yari yarabuze aho yahera asezera umukoresha.

Uwo mugabo yahimbye ko yagize impanuka ya moto ikaba ari yo yatumye acika intoki enye, ariko iperereza rya polisi ndetse na za camera zo ku muhanda z’aho yavugaga ko impanuka yabereye, bigaragaza ibindi bitandukanye n’ibyo yavugaga.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2025, uwo mugabo yagiye kuri sitasiyo ya polisi yo mu gace avukamo ka Surat avuga ko intoki ze enye zacitse ku kiganza cye cy’ibumoso, nyuma yo gukora impanuka ubwo yari atwaye moto, agiye gusura inshuti ye, agafatwa n’isereri bitunguranye akagwa mu nkengero z’umuhanda, aza gukanguka nyuma y’iminota 10, asanga intoki ze zacitse zavuyeho ndetse zanabuze.

Polisi ikimara kumva iby’icyo kibazo cy’uwo mugabo, ngo yabanje gutekereza ko izo ntoki ze zaba zacitse muri iyo mpanuka, ariko nyuma zigahita zibwa n’abantu bagiye kuzikoresha mu migenzo itandukanye harimo n’ubupfumu, ariko iperereza riza kugaragaza ko mu byo uwo mugabo yabwiye polisi harimo ukuri gukomeye yahishe.

Nyuma y’uko Polisi imaze kwakira icyo kibazo, yarangiza ikagishyikiriza ishami rishinzwe kugenza ibyaha (Crime Branch), abashinzwe kugenza ibyaha batangiye kureba amashusho yafashwe na za camera zigenzura umutekano (CCTV) ku muhanda yavugaga ko yakoreyeho impanuka, ndetse bashaka n’abatangabuhamya baba barabonye iyo mpanuka iba.

Ayo mashusho yerekanye Mayur aparika moto ye iruhande rw’umuhanda nyuma ajya kure gato y’umuhanda, agaruka afite ikiganza cy’ibumoso cyakomeretse, kandi nta muntu wamubonye akora impanuka yavugaga muri uwo muhanda. Polisi ikomeje kumuhata ibibazo, uwo mugabo yageze aho yiyemerera ko ari we ubwe witemye intoki.

Polisi yabwiye ikinyamakuru The Hindu cyo mu Buhinde ko “Tarapara yiyemereye ko yaguze icyuma gityaye mu iduka riri ahitwa ‘Char Rasta muri Singanpore, nyuma y’iminsi ine, ku cyumweru nijoro ajya ku muhanda wa Amroli aparika moto, nka saa kumi z’umugoroba, aragenda yitema intoki enye, arangije ahambira ukuboko aguhiniye mu nkokora kugira ko amaraso adakomeza kuva ari menshi, hanyuma afata icyuma n’izo ntoki yari amaze gutema abifungira mu gakapu arabijugunya.”

Mayur Tarapara arimo abazwa n’abashinzwe kugenza ibyaha, ngo yavuze ko ibyo byose yabikoze kubera ko atagishaka gukomeza gukora muri sosiyete ya mwenewabo, ifite uruganda rutunganya rukanacuruza amabuye y’agaciro ya Diyama, ariko akaba atarashatse kumubwira ko atagishaka kumukorera mu ruganda, bityo kuba yaracitse intoki enye ku kiganza bikaba byaratumye agaragara nk’utagishoboye akazi, agahita abona uko akavaho nta kindi kintu bimusabye kuvuga abwira uwo mukoresha we.

Polisi yatangaje ko yabonye ako gakapu yari yajugunye, isangamo icyuma n’intoki eshatu gusa, urundi rurabura, ariko n’ubu ngo iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane amakuru yisumbuyeho kuri iyo nkuru y’uwo mugabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka