Yezu ngo yakwepye umusaraba habambwa murumuna we

Inyandiko z’Abayapani zimaze imyaka 1500 zavumbuwe zivuga ko Yezu atitanze ngo abambwe ku musaraba ahubwo ko yaguye mu gihugu cy’Ubuyapani afite imyaka 106.

Izo nyandiko zivuga uko ibisekuru byo mu muryango w’aba Takenouchi byagiye bisimburana zivuga ko Isukuri, murumuna wa Yezu, ari we wabambwe kuko Kristo yari yaragiye gusura igihugu cy Ubuyapani afite imyaka ibarirwa hagati ya 23 na 30.

Yezu ngo yaguye i Shongi aho yabaye n’umugore we n’abana babo batatu kugeza yujuje imyaka 106 ari na yo ngo yapfuye afite.

Abayapani bavuga ko Yezu ageze mu Buyapani yize ururimi (Ikiyapani) akiga n’umuco hanyuma agasubira i Yeruzalemu. Ngo nyuma yaje kujya mu gihugu cya Seribiya ahava yerekeza mu Buyapani aho yururukiye ku kibuga cy’indege cya Hachinole ku birometero 40 uvuye i Shingo anyuze Alaska muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Igituma Abayapani bakomera cyane ku makuru ari muri izo nyandiko ngo n’uko iyi myaka bavuga ko Yezu yari mu Buyapani ntacyo Bibiliya iyivugaho.

Igitangaje ariko ni uko abaturage batuye mu mujyi wa Shingo hafi ya bose ari abayoboke b’idini ya Boudha (ababoudiste). Umugore witwa Toshiko Sato ni we wenyine ufite ukwemera kwa gikiristo i Shongi. Uyu mugore ahakana iby’izi nyandiko yivuye inyuma avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Hari n’abandi kandi bavuga ko aya mateka ari ikinyoma kigamije gutanga umusaruro dore ko irimbi uwo bita Yezu Kristo ashyinguwemo rikurura umubare wa ba mukererugendo utabarika.

Kuri ako gasozi ka Shingo hari imva ebyiri zigaragara ku buryo budasanzwe hejuru y’imirima y’umuceri. Iya mbere ngo igaragaraho ugutwi kwa Isukuri, murumuna wa Yezu, n’imisatsi ya Bikira Mariya. Yezu Kristo we ngo akaba ku yindi iriho umusaraba ukoze mu giti.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko noneho ndumiwe
Nubwambere nakumva ibintu nkibi. Abayapani bararwaye nukubasengera

Akumiro yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

yesu kristo uko yari ari niko ari ntazigera ahinduka uwashaka yamwizera kuko imirimo ye iragaragara .imbaraga zumuzuko we tuzifitemo ubuhamya twe abamwizeye

niyomahoro philemon yanditse ku itariki ya: 9-04-2012  →  Musubize

Ibi rwose ndumva bidasobanutse ,icyakora biranatangaje.Ese koko niba aribyo kuki barindiriye ngo iyo myaka yose ishire arinde no gupfa,kuki batabivuze mbere ngo umuntu abe yajya no kumwibariza.

Ericus yanditse ku itariki ya: 2-04-2012  →  Musubize

hahahaha abayapani kandi barashaka gukomeza kwandika izina! Ubu se ubushakashatsi bwakozwe kuri Yezu bwaribeshye, nibagende! Anyway mutubwire aho mwakuye iyi nkuru dusome ibindi birambuye!

Egoko! yanditse ku itariki ya: 3-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka