Yatwaye imodoka ajya kwa muganga nyuma yo gucika ukuboko
Umugabo w’umunyahongiriya w’imyaka 37 witwa Tibor yacikiye ukuboko munsi y’inkokora ku bw’impanuka, abasha gutwara imodoka yijyana kwa muganga.
Uyu mugabo amaze gucika ukuboko ku bw’imashini yari arimo gukoresha, yabashije kubanza gukura igice cy’ukuboko cyari mu mashini maze acyitwaje, ava ahitwa i Purbach ajya kwivuriza mu mujyi uri hafi aho wa Eisenstadt.

Igipolisi cy’aho uyu mugabo yari ari kivuga ko kuba yari atarabona umwanya wo kuruhuka ngo yibaze ibyamubayeho (yari muri état de choc), byatumye aticwa no kuba yari yavuye amaraso menshi.
Kajugujugu ni yo yamujyanye i Vienne aho abahanga mu byo kubaga bakoze akazi ko kongera kumuteranyiriza ukuboko; nk’uko byatangajwe na lepoint.fr kuwa 12/5/2013.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|