Yatunguwe no gusanga umugore we ari umugabo

Umugabo witwa Mohammed Mutumba utuye mu gace kitwa Kyampisi mu Karere ka Kayunga muri Uganda, aherutse gusezerana mu idini ya Islamu n’uwitwa Swabullah Nabukeera wari usanzwe ari umugabo ariko ariyoberanya yihindura umugore ku isura.

Mohammed Mutumba na Swabullah Nabukeera wari wiyoberanyije yigize umugore (Ifoto: Daily Monitor)
Mohammed Mutumba na Swabullah Nabukeera wari wiyoberanyije yigize umugore (Ifoto: Daily Monitor)

Abo bageni ngo bari batarakorana imibonano mpuzabitsina na rimwe. Nyuma yo gusezerana, ngo bamaze ibyumweru bibiri nabwo ntayo barakora kuko umugore yari yabwiye umugabo ko ari mu mihango, umugabo akomeza gutegereza igihe umugore azaba ameze neza.

Icyakora ikinyoma cy’umugabo wari wigize umugore ngo nticyamaze kabiri kuko yaje gutahurwa biturutse ku bujura yakekwagaho. Abaturanyi b’abo bageni ngo babonye uwiyitaga umugore yurira igipangu ajya kwiba televiziyo n’imyenda mu baturanyi.

Abibwe ngo batanze ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayunga, batumizaho uwo mugore Swabullah Nabukeera, aza aherekejwe n’umugabo we Mohammed Mutumba wari usanzwe ari n’umuyobozi w’Abayislamu (Imam) mu gace bari batuyemo, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha ikinyamakuru The Daily Monitor ibivuga.

Umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha kuri iyo sitasiyo ya Polisi ya Kayunga witwa Isaac Mugera avuga ko ubwo uwo mugore Nabukeera yageraga kuri sitasiyo ya Polisi, yari yambaye umwenda umutwikira mu mutwe no mu isura witwa ‘hijab’ yambaye n’inkweto za sandali.

Mbere yo kumufunga, babanje kumuha undi mupolisikazi ngo amusake, ariko amukoze mu gituza ngo yumve niba ntabyo yahishe mu mabere, asanga harimo imyenda yapfunyitse mu isutiya kugira ngo igaragare nk’aho ari amabere.

Abapolisi ngo bakomeje kumusaka no kumugenzura ariko batungurwa no gusanga afite imyanya ndangagitsina y’abagabo. Bihutiye kubimenyesha umugabo we wari wamuherekeje aho kuri polisi.

Richard Tumushabe w'imyaka 27 y'amavuko aha yari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayunga amaze gutahurwaho kuba umugabo wari wiyoberanyije
Richard Tumushabe w’imyaka 27 y’amavuko aha yari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayunga amaze gutahurwaho kuba umugabo wari wiyoberanyije

Uwo mugabo witwa Mohammed Mutumba ngo yaguye mu kantu, asaba polisi uburenganzira bwo kwirebera imyanya ndangagitsina y’uwo yitaga umugore we, kugira ngo yibonere amakuru y’impamo.

Nyuma yo kubona ko ari umugabo mugenzi we, Mohammed Mutumba kwihangana byaramunaniye, asaba inzego z’umutekano kumugumana kuko ari umujura.

Mugera ushinzwe ubugenzacyaha kuri iyo sitasiyo ya Polisi avuga ko bakomeje guhata ibibazo uwo Swabullah Nabukeera wari wigize umugore, ababwira ko amazina ye nyakuri ari Richard Tumushabe w’imyaka 27 y’amavuko.

Tumushabe yakomeje asobanura ko yabeshye Mohammed Mutumba ko ari umugore agamije kumurya amafaranga.

Polisi imukurikiranyeho ibyaha byo kwiyoberanya, ubujura, n’ubwambuzi bushukana.

Uko yamukunze…

Mohammed Mutumba usanzwe ari umuyobozi w’umusigiti wa Kyampisi avuga ko yabonye uwo mugabo wigize umugore ubwo yari yaje gusengera kuri uwo musigiti wa Kyampisi yambaye imyenda imuhisha mu mutwe ndetse mu maso yisize ibirungo nk’iby’abakobwa, nuko amubonamo umukobwa w’igitangaza.

Ngo byahuriranye n’uko yari arimo gushakisha umukobwa mwiza wo kurongora, noneho abaza uwo yari abonye aje gusengera ku musigiti yayoboraga, na we ntiyazuyaza ahita amwemerera. Bahise batangira ubuzima bushya bw’abakundana ariko uwo wigize umugore amubwira ko batazigera bakora imibonano mpuzabitsina igihe cyose azaba ataraha inkwano ababyeyi be, ndetse ngo banasezerane imbere y’Imana n’abantu.

Mu cyumweru kimwe, uwo mugabo ngo yari amaze kwitegura, ajyana inkwano ku mubyeyi witwa Nuuru Nabukeera wafatwaga nk’aho ari we wareze uwo wigize umukobwa (aunt), gusa na we ubu akaba yaratawe muri yombi.

Uwo mubyeyi na we yasobanuriye Polisi ko atari azi ko umukobwa we ari umuhungu kuko yaje kuba iwe ari mukuru, yitwikira mu mutwe nk’abakobwa.

Ngo banararanaga ku buriri bumwe, noneho umunsi umwe amubwiye ko yabonye umugabo, uwo mubyeyi aha uburenganzira uwo wigize umukobwa kugira ngo amusange babane, ariko amusaba kuzazana uwo mugabo mu rugo akamumwereka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

icyo mutari kumva hano nuko yararanaga nuwo nuwo witwa umubyeyi we !! niba uwo bita umubyeyi yali umugabo cyangwa umugore!!

lg yanditse ku itariki ya: 1-08-2023  →  Musubize

Ese uriya wamusatse we ntakibazo mubona afite nigute ushaka utarambagije uwo ushaka gushaka nonese icyumwerukimwer kirahagije ngo ube umenye umushaka kurishinga? uwigize umukobwa abihanirwe kuko yakoze ubujura nuburiganya ndetse akaba yakomerekeje numutima wa mugenziwe. basore namwe bakobwa murabe maso.

kafenhi yanditse ku itariki ya: 12-12-2021  →  Musubize

BIRAMBABAJE ARIKO YIHANGANE

GASIGWA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

isi irashaje pee! niba abagabo bagezaho kwihindura abagore. gusa tubemaso kuko tugeze kumahenuka yayo,icyo tusabwa nu kwishyi muburinzi bw’Imana ikaba ariyo ituyobora.

IMANIRAKOZE sabato yanditse ku itariki ya: 21-01-2020  →  Musubize

Uwo mugabo wigize umugore urumva ko yariyarabitangiye kera ntabwo byamugwiririye ahanwe ndetse bikomeye kdi abo bamureraga bashobora kuba babeshya Bari babizi rero ahanwe kko yangije umutima wu wamukunze cyane

TUYISENGE Dieudonne yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

Murakoze cyane yego yangirije umutima wuwariwamukunze kuko umutima we yaruyarawumweguriye gushaka undi bizamugora thx

Alias yanditse ku itariki ya: 17-01-2020  →  Musubize

Murakoze cyane yego yangirije umutima wuwariwamukunze kuko umutima we yaruyarawumweguriye gushaka undi bizamugora thx

Alias yanditse ku itariki ya: 17-01-2020  →  Musubize

Uwo mugabo wigize umugore urumva ko yariyarabitangiye kera ntabwo byamugwiririye ahanwe ndetse bikomeye kdi abo bamureraga bashobora kuba babeshya Bari babizi rero ahanwe kko yangije umutima wu wamukunze cyane

TUYISENGE Dieudonne yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

Nikibazo cyo kudafata avance nizongaruka yihangane

Maurice yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Egoko biratangaje tuu ubwose nkuwo muntuwareraga uwowigize umukobwa nibaruwomumuryangowe nigute ataramuzi

Esther yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Ibibintu biteye agahinda nubwoba kbs uwomugabo gore bamuhane byahataripe kuburyo nababitecyerezaga babonereho rwose

Iyamuremye fiston yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Ibibintu biteye agahinda nubwoba kbs uwomugabo gore bamuhane byahataripe kuburyo nababitecyerezaga babonereho rwose

Iyamuremye fiston yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Birababaje cyane pe .ariko njyewe nkimara gusoma iyinkuru nasanze hari ibyo uyumugabo nuyu witwa kp ari umugeni hari ibyo baribazoranyiho.aba bombi bashingiranwe kump mvu yubutinganyi batinya kubyerura imbere yabandi bose .

Mwiseneza jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 13-01-2020  →  Musubize

Isi y’ubu iteye agahinda pee! Gusa birababaje ahanirwe ibyo yakoze kdi tugende murukundo tugendana amakenga kuko n’iwacu tugeze kuyindi ntera aho dukundanira kumbugankoranya mbaga.

J Bosco yanditse ku itariki ya: 13-01-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka