Yatanze 60.000 by’Amayero kugira ngo ase na Kim Kardashian
Umugore witwa Cherri Lee w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko yakuze akunda icyamamare Kim Kardashian yiha intego yo kuzasa na we uko byagenda kose.
- Lee (iburyo) na Kim Kardashian
Cherri, ukomoka muri Koreya y’Epfo, yabazwe inshuro 15 mu gihe cy’imyaka 8, arwana no kugira ngo agere ku ntego ye yo kugira imiterere n’isura nk’iya Kim Kardashian.
Lee yongerewe ingano y’ikibuno n’iy’amabere ndetse yibagisha n’isura yo mu maso, ibyo byose abigeraho yishyuye Amayero 60.000 (asaga miliyoni 61Frw).
Lee nyuma yo guhindurwa uko yaremwe, agira ati “Icyizere cyanjye kigezweho, ndanezerewe cyane bitigeze bibaho mu buzima bwanjye. Sinzabyicuza, ahubwo icyari kuntera kwicuza ni kimwe gusa, ni uko ntari kubigeraho”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abagore n’Abakobwa benshi bifuza kuba nka Kim Kardashian,kubera ko ari umu Star ukize cyane.Nyamara ntibamenye ko yakize ahanini kubera ko yaryamanaga n’abagabo,agakunda no kwambara ubusa.Niyo mpamvu abakobwa benshi bamwigana,nabo bakambara ubusa mu ruhame.Abantu tugomba guharanira ibyiza,ntidutwarwe n’amafaranga.Icyo ni icyaha gikomeye kizatuma millions nyinshi z’abantu babura ubuzima bw’iteka.