Yatangaje amafoto nk’uwapfuye ahunga kwishyura ideni

Hari abantu bahimba ibinyoma bitandukanye bagamije kutishyura amadeni baba bafite, ariko harimo n’abahimba ibinyoma biteye ubwoba kurusha abandi. Urugero ni umugore wo muri Indonesia wahimbye ko yapfuye ndetse akifotoza yitunganyije nk’uko batunganya umurambo, ubundi agashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga, ahunga kwishyura Amadolari 268.

Nk’uko byatangajwe n’uwari waramuhaye ideni, uwo mugore witwa Liza Dewi Pramita yari yaramusabye ko yamwihanganira akamwongerera iminsi yo kwishyura kuko yari atarabona amafaranga, ariko mu gihe iminsi yari yongerewe yari hafi kurangira, umuhungu we yashyize amafoto ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, avuga ko nyina yapfuye, agaragaza umurambo w’umugore upfutse mu mutwe n’umubiri wose, afite n’amapamba mu mazuru.

Maya Gunawan, umugore wagurije Liza Dewi Pramita Amadolari 268 (hafi 300.000 Frw), avuga ko atari amuzi amaso ku maso, ahubwo bahuriraga mu tsinda rikora nk’ikimina ryakoreraga kuri Interineti, aho bahurizaga hamwe amafaranga, hanyuma agahabwa umwe mu banyamuryango buri kwezi.

Nyuma Liza asabye Gunawan kumuguriza amafaranga, mu bo yabajije baba bamuzi neza muri icyo kimina bari bahuriyemo, nta n’umwe wamuvuzeho ibintu bibi, bityo yiyemeza kumuguriza, ariko agomba kuba yamaze gusubiza ayo mafaranga bitarenze itariki 20 Ugushyingo 2022.

Pramita ntibyamukundiye kubahiriza itariki yo kwishyura yari yahawe mbere, aho yabwiye uwo wamugurije ko yahuye n’ibibazo byinshi muri iyo minsi, bityo ko yamwongerera igihe, arabyemera, amubwira ko yazishyura ku itariki 6 Ukuboza 2022, nabwo ntibyamukundira kwishyura, kandi noneho ntanasubize ubutumwa bugufi. Nyuma ku itariki 11 Ukuboza 2022, Maya Gunawan ngo yatunguwe no kumva ko umugore wari umufitiye ideni yapfuye.

Umuhungu wa Liza Dewi Pramita yashyize amafoto kuri Facebook avuga ko nyina yapfuye urupfu rubabaje, aguye mu mpanuka y’imodoka yabereye ku kiraro cy’ahitwa Medan. Ayo mafoto yerekanaga umurambo w’umugore bafunze amaso, amapamba mu mazuru, ndetse bamworoshye amashuka y’umweru.

Bwa mbere, Gunwan yababajwe cyane n’urupfu rw’uwo mugore, yikuramo iby’ideni yari amufitiye, ariko nyuma gato umuhungu wa Pramita atangaza ko umurambo wa nyina uzashyingurwa ahitwa Aceh Tamiang, aho rero ngo hakaba hari kure cyane ku buryo budasanzwe ugereranyije n’aho atuye.

Ibyo rero byatumye Gunawan agira amakenga, atangira gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri ya mafoto ya Facebook. Akoresheje ‘google’ yaje kubona ko muri ayo mafoto harimo ayo bakuye kuri Interineti, gusa kugira ngo babeshye ko yapfuye.

Nyuma yatangiye kubaza umuhungu wa Pramite wari washyize ayo mafoto kuri Facebook, ngo amwemerera ko byose ari ibyo bahimbye kugira ngo nyina arebe ko yacika ideni yari afite. Gusa ikibabaje ni uko n’ubwo Gunawan yamenye uko kuri kose, ntacyo byamufashije mu kuba yabona amafaranga ye, kuko n’ubu uwo Liza Dewi Pramita wagurijwe yabuze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka